
Umujyi wa Kigali uratangaza aho bazarasira urufaya rw’urumuri ( Fireworks) basoza umwaka wa 2021
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2021 hanatangirwa uwa 2022, hazaraswa urufaya rw’urumuri (fireworks), mu bice bitandukanye ahagana saa Sita z’ijoro zo ku itariki 31 z’uku kwezi kwa 12, gusigaje umunsi umwe, ngo kurangirane n’uyu mwaka w’2021.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko izo fireworks zizarasirwa kuri Kigali Convention Center, Stade Amahoro, Mont Kigali, ku Musozi wa Bumbogo, ndetse no kuri Kigali Marriott Hotel.
Twibukiranye ko umwaka ushize, iki gikorwa ntacyabayeho, bitewe n’ubukana COVID-19 yari ifite icyo gihe, kandi turusheho kwubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ndetse tunikingiza kuko muri za gare mu mujyi wa Kigali barakingira.
@Rebero.co.rw