
Nahrel agiye gukorana na Akon hamwe na Kery Hilson
Nahrel ni umwe mu bahanzi bakuru bakunze gukora indirimbo nziza nkuko azwi mu gihugu no muri Afurika hamwe no ku isi, Nahrel akaba atangaza ko muriyi minsi afite akazi kenshi kuko hari ibyo arimo gutegura kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere.
Ariko kubera gukorana indirimbo zikunzwe cyane muri Afurika n’abahanzi batandukanye nka: Eazi na Patoranking kubera uko bakoranye neza akaba agiye gutangira gukorana na Akon hamwe na Kery Hilson.
Bakimara kumenya ayo makuru uyobora itsinda rya Navy Kenzo Aika yavuze ko yiteguye Nahrel yarangije gukora ibyo asabwa igisigaye ari igihe gusa.
“ Kuko Manager wacu ni umwe ari muri amerika akaba yiteguye gufasha Nahrel kugira ngo akorane na Akon hamwe na Kery Hilson vuba”.