
Zimwe Mu Mbuto Zagufasha Kugabanya Ibiro Mu Buryo Bworoshye
Nubwo rimwe na rimwe kubera isukari iboneka mu mbuto ishobora kubangamira urugendo rwawe mu gihe wifuza kugabanya ibiro, hari zimwe na zimwe zibonekamo intungamubiri nziza ku buzima bwawe ndetse na calories nke cyane zagufasha kugabanya ibiro mu buryo bworoshye.
Zigufasha kumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kurya cyane no kwiyongera ibiro utifuza.Ese waba uzi imbuto zingenzi zishobora kugufasha gutakaza ibiro mu buryo bworoshye utarinze kwiyicisha inzara?
Izi mbuto nizo zagufasha kugabanya ibiro k’uburyo bugaragara, utiriwe wiyicisha inzara:
Pome/Apple:
Niba wifuza kugabanya ibiro, pome ishobora kugufasha kubigabanya mu buryo bwihuse.Pome ibonekamo calorie nke (iringaniye ibonekamo nka calories 50) kandi nta binure cg umunyu ubonekamo.Pome zibamo amazi menshi