IMIKINO

Ubu Ivubi ryabonye icyari cyaryo, igisigaye ni uko biga kuguruka

Ubu Ivubi ryabonye icyari cyaryo, igisigaye ni uko biga kuguruka

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Mu ntego z'ingenzi za FIFA na Perezida Gianni Infantino, iterambere ry'umupira w'amaguru na ryo ni imwe mu mpungenge z’u Rwanda, nk'uko bigaragazwa n'imirimo ikomeye ikorwa muri uru rwego na federasiyo y'igihugu y'umupira w'amaguru, FERWAFA. Inyubako y'amacumbi igomba gutahwa na FIFA muri Kongere ya 73 itangira kuya 16 werurwe muri Kigali Gahunda y'iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore yashyize ahagaragara vuba aha ni urugero rwiza rw'ibi, kimwe n'ikigo cyayo gicumbi cyiza cyarangije kubaka hifashishijwe porogaramu ya FIFA Itezimbere. FIFA yateye inkunga umushinga ugera kuri miliyoni 4.7 USD Igizwe n’ibyumba 42 byo kuraramo, ibyumba bibiri byo kuriramo, ibiro byinshi n’ibyumba bibiri binini by’inama, iyi nyubako, ikiri mu cyiciro cy’iterambere, izakoreshwa mu kwakira umuryan
Charty Cricket Club yegukanye irushanwa rya Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023

Charty Cricket Club yegukanye irushanwa rya Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'amakipe 5,asanzwe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore,ariyo Gabanga Queen's CC,Indatwa CC Hampshire,White Clouds CC,Sorwathe CC na Charity CC. Charity Cricket Club ikaba yabaye iya mbere,maze ihabwa igikombe giherekezwa n'ibihumbi 500,000 Ku mukino wa nyuma ikipe ya Charity CC ikaba yatsinze Indatwa Hampshire CC ku cyinyuranyo cy'amanota 2, Muri uyu mukino Indatwa nizo zatsinze toss,gutombora gutangira ukubita udupira(Batting)cyangwa utera udupira(Bowling),maze bahitamo gutangira ba bowling, Charity yatangiye i batting ikaba yashyizeho amanota 80,ikipe y'Indatwa ikaba yasohoye abakinnyi 5 ba Charity CC. Ikipe y'Indatwa ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Charity,kuko yashyizeho amanota 78,ndetse Charity in...
Umunsi wa mbere w’irushanwa rya Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023

Umunsi wa mbere w’irushanwa rya Dafabet RCA T10 Women’s Tournament 2023

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuva kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04 Werurwe 2023,Ishyirahamwe ry'umukino wa cricket mu Rwanda,kubufatanye na Dafabet ,Hatangiwe irushanwa ryiswe Dafabet RCA T10 Women's Tournament 2023. Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 5 asanzwe akina ikiciro cya mbere ariyo: 1.WHITE Clouds CC2.SORWATH CC3.INDATWA HAMPSHIRE4.CHARITY CC 5.GAHANGA QUEEN'S Iyi mikino ikaba yatangiye hakinwa imikino itatu,aho White Clouds CC yakinnye n'Indatwa Hampshire CC kuva kwi saa 09:00,Muri uyu mukino White Clouds cc niyo yatsinze toss,(Guhitamo kubanza gutera udupira Bowling,cyangwa gutangira bakubita udupira Batting,maze bahitamo gutangira ba battinga. White Clouds ikaba yashyizeho amanota 42,mu dupira 60 tungana na overs 10 bakinnye,Indatwa zikaba zasohoye abakinnyi 4 ba White Clouds (4 wicke...
Umuhungu wa Ronaldinho Joao Mendes Yinjiye muri Barca U19

Umuhungu wa Ronaldinho Joao Mendes Yinjiye muri Barca U19

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Kuri uyu wa kane, ikipe ya Catalogne yatangaje ko ikipe ya FC Barcelona yasinyishije umuhungu w’uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Brazil Ronaldinho mu ikipe yabo y’abatarengeje imyaka 19. Rutahizamu Joao Mendes, ufite imyaka 18, yinjiye muri gahunda y’urubyiruko muri iyi kipe, nyuma y'imyaka 15 Se avuye i Camp Nou. Ronaldinho, wamamaye cyane kubera ubuhanga bwo gutera ruhago, yinjiye muri Barcelona avuye i Paris Saint-Germain mu 2003, umwaka umwe nyuma yo gutwara igikombe cy'isi na Brazil. Uyu mukinnyi watsindiye ibikombe bibiri bya La Liga ndetse na Champions League 2006 yabereye i Barcelona, mbere yo kuva mu ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani mu 2008. Mendes yatorejwe mu makipe y'urubyiruko ya Cruzeiro yo muri Brazil kugeza umwaka ushize, ubwo yasesaga amasezer
Rayon Sport yiganzuye Gasogi United KNC Imfube

Rayon Sport yiganzuye Gasogi United KNC Imfube

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023, Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru yakomeje aho yari igeze ku munsi wa 20 umukino wari ukomeye ni uwahuje Gasogi United yakiraga Rayon Sport, umukino ubanza Rayon SPort yatsinzwe na Gasogi United igitego kimwe ku busa. Umuyobozi w'Ikipe ya Gasogi United yaramaze iminsi atangaza ku maradiyo atandukanye ko Rayon Sport azongera kuyitsinda ariko anavuga ko iramutse imutsinze azitwa Imfube y'umuyobozi, ibyo akaba ariwe wabyitangarije, impaka rero zikaba zirangiye kuko Gasogi United 1-2 Rayon Sport niko umukino umaze kurangira. Umenya KNC ubutumwa yahaye umuyobozi wa Rayon Sport Jean Fidele atarabwumvise Uyu mugabo uyobora ikipe ya Gasogi United, akaba ari uwo gushimwa kuko kuba nibura aba yavuze bituma Shampiyo...
Neymar na Chelsea ibiganiro birakomeje mu gihe Todd Boehly yahuye na perezida wa PSG

Neymar na Chelsea ibiganiro birakomeje mu gihe Todd Boehly yahuye na perezida wa PSG

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Ikipe ya Chelsea yakoresheje amafaranga menshi mu kwiyubaka ngo ibe nshya ariko ishobora kongeramo abakinnyi cyane nyamara mu gihe ibiganiro byo kwegukana Neymar byatangiye. ESPN ivuga ko umufatanyabikorwa wa Chelsea, Todd Boehly yabonanye na perezida wa Paris Saint-Germain Nasser al Khelaifi i Paris kuri iki cyumweru kugira ngo baganire ku cyerekezo gishobora kuba ku Banyaburezili. Iyi nama ngo yabaye ku wa kabiri, ubwo PSG yakiraga Bayern Munich muri Champions League, mbere yuko Chelsea ijya mu Budage guhura na Borussia Dortmund mu ijoro ryo ku wa gatatu, itsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza wabahuje 16. Ikindi cyaganiriweho hagati ya Boehly na Al Khelaifi ni ukunanirwa kwa Hakim Ziyech kuva muri Chelsea yerekeza muri PSG muri Mutarama, Ingingo nyamukuru yavuzweho, nuko...
Papa Francis avuga ko siporo ari ikigereranyo cy’ubuzima

Papa Francis avuga ko siporo ari ikigereranyo cy’ubuzima

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Papa Francis asuhuza abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'imikino rya Amateur anabasaba gukurikiza amategeko atatu, haba muri siporo ndetse no mu buzima. Papa Francis yagejeje ijambo ku banyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino (Associazione Dilettantistica Sportiva) i Vatikani mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 ishize Ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru rya Vatikani rimaze, Papa Francis yavuze ko kuva umukino wa mbere w’umupira w'amaguru wabereye mu gikari cya Belvedere mu 1521 ahari Papa Leo X, Ishyirahamwe ubu ririmo izindi siporo. Papa Francis yabwiye abari aho ko iyo bagiye mu marushanwa ya shampionat "bahamagariwe guhamya ubucuti bwawe na mwuka wera". Yasobanuye ko siporo ngororamubiri ari igikorwa gishobora kugira uruhare mu mikurire y’umwuka, anagaragaza amategeko atat
Iterambere rya Netball riraturuka mu batoza n’abasifuzi b’uyu mukino

Iterambere rya Netball riraturuka mu batoza n’abasifuzi b’uyu mukino

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Mu mpera z’iki cyumweru turangije kuri IFAK habereye amahugurwa y’abatoza ndetse n’abasifuzi b’umukino wa Netball, aya mahugurwa akaba yarabaye ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki ya 4-5 Gashyantare 2023. Ni ishyirahamwe ry’umukino wa Netball ritamaze igihe kinini riherutse gutangiza iyi mikino tariki 1 Nyakanga 2022 mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ibintu byabereye mu Karere ka Musanze ahari abayobozi batandukanye bari batumiwe. Uyu mukino wa Netball usanzwe ukinwa mu mashuri ndetse ukaba ugomba no gukomereza muri za Kaminuza, kuko niba batangira kuwukina bari mu mashuri abanza ni byiza ko bakomeza mu mashuri y’isumbuye naho bakawukina, ariko bagera muri Kaminuza ukaburamo ndetse no mu mikino y’abakozi ukabura. Bimwe mu ntego z’ishyirahamwe, nuko uyu mukin
ISONGA Project izibanda ku bana bari hagati y’imyaka 11 na 13

ISONGA Project izibanda ku bana bari hagati y’imyaka 11 na 13

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Uyu mushinga ufite intego zo kuzamura impano z'abana bari muri icyo kigero, ukaba ari umushinga watewe inkunga na Guverinoma y'Abafaransa babinyujije mu kigega gitsura amajyambere cya AFD( Agence Franciase de developement), uyu mushinga ukaba uteganijwe kumara imyaka ibiri. Uyu mushinga uzibanda ku mikino y'umupira w'amaguru (Football), imikino ya Volleyball, imikino ya Basketball, Umukino w'Amagare( Cycling), umukino wa Handball, Umukino ngororamubiri (Athletism), binyuze mu bigo by'amashuri. Muri iyi mikino yose tubonye biteganijwe ko izakorerwa muri Center zigera kuri 30 ziri mu bigo by'amashuri 17, bikaba bizazamura impano z'abana bagera kuri 599 bose hamwe muri iki cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga wa AFD. Umuyobozi w'uyu mushinga w'Isonga muri Minisiteri ya Sport Bw...
U Rwanda U19 rutsinze West Indies imenyerewe muri Cricket

U Rwanda U19 rutsinze West Indies imenyerewe muri Cricket

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
U Rwanda rwatsinze West Indies mu mukino wa kabiri wa super six,Ni imikino y'igikombe cy'isi ikomeje kubera muri afurika yepfo, Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira(Batting),no gutangira batera udupira(Bowling),maze ruhitamo gutangira rutera udupira ari nako rushaka uko rubuza West indiez gushyiraho amanota menshi. Ibi bikaba byanatumye West Indies idasoza overs zose z'igice cya mbere kuko muri overs ya 16 n'udulira 3, abangavu b'u Rwanda bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba west Indies (Allout wickets), West Indies ikaba yari imaze gushyiraho amanota 70 gusa. Igice cya kabiri abangavu b'u Rwanda basabwaga amanota 71 ngo babe begukanye intsinzi y'uyu munsi, muri overs 18 n'udupira 2, u Rwanda rwari rumaze gukuraho ikin...