IMIKINO

Dream Taekwondo Club  Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye

Dream Taekwondo Club  Imaze gutwara igikombe cyo Kwibuka inshuro enye

IMIKINO, RWANDA
Mu mikino yo kwibuka muri Taekwondo  yabaye Tariki 9 Kamena 2018, muri Vision Jeunesse Nouvelle mu Karere ka Rubavu, Dream Taekwondo Club ikorera mu kigo cy'urubyiruko cya Don Bosco Gatenga yatwaye igikombe cy'Irushanwa ryo kwibuka abasportif n'abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'1994. Irushanwa ryo Kwibuka ryitabiriwe n'amakipe aturuka mu bihugu bitandukanye aribyo: U Rwanda, U Burundi, Congo na Kenya. Dream Taekwondo Club yo mu Rwanda ikaba muri iri rushanwa yarabashije kuhakura imidari mu byiciro bitandukanye byayihesheje igikombe cy'irushanwa. Urutonde rw'abakinnyi ba Dream Taekwondo Club batwaye imidali : Icyiciro cy'abakobwa bakiri bato:    Umutoniwase Kevine -Umudari wa Zahabu (1) Benimana Yvonne -Umudari w'umuringa (3) Umuhoza Adinette- Um
Umuco wo kurenza imyaka ukomeje kugaragara mu mashyirahamwe.

Umuco wo kurenza imyaka ukomeje kugaragara mu mashyirahamwe.

IMIKINO, RWANDA
Mu kwezi gutaha nibwo hateganijwe imikino y’urubyiruko mu gihugu cy’Algeria abana baterngeje imyaka 18 baherutse gusiganwa bacaguramo abazitabira umwiherero uzasiga abazajya muri Algeria, mu bana babashije gutsinda bagera kuri 17 bagomba kujya mu mwiherero mu cyumweru gitaha 9 muribo basanze barengeje imyaka 18 nkuko ari amakuru aturuka muri Komite Olimpike. Twagerageje gushaka Hermine ku murongo wa Telefone kugira ngo tumenye neza ikizakurikiraho niba bazategura amarushanwa abasimbura ariko ntitwabasha kumubona cyakora twiyambaza ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri  tuvugana na SG waryo agira ibyo adusobanurira . Aganira na Rebero.co.rw yagize ati “ Nibyo koko ku makuru mfite nuko hari abana twasanze barengeje imyaka ariko mu bahungu habonetsemo 4 naho mu bakobwa bose bakwije
Mohamed Salah yasanze ikipe ya Misiri mu gikombe cy’isi aho yitoreza – Amafoto

Mohamed Salah yasanze ikipe ya Misiri mu gikombe cy’isi aho yitoreza – Amafoto

IMIKINO, MU MAHANGA
Misiri aho iri mu mwiherero yitegura imikino y’igikombe cy’isi mu burusiya nyuma yaho Mohamed Salah asanze ikipe mu myitozo I Crozny Uyu kabuhariwe ukurikije uko yarameze byakomeje kwibazwaho nyuma yo kuva mu mukino wa nyuma w’amakipe yitwaye neza ku mugabane w’uburayi I Kiev taliki ya 26 Gicurasi ubwo yagiraga imvune aho yahuye na Ramos ukinira Real Madrid. Umuganga w’ikipe Dr Mohamed Abou al-Ela yavuze ko Salah “ Yakwegera bagenzi be mu myitozo hamwe n’ikipe ibindi bakazakomeza kumukurikirana ari hamwe n’abandi bakinnyi”. Naho Dr Ihab Lahita biragaragara ko bigenda neza akomeza avuga ko Salah azakinira Misiri mu itsinda rya A umukino uzafungura bazakina na Urguay kuri uyu wa gatanu. “ Hari urwego bimaze kugeraho ariko ntabwo twakwemeza ko byarangiye ariko yaba ari kumawe
America.Mexico na Canada byatsinze Marocco kwakira igikombe cy’isi cya 2026

America.Mexico na Canada byatsinze Marocco kwakira igikombe cy’isi cya 2026

IMIKINO, MU MAHANGA
America.Mexico na Canada nibyo byatsindiye kwakira igikombe cy’isi byoroshye batsinze Marocco mu matora yabaye mu nteko rusange ya  FIFA yabaye kuri uyu wa gatatu Abiyunze bo mu majyaruguru y’Amerika babonye 134 kubatora 203, mu gihe Marocco yagize 65 mu batoye mu nteko rusange ya FIFA yabereye I Moscow mbere yuko hatangira igikombe cy’isi cya 2018. Umuryango w’umupira w’amaguru wongeye kwerekeza ku mugabane w’ Amerika ya Ruguru mu gihe yaherukagayo muri 94 igihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zakiraga iri rushanwa Carlos Cordeiro wari uyoboye aya matora yavuze ko ikipe yakoranye nawe ko “ Bakoreye hamwe kandi mukuri bagenzi banjye bo muri FIFA nk’umuryango bakoze uku guhitamo” kandi aya marushanwa ni uburyo byiza by’umupira w’amaguru ndetse ndetse akaba ari ninzira nshya twereke
Umukinnyi ateguwe neza hakiri kare yatanga umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga.

Umukinnyi ateguwe neza hakiri kare yatanga umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga.

IMIKINO
Minisiteri ya Siporo n’umuco ifatanije na Komite Olimpike yu Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri bakoze igikorwa cyo gushaka abakinnyi bafite impano muri uyu mukino aho kuri iki cyumweru habaye amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 18 kugira ngo bahitemo abakinnyi bazajya mu mwiherero hakazatoranywamo abazitabira imikino y’urubyiruko izabera mu gihugu cya Algeria mu kwezi kwa Nyakanga 2018. Iki gikorwa cyakozwe hagendeye ku mwanzuro wafashwe na Komite Olimpike y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’umuco ko u Rwanda ruzajya ruhagararirwa n’abakinnyi bashoboye kurusha abandi mu gihugu,hagategurwa amarushanwa imbere mu gihugu agamije gutoranya abakinnyi barusha abandi akaba aribo bashyirwa mu mwiherero nyuma y’igihe runaka nabo bakazatoranywamo abarusha abandi a
Abasore ba banyarwanda bafashije Gor gutsinda Simba mu gikombe cya SportPesa

Abasore ba banyarwanda bafashije Gor gutsinda Simba mu gikombe cya SportPesa

IMIKINO, MU MAHANGA
Gor Mahia yarisanzwe ifite icyo gikombe kuri iki cyumweru yatsinze Simba ya Tanzaniya ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabere kuri Sitade ya Afrah Nakuru. Ugutsinda kwa Gor Mahia byayihaye amahirwe yo kujya gukina na Everton yo mu kiciro cya mbere mu bwongereza mu kwezi gutaha kuri Goodison Park mu mujyi wa Liverpool. Abanyarwanda Meddie Kagere na Jaques Tuyisenge nibo batsindiye Gor Mahia mu gihe igitego cya mbere cyabonetse mu minota itandatu umukino ugitangira. Gor Mahia yahawe ibihumbi 30 by’amadorali y'amerika nk’igihembo. Iyi kipe iterwa inkunga na SportPesa ubwa mbere niyo yatsinze iri rushanwa I Dar es Salaam umwaka ushize ubwo yatsindiraga gukina na Everton, uyu mukino ukaba warabereye muri Tanzaniya icyo gihe Everton itsinda Gor Mahia 2-1  
Umusifuzi wo muri Angola ni umwe mu bazasifura igikombe cy’isi kizabera mu burusiya

Umusifuzi wo muri Angola ni umwe mu bazasifura igikombe cy’isi kizabera mu burusiya

IMIKINO, MU MAHANGA
Uyu musifuzi mpuzamahanga wo muri Angola wungirije ari muri bamwe bazasifura igikombe cya Fifa 2018 ugomba kwerekeza mu burusiya  kuri uyu wa gatandatu.kutagenda kubera ikibazo cy’amafaranga ya manyamahanga. Nkuko yabyitangarije kuri Radio 5 ibyurugendo rwe Gerson Emiliano dos Santos, yavuze ko akomerewe nivunjisha ry’amafaranga riri hejuru cyane kuri za Bank. Mr Emiliano  yakomeje avuga ko yiteguye gusifura iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi   iteganijwe gutangira vuba. “ Nditeguye bitari mu mutwe gusa n ku mubiri ,” niko abyivugira. Umubyeyi w’abana babiri akaba ari Umwarimu w’imibare akaba ariwe munyangola uzaboneka muri iri rushanwa. Mr Emiliano  yasifuye mu mikino y’urubyiruko yabereye mu bushinwa muri 2014, naho muri 2016 yasifuye igikombe cy’isi cyabatarengeje
Kwibuka mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ( GMT )

Kwibuka mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ( GMT )

IMIKINO
Kwibuka bimara iminsi ijana irangira tariki ya 4 Nyakanga amashyirahamwe y’imikino akagira nayo kwibuka abakinnyi bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 94, ku nshuro ya Gatanu ishyirahamwe rya Taekwondo rigiye kwibuka bikaba biteganijwe kuba kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Rubavu. Ni irushanwa rimenyerewe kuba hatumiwe amakipe yo hanze yu Rwanda uyu mwaka hakaba haratumiwe amakipe azaturuka mu bihugu bigera kuri bitatu aribyo : Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo izahagararirwa n’amakipe 3 Aigle de fer Taekwondo Club Taekwondo Club Mercy Taekwondo Club Winchester Igihugu cya Kenya kizahagararirwa nacyo n’amakipe 3 Kibabi University Taekwondo Club Kirifi Taekwondo Club Kenya Police Taekwondo Club Igihugu cyu Burundi kizahagararirwa n’ikipe
Komisiyo igenzura imyiteguro ya FEASSSA yemeje ko iyi mikino izabera Musanze.

Komisiyo igenzura imyiteguro ya FEASSSA yemeje ko iyi mikino izabera Musanze.

IMIKINO
Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena nibwo abagize Komisiyo y’imyiteguro ya  FEASSSA basuye ahazabera imikino y’amashuli ya karere k’iburasirazuba basura ibibuga basura aho abana bazararara ndetse na hazakinirwa umukino wo kwoga ibyo byose bakaba barasanze bimaze kujya ku murongo. Iyi mikino ikaba iteganijwe gutangira mu kwezi kwa Kanama tariki ya 10 aho ako karere kazakira abanyeshuli barenga hafi ibihumbi bitanu bazaza kwitabira iyi mikino, aba bayobozi ba FEASSSA bakiriwe na PS muri Mineduc ari kumwe na Komite itegura ku rwego rw’igihugu iyobowe na Padili Gatete Innocent, Iyo Komisiyo yasuye ikaba yari iyobowe na Perezida wa FEASSSA Mugisha Justus. Iri genzura ryakozwe rya kabiri akaba arinaryo rya nyuma rikaba ryaremejwe bidasubiraho ko imikino ya FEASSSA ya 2018 izabera
Kwongera imikino mu bafite ubumuga niyo ntego yacu – Murema Jean Baptiste

Kwongera imikino mu bafite ubumuga niyo ntego yacu – Murema Jean Baptiste

IMIKINO
Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu nibwo NPC Rwanda yakiriye amagare 12 yahawe na Move Ability ndetse uyu mushinga wemera kuzatera inkunga irushanwa rizaterwa ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uba tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka. Nyuma yo gutangiza ku mugaragara umukino wa basketball yo mu kagare mu bagore ( Wheel chair basketball ) NPC Rwanda ikaba iteganya ko buri karere kagomba kugira ikipe y’abahungu n’abagore bakina uyu mukino. Ariko kubera ko aya magare akiri make kuko hari ayarasanzwe akinishwa muri Tennis Wheel chair yatanzwe n’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda kubera ubufatanye bwiza na NPC Rwanda. Irishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rikaba riteganya no kwongera aya magare kugira ngo haboneke abawukina bafite ubumuga benshi, ubusanzwe muri NPC Rwanda bari basanzwe bafite