Amakuru

Menya ibintu wagize akamenyero kandi bishobora kwangiza umutima wawe

Menya ibintu wagize akamenyero kandi bishobora kwangiza umutima wawe

Amakuru, UBUZIMA
Burya kubungabunga umutima ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha kugira ubuzima bwiza kubera ko hagize ikintu kiba ku mutima ubuzima bwose burahungabana bityo umuntu akaba yanapfa bitewe n’uko zimwe mu ndwara zibasira umutima ziri ku isonga mu zica abantu ku bwinshi. Zimwe muri izo ndwara zifata umutima rero ahanini ziterwa na bimwe mu byo abantu bakunda kugira akamenyero. Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010 mu Bwongereza bwagaragaje ko kunywa itabi, kurya imbuto n’imboga nke, kudakora imyitozo, gufata ibiyobyabwenge biri mu bishobora gutuma umutima ugubwa nabi. Bimwe mu bindi bishobora gutuma umutima ugira ibibazo bikomeye abahanga bakomeza bagaragaza birimo: Kurya ibiryo byo mu nganda: biscuits, za saucisses (sosiso), amafiriti yo mu nganda, imigati, ibinyobwa b
Mu karere ka Ngororero hakenewe asaga miliyali ebyiri ngo abasenyewe n’ibiza bubakirwe

Mu karere ka Ngororero hakenewe asaga miliyali ebyiri ngo abasenyewe n’ibiza bubakirwe

Amakuru
  Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.   Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godefroid Ndayambaje avuga ko n’ubwo Leta yatanze inkunga yo kubakira abaturage bangirijwe n’ibiza, hari na bamwe batangiye kwitanga ngo aya mazu aboneke, ariko hagikenewe imbaraga za buri wese ubishoboye kugira ngo nibura iyi mpeshyi izarangire abasenyewe bamaze kubona aho kuba. Agira ati “Hakenewe amafaranga saga Miliyali ebyiri, turi gufatanya n’inzego zitandukanye no turebe ko aya mazu azaba yuzuye mbere y’uko imvura yongera kugwa, kandi hari icyizere dufatanyije.’’ Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero ku ikubitiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye k'um
Abarwanyi 10 ba Al Shabaab batahutse bataka ubukene n’inzara

Abarwanyi 10 ba Al Shabaab batahutse bataka ubukene n’inzara

Amakuru, MU MAHANGA
  Abarwanyi 10 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, bishyikirije abasirikare ba Kenya (KDF), bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, bavuga ko bari babayeho ubuzima bubi ndetse bafatwa nabi. Umwe mu batahutse witwa Omar Said Omar, ukomoka mu gace ka Lamu gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Mombasa, yabwiye inzego z’umutekano ko bari babayeho mu buzima bugoye, bafashwe nabi ndetse ntibanahembwe. Yagize ati “Ubuzima bw’ubukene twari tubayemo nibwo bwatumye mfata icyemezo  cyo guhunga ariko ubwo nabagamo ntaho bitaniye.” Akomeza avuga ko yari yarahisemo kujya muri uriya mutwe w’iterabwoba ajyanywe na nyirarumwe wahoze ari umwarimu ku ishuri rya Kisilamu rya Madarassa, riherereye mu gace kazwi nka Hindi ariko igihe kikaba kigeze ngo asubire mu gihugu cyamubyaye.
Abaturage batuye munsi ya APACOPE baratakamba

Abaturage batuye munsi ya APACOPE baratakamba

Amakuru, RWANDA
Nyuma yaho hatangiye gutegurwa umuhanda uva Yamaha werekeza mu mujyi unyuze kuri RIAM ugatunguka munsi ya Gare yo mu mujyi aho hari mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka abatuye aho uwo muhanda urimo gukorwa baratakamba ngo WASAC itangire ibibuke kuko ayo mezi yose ashize kubona amazi ni ikibazo kubahasigaye batimutse abo umuhanda utagonze. Nkuko abaturage baganiriye na Rebero.co.rw badutangarije ko ubu aho basigaye bavoma kubera ko batemerewe kuvomesha byatumye amafaranga bishyuraga mu kwezi yikuba nk’ icumi kuko fagitire ye yiyongereye, bigatuma abo bafashaga bagenzi babo ngo batabura amazi bagiye kubihagarika kuko bishyuzwa menshi ndetse kuyabona nabo bikaba byatuma bajyamo umwenda batateganyaga. Ubundi iyo ubona ibikorwa by’umuhanda bisa nkaho birimo kurangira kuko ubu ikig
Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.

Ubumuga butumye agira imyaka hafi 20 nta ndangamuntu agira.

Amakuru, UBUZIMA
Mu gihe gutunga indangamuntu ari uburenganzira bw’ibanze buri muntu wese akenera iyo agwije imyaka, umwana w’umukobwa witwa Bamporiki Jeannette agize imyaka  ikabakaba  20 nta ndangamuntu arafata kubera ikibazo cy’ubumuga bw’ingingo yavukanye butuma agendera mu kagare. Mama w’uyu mwana Mukamazimpaka Silivaniya utuye mu mudugudu wa Kunini, akagari ka Cyarusera, umurenge wa Mushubati , akarere ka Rutsiro ho mu ntara y’uburengerazuba avuga ko kuba Bamporiki Jeannette agejeje iki gihe cyose atarafata indangamuntu ari uko ngo rimwe ubwo yatekereje kujya kumufotoza ngo uwari kumusunika mu kagare yarwaye ubundi akarekera iyo. Yongeraho ko uretse kubaho atagira indangamuntu ataritabira amatora na rimwe mu gihe afite imyaka yo gutora. Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafite ubumuga mu karere
Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka muri Eritrea.

Ethiopian Airlines yakoze urugendo rw’amateka muri Eritrea.

Amakuru, MU MAHANGA
Ururabo rwa Rosa hamwe na Champanye nibimwe mu byatanzwe ku mugenzi wakoze urugendo rwa mbere rw’ubucuruzi hagati ya Ethiopia na Eritrea nyuma y’imyaka 20 Ethipian Airline yiswe “ Inyoni y’amahoro”,Yerekeje muri Eritrea nyuma yo kurangiza “Amasezerano y’intambara”. Ndi mu bantu icyenda bayitwaye ” Kapiteni wari uyoboye indenge yerekeje muri Eritrea Yosef Haibu, Ubucuti n’ubuvandimwe biri mu biduhuza bwa mbere nyuma yo kuva 1998 na 2000 ubwo habaga imirwano ku mupaka uhuza ibihugu byombi bigahagarika ingendo zaba izo mu kirere no ku butaka. Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yiyemeje ko inzira y’amahoro igomba gukomeza na Eritrea nyuma yahoo afatiye ubuyobozi muri Mata. Basinye “ Amahoro n’ubucuti” by’amasezerano na Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki kuya 9 Nyakanga ba
Radar izakurikirana imihanda 8 yo muri Qatar

Radar izakurikirana imihanda 8 yo muri Qatar

Amakuru, MU MAHANGA
Doha: Abashinzwe iby’imihanda muri Qatar bafashe ingamba zikomeye zo kugabanya umuvuduko n’impanuka idasanzwe ihari.Radari yashyizweho ahantu hagaragara ko hakunze kubera impanuka n’umuvuduko urenze kugira ngo bagabanye umubare w’impanuka nkuko bitangazwa n’umuyobozi. Hakaba hari ibice bigiye kugenzurwa na Radari aribyo: - Al Shamal (120km/hr), Dukhan Shahaniya (120km/hr), Salwa (120km/hr), Air Force Street (100km/hr), Al Rifaa Street (100km/hr), University Road (80km/hr), Al Dafna (80km/hr) and Al Waab (80km/hr). Nkuko tubikesha ikinyamakuru the Penensula Minister w’ubutegetsi bw’igihugu akaba afashe iki cyemezo kugira ngo habeho umutekano mu muhanda cyane cyane bashyira imbaraga mu kugabanya umuvuduko wa moto. Iyi Radari izakurikirana abatambara imikandara, umuvuduko mwinshi ku
Urubuto rwa Kokombure ku ubuzima bwacu na kamaro karwo.

Urubuto rwa Kokombure ku ubuzima bwacu na kamaro karwo.

Amakuru, UBUZIMA
Bimwe mubyo Imana yaremye ntabwo tujya dusobanukirwa nuko twabyivurisha kandi yarabiduhaye ahubwo tukabifata uko bitari bigatuma duhura n’uburwayi twiteye bamwe bayita urubuto abandi bakayita imboga biterwa nuko ushaka kuyirya ,Cocombre (soma kokombure) cg cucumber mu cyongereza, ni rumwe mu mbuto zifatiye runini ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni mu gihe kuko ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza buri munsi. Nubwo kokombure ikunda kenshi kubarwa mu cyiciro cy’imboga, siko biri kuko ari imbuto. Kokombure zibarizwa mu muryango umwe na watermelon kimwe n’ibihaza, witwa cucurbitacease.Hari impamvu nyinshi ugomba kurya kokombure kenshi (ubishoboye buri munsi)kuko ikize kuri vitamini K, za B zitandukanye, C n’imyunyu ngugu itandukanye, b
Ethiopia mu myiteguro yo kwakira Isaias wa Eritrea

Ethiopia mu myiteguro yo kwakira Isaias wa Eritrea

Amakuru, MU MAHANGA
Guverinema ya Ethiopia iramenyesha abaturage kuza ari benshi kwakira umukuru w’igihugu cya Eritrea Isaias Afewerki uzakora uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu guhera kuri uyu wa gatandatu nkuko bitangazwa na Minisitiri w’intebe Ahmed Abiy. Minisitiri w’itangazamakuru Ahmed Shide yatangaje ko ari ibyagaciro kwakira Mr Isaias mu ruzinduko rwe, akaba asaba abanya Ethiopia kuzarangwa “ N’ikinyabupfura ndetse n’urukundo”. Turasaba by’umwihariko abatuye Addis Abeba no mu nkengero zaho nk’Intara ya Oromiya kuzaboneka cyane mu kwakira umuvandimwe HE Perezida Isaias Afewerki hamwe n’abo azaba ayoboyemu mu muco wacu wa Ethiopia mu kinyabupfura n’urukundo. Mimisitiri w’intebe Abiy ubwo yasuraga Eritrea mu mujyi wa Asmara nabo yarayoboye , taliki ya 8 Nyakanga aho bashyize umukono ku
Isaias Afewerki agiye gusura Ethiopia

Isaias Afewerki agiye gusura Ethiopia

Amakuru, MU MAHANGA
Perezida wa Eritrea Isaias Afewerki azasura Ethiopia kuri uyu wa gatandatu, igihugu cy’abaturanyi ndetse n’abavandimwe nkuko bitangazwa na Minisitiri w’itangazamakuru kuri twitter ye.Yemane Meskel  yavuze ko Perezida  azaba ayoboye  delegasiyo igiye gushyiraho “ Gukomeza amahoro n’ubutwererane”. Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed mu mateka asuye Eritrea mu cyumweru gishize kandi akaba yarakiriwe neza cyane, aho abayobozi basinye amasezerano arangiza intambara hagati y’ibihugu byombi barwaniraga agace kitwa Badme ahantu haguye abarenga ibihumbi 80 by'abaturage b'ibihugu byombi. Ethiopia na Eritrea hari agace ka Badme byarwaniraga hagati ya 1996 na 2000, nyuma yo kugera ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu Mr Abiy yemeye ko agiye kurangiza ikibazo d