
Club Sportif ya La Palisse yaremeye abaturage bongera kunywa amata
Haracyariho abantu bafite umutima wo gufasha nka Club Sportif ya La Palisse yakoze igikorwa cy’ubu muntu aho baremeye abaturage mu karere ka Bugesera igikorwa cyagaragaye abayobozi batandukanye barimo abayobora akarere ka Bugesera hamwe na Guverineri w’intara y’iburasirazuba.
Nkurunziza bakunze kwita Majimaji ndetse wavuze amazina y’inka zagabiwe abo baturage yagize ati “ Ubundi umuntu yahabwaga inka yayihakiwe ariko iyi leta yacu yatoje umuco wo kuremera abandi kandi bikozwe n’abagenzi babo.” Bityo rero Club ya La Palisse ibumbiye hamwe Siporo zihakorerwa niyo yagize uwo mutima mwiza wo kworoza bamwe mu baturage batanzwe n’umurenge wa Ntarama.
Abo baturage baremewe harimo Mukanyandwi Florida wagabanye imbyeyi ikamwa akaba yarayishyikirijwe na Guverineri wari witabiriye