Amakuru

4G INTERNET  iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

4G INTERNET  iragarutse mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Amakuru, RWANDA
Nyuma y’igihe kinini abagenzi batakamba ko bakwa amafranga ku rugendo ya Interinet kandi zidakora ndetse babibaza abashoferi ugasanga nta gisubizo nacyo bahabwa gifatika kuko nabo batazi impamvu kandi ayo mafaranga abagenzi bagakomeza kuyakwa ku rugendo rukorwa hano mu mujyi wa Kigali. Eng Jado Uwihanganye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu akaba yemeza ko 50% bya Coasteur zitwara abantu zamaze kugeramo ibikenewe, kugira ngo abo bagenzi bongere babone interinet nta kibazo mu rugendo bakora, kuko biteganijwe ko kugeza mu kwezi kwa Kanama Coasteur zose zizaba zamaze kugeramo iryo korana buhanga. Bamwe mu bagenzi bavuganye na Rebero.co.rw ntabwo bizeye ibyatangajwe ndetse nibyo babona muri busi bagendamo kuko nubundi ngo bishobora kwongera kudakora neza nubwo bya
Leta ya Mozambique ntabwo izihanganira abakoze Jenoside mu Rwanda

Leta ya Mozambique ntabwo izihanganira abakoze Jenoside mu Rwanda

Amakuru, MU MAHANGA
Ku nshuro ya mbere Diaspora nyarwanda iba Mozambique yibutse abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 nyuma y’imyaka 24 ishize, uyu akaba ari umuhango witabiriwe na bahagarariye Leta ya Mozambique na Ambasaderi wu Rwanda muri Zambiya ndetse na Mozambique Madame Mukaruriza Monica ari kumwe n’uhagarariye Diaspora muri Mozambique Bwana Baziga Louis Intumwa ya Leta ya Mozambique yashimangiye ko uretse abo bakwekwaho ko bakoze Jenoside mu Rwanda bagomba gutabwa muri yombi, n’abanyarwanda batuye cyangwa bajya muri Mozambique guhungabanya umutekano w'abagenzi babo batazihanganirwa ahubwo bagomba gushyikirizwa inzego ubutabera. Ambasaderi wu Rwanda muri Zambiya unaruhagarariye muri Mozambique we yashimangiye ko u Rwanda nyuma yo guhura nayo mateka mabi rutaheranywe nayo, 
Umuturage niwe mukoresha wa mbere w’Itangazamakuru agomba kumugezaho ibitunganye.

Umuturage niwe mukoresha wa mbere w’Itangazamakuru agomba kumugezaho ibitunganye.

Amakuru
Itangazamakuru rigenewe kworohereza abaturage kumenya ibibera mu gihugu cyabo iyi akaba ariyo ntego ya Media Impact Community ( MIC ) yatanze amahugurwa y’iminsi itatu ku banyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo, aya mahugurwa akaba yaratanzwe ni mpuguke mu itangazamakuru yaturutse muri Kenya Sangala Isaac. Bimwe mubyo abo banyamakuru bahuguwemo kumenya gutegura ikiganiro, kuyobora ikiganiro ndetse no kumenya uko ugomba kwakira abakumva, ntibivuze ko uburyo byakorwagamo byari bitandukanye cyane ariko hari byinshi bahungukiye, kuko byagaragaye ko hari ibyo birengagizaga. Umunyamabanga wa MIC Bwana Sam God Nshimiyimana aganira na Rebero.co.rw yagize ati “Iyo ushaka ko abaturage bagerwaho n’inkuru ikoze neza nuko ubanza kwigisha uzayimugezaho, kuko aya mahugurwa ku itan
Umuhanda Nyabugogo- Gatsata ntabwo wihuta kuko ukorwa ibinyabiziga bikomeza kugenda.

Umuhanda Nyabugogo- Gatsata ntabwo wihuta kuko ukorwa ibinyabiziga bikomeza kugenda.

Amakuru
Umujyi wa Kigali ukomeje kwagura ibikorwa remezo aho imihanda irimo gukorwa hose mu mujyi wa Kigali nyuma yo gukora  umuhanda Remera- Rwandex ndetse n’umuhanda mu mujyi Nyabugogo , bigaragara ko ubu aho bigeze ari Nabugogo –Gatsata ariko nkuko byatangiye kugeza ubu bigaragara ko iyi mirimo ikorwa n’ubundi bidahagaritse ibindi bikorwa kuko ntazindi nzira zakoreshwa kuko ntaziriho gusa aho ziri zirifashishwa kugira ngo ibikorwa bigende neza. Umuhanda Nyabugogo –Gatsata ukaba ari umwe mu mihanda irimo gukorwa mu mujyi wa Kigali kugira ngo ujyane nuko u Rwanda rurimo kwiyubaka ibikorwa byuwo muhanda bikaba bikorwa vuba kugira ngo ubashe kurangira bidatinze ariko bimwe mu bivugwa nabakoresha uyu muhanda nuko bituma hari ibyangirika mugihe uyu muhanda urimo gukorwa kuko ntahandi bakwerekeza i
Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizweho ikoranabuhanga risaka intwaro n’ibiyobyabwenge mu modoka

Ikibuga cy’indege cya Kigali cyashyizweho ikoranabuhanga risaka intwaro n’ibiyobyabwenge mu modoka

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU, UMUTEKANO
Abinjira ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ntibazongera gusabwa gufungura imodoka ngo bakuremo imizigo yabo kugira ngo ibanze isakwe n’imbwa zatojwe gusaka intwaro, ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe, nkuko byari bisanzwe. Ubu buryo wasangaga butwara igihe ntibuzongera gukoreshwa kuko ku muryango winjira ku kibuga hashyizwe icyuma gisaka imodoka (Vehicle Scanner), kitarindiriye ko ibiyirimo bikurwamo. Iki cyuma gifite ubushobozi bwo gusaka vuba kandi mu buryo bwizewe imodoka irimo imizigo hirindwa ko hari iyakwinjirana ibintu bitemewe nk’imbunda n’ibiyobyabwenge. Iri koranabuhanga rya HCVL rya Smiths Detection rimaze icyumweru rikoreshwa, ryitezweho kunoza umutekano, gusaka mu buryo bwizewe ndetse no kugabanya igihe byatwaraga. Bamwe mu bakoresha ikibuga cy’indege cyan
Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Amakuru, POLITIQUE
Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya. Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo. Gusa nawe ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 yandikiye Njyanama ibaruwa yegura kuri uwo mwanya kubera imanza afite mu nkiko. Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yabwiye IGIHE ko Kamili bamufitiye icyizere harebwe ku mpamvu zirimo icyizere abajyanama bagenzi be bamufitiye, aho mu bajyanama
Scandinavia WFC yahize guhindura amateka ikambura AS Kigali WFC igikombe cya shampiyona

Scandinavia WFC yahize guhindura amateka ikambura AS Kigali WFC igikombe cya shampiyona

Amakuru, IMIKINO, IMYIDAGADURO
Scandinavia WFC y’i Rubavu yahize guhindura amateka mu mupira w’amaguru w’abagore igakura ku ntebe y’icyubahiro AS Kigali WFC imaze imyaka icyenda iyoboye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 nibwo amakipe yombi azahurira mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Abagore, uzagena uwegukana igikombe cya Shampiyona hagati y’impande zombi. AS Kigali WFC ni umwami w’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ndetse mu myaka icyenda iheruka niyo yegukanye ibikombe yonyine inanyagiye amakipe ibitego byinshi harimo Nyagatare WFC yatsinze 27-0 umwaka ushize ku munsi wa nyuma wa shampiyona. Uyu mwaka nyuma yo kuza mu Cyiciro cya Mbere kwa Scandanavia WFC y’i Rubavu y’Umuherwe Kasongo Paluku Thierry, shampiyona yahinduye isura, habonekamo guhangana gukomeye byatumye igera ku munsi wa nyuma h
NBA Finals: LeBron James na bagenzi be batsinzwe umukino wa mbere

NBA Finals: LeBron James na bagenzi be batsinzwe umukino wa mbere

Amakuru, IMIKINO
Bigoranye Golden State Warriors ku kibuga Oracle Arena, yatsinze Cleveland Cavaliers mu mukino ubanza mu isoza shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku manota 124 kuri 114, itangira urugendo rugana ku gikombe. Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, watangiye amakipe yombi acungana bikomeye, agace ka mbere karangira Cavaliers iri imbere n’amanota 30-29, mu ka kabiri Warriors isoza imbere n’amanota 27-26 bivuze ko bagiye kuruhuka banganya amanota 57-57. Nyuma yo kuruhuka, abasore nka Kevin Durant watsinze amanota 26 muri uyu mukino, Draymond Green watsinze amanota 13 agatanga imipira icyenda ivamo amanota, Stephen Curry watsinze amanota 29 na bagenzi babo barushije Cavaliers agace ka gatatu bagatsinda ku manota 28 kuri 22 bashyiramo ikinyuranyo cy’am