
Rusizi: Abayisilamu basabwe kudategereza igisibo ngo babone gukora ibyiza
Umuyobozi w’abayisilamu mu karere ka Rusizi,Sheikh Nsengiyumva Miradji,avuga ko igisibo bari bamazemo ukwezi kose,bagikozemo byinshi birimo kurushaho kwegera Imana mu masengesho, gufasha abatishoboye, kugemurira abarwayi ku bitaro,n’ibindi byinshi by’urukundo byabaranze,akabasaba kudategereza igisibo ngo bakore ibyo byose,ko no mu yandi mezi bigomba kubaranga.
Ku kibuga cya Kamashangi mu murenge wa Kamembe ni ho gusoreza igisibo byabereye
Aganira n’umunyamakuru wa Rebero.co.rw nyuma y’amasengesho asoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, Sheikh Nsengiyumva Miradji yavuze ko iki gisibo cyaranzwe n’ubusabane,ubumwe n’ubufatanye,gikorwa mu mutekano usesuye.
Avuga ko igisibo kibaha impamba ibafasha mu mezi 11 yandi,kugira ngo uko bacyitwayemo,bizanababeho mu yandi mezi, ari yo mpa