
UTB muri Volleyball niyo izitabira imikino Nyafurika y’abakozi ( ARPST )
Mu nteko rusange isanzwe yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 5 Nyakanga yagejejweho ibyavuye mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye Nyamata wa Komite nyobozi hamwe n’abanyamategeko kugira ngo iri shyirahamwe ry’imikino y’abakozi rirusheho gutera imbere, dore ko rigizwe n’abanyamuryango 42 ariko abitabiriye inama bakaba barengaho icyakabiri ho gato.
Bimwe mubyo bemeje basanze imikino ari iy’abakozi bityo bemeranya ko aho gusimbuza abakinnyi 5 gusa mu mukino w’amaguru , abari kurupapuro rw’umukino bose bagomba gukina bityo bemeranya ko hazajya hasimbura abakinnyi 7, ikindi baganiriyeho nuko ikipe yagaragayeho gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa izajya ihanwa ikishyura n’amafaranga yiyayireze mu gihe yatsinzwe.
Rwabuhihi Innocent umunyamabanga mukuru muri ARPST akaba yagize ati “Ibig