
ISONGA Project izibanda ku bana bari hagati y’imyaka 11 na 13
Uyu mushinga ufite intego zo kuzamura impano z'abana bari muri icyo kigero, ukaba ari umushinga watewe inkunga na Guverinoma y'Abafaransa babinyujije mu kigega gitsura amajyambere cya AFD( Agence Franciase de developement), uyu mushinga ukaba uteganijwe kumara imyaka ibiri.
Uyu mushinga uzibanda ku mikino y'umupira w'amaguru (Football), imikino ya Volleyball, imikino ya Basketball, Umukino w'Amagare( Cycling), umukino wa Handball, Umukino ngororamubiri (Athletism), binyuze mu bigo by'amashuri.
Muri iyi mikino yose tubonye biteganijwe ko izakorerwa muri Center zigera kuri 30 ziri mu bigo by'amashuri 17, bikaba bizazamura impano z'abana bagera kuri 599 bose hamwe muri iki cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga wa AFD.
Umuyobozi w'uyu mushinga w'Isonga muri Minisiteri ya Sport Bw...