
Rwinkwavu:Ubukangurambaga ntibuhagije mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro
Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda (Abasirwa) basuraga abakozi bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Rwinkwavu muri Kampani ya Worflam Mining, ni mu murenge wa Rwinkwavu Akarere ka Kayonza.
Aho muri uwo murenge wa Rwinkavu hakaba hagaragamo abantu bafite ubwandu bwinshi bwa Virusi itera Sida, aho kuva muri 99 haje ikigo cya gisirikare, abaturage bakaba bavuga ko bishobora kuba aribyo byatumye iyo virusi itera sida yiyongera.
Ariko bamwe mu bakozi bakora muri icyo kirombe bagaruka ku mpamvu zituma ubwandu bwa virusi burushaho kwiyongera ko ubukangurambaga mu kwirinda virusi itera sida bahabwa ari buke cyane kuko buri hafi ya ntabwo, kuko iminota mirongo itatu bahabwa yo kugira ibyo baganiraho kandi haba hari byinshi baganiraho