Amakuru

Nyaruguru: Umusaruro wabo wariyongereye wikuba ishuro zisaga eshanu

Nyaruguru: Umusaruro wabo wariyongereye wikuba ishuro zisaga eshanu

Amakuru, UBUKUNGU
Abibumbiye muri koperative ‘’Jyambere muhinzi’’ bo mu karere ka Nyaruguru baravuga ko ubu bahinga bakeza  ndetse umusaruro wabo ukaba warikubye inshuro zisaga eshanu bitewe no gukurikiza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi. Abavuga ko umusaruro wabo wiyongereye cyane ni abibumbiye muri Koperative "Jyambere Muhinzi " ikorera muri santere y’ubuhinzi bubakiwe n’ubuyobozi bw’akarere kabo ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga w’Abanyakoreya, Koica, banabagira inama ku guhinga kinyamwuga. Mugoyi François utuye mu Mudugudu w’Umurambi uherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aba muri iyi koperative. Avuga ko kuba KOICA yarabatunganirije igishanga bahingamo, ikabakorera amaterasi mu mirima, ikanabigisha gutubura imbuto z’ibirayi bituma bazibona mu buryo bworoshye, yabigishije k
Rubavu: Gutora PSD ni uguharanira kugira umutekano usesuye n’iterambere rya buri munyarwanda.

Rubavu: Gutora PSD ni uguharanira kugira umutekano usesuye n’iterambere rya buri munyarwanda.

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Kuri uyu wa 18 kanama ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite ba PSD byakomereje mu karere ka Rubavu mu murenge  wa Rugerero aho bagarutse kuri byinshi mu migabo n’imigambi yabo harimo ku kwita ku mutekano muri rusange ndetse no guharanira iterambere. Ibikorwa byo kwamamaza Abakandida-Depite ba PSD byakomereje mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, aho iki gikorwa cyatangiye Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aha ikaze abari bitabiriye iki gikorwa. Abakandida-Depite ba PSD bagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa imwe mu migabo n’imigambi harimo ibyo bateganya mu burezi, ibijyanye no kuboneza urubyaro, kwita kubafite ubumuga, kongera inganda kwita ku buhinzi n’ubworozi byose bishingiye ku kuba buri munyarwanda afite umutekano ndetse n’ibindi. Umwe mu bakandida biyamamazaga
Rusizi: Batwitse Litiro 12 500 z’ikinyabutabire gitera cancer

Rusizi: Batwitse Litiro 12 500 z’ikinyabutabire gitera cancer

Amakuru, UBUZIMA
Rusizi – Kuri uyu wa gatanu  mu murenge wa Muganza Akagari ka Shara ku ruganda CIMERWArukora sima, abakozi baho batwitse ikinyabutabire kitwa PCB (PolyChlorinated Biphenyl) kizwiho kutabora ahubwo gitumuka kigatera indwara z’ubuhumekero zirimo na cancer. PCB iri mu muryango w’ibinyabutabire bibuza umuriro w’amashanyarazi gutwika ibikoresho bitandukanye no guteza impanuka. Iri kandi mu binyabutabire byihanganira ubushyuhe bwinshi kuko ishobora gushya no kwangirika kuri degree 1500 C. Iki kinyabutabire kiba kiri muri za ‘transformateurs’ z’amashanyarazi, ibyuma byatsa amashanyarazi (interrupteurs) n’ibindi… Ababitwitse basobanuye ko buri ‘transfo’ yose yakozwe mbere ya 1986 ishobora kuba irimo kiriya kinyabutabire kandi ngo biracyari ahantu henshi. U Rwanda ni urwa kabiri muri A
Burera: Hotel yatwaye asaga miliyoni 500 Frw, yamezemo ibyatsi

Burera: Hotel yatwaye asaga miliyoni 500 Frw, yamezemo ibyatsi

Amakuru, UBUKUNGU
Imyaka ibiri irashize Akarere ka Burera kujuje hotel yatwaye miliyoni 500 Frw ariko magingo aya habuze umushoramari wayikoreramo irengerwa n’ibyatsi. Mu ngengo y’imari ya 2014/15, Akarere ka Burera kubatse hotel yatwaye miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda igamije gutinyura abandi bikorera bahafite ibibanza. Iyo hotel yitwa Burera Beach Resort iri ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yatangiye kubakwa mu 2014 irangira 2016. Muri Mutarama 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabwiye itangazamakuru ko muri Gashyantare izaba yatangiye gukorerwamo. Icyo gihe yagize ati “Twabanje kubura umushoramari, ariko ubu twaramubonye. Nakwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa kabiri izaba yatangiye gukora”. Kuva ubwo kugeza ubu nta gikorwa na kimwe kiratangira guk
Kochi Airport irafunzwe kugeza 26 kanama indege ziva Doha zirahagaritswe nizihanyura.

Kochi Airport irafunzwe kugeza 26 kanama indege ziva Doha zirahagaritswe nizihanyura.

Amakuru, MU MAHANGA
Doha: Dukurikije ibyatangajwe na  Cochin International Airport Limited operations na Kochi Airport ya Kerala, India ibaye ihagaritswe kugeza ku isaha ya saa munani z’umugoroba taliki ya 26 Kanama kubera umwuzure wabaye kuri icyo kibuga bimwe mu bice byamaze kugerwamo n’amazi hari aho indege zigwa ( runway), aho zinjirira zijya pariking ( taxiway ) hamwe naho zihagarara zivanamo abagenzi ( Apron ) hakaba huzuye amazi. Kochi-Doha-Kochi hakorwaga n’indege zitandukanye ubwo hagerwagaho nuyu mwuzure aho indege zinyura kuri icyo kibuga  hakaba hari ubwoko bune bw’indege aribwo Qatar Airways,Jet Airways,Air India Express na Indigo zakoraga ingendo za buri munsi zivuye Doha ndetse na zimwe za Oman Airlines zijya Kochi inyinshi muri izo ndege zakoragayo ingendo ziva Doha zijya Kochi zaha
Ishyaka PSD rirashimangira ko ubuhinzi n’ubworozi bigomba gutandukanywa ariko  bikazamukira rimwe

Ishyaka PSD rirashimangira ko ubuhinzi n’ubworozi bigomba gutandukanywa ariko  bikazamukira rimwe

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Perezida w"ishyaka PSD mu Karere ka Muhanga Mbarubukeye Xavier  yatangiye atanga ikaze mu murenge wa Nyamabuye bakaba bishimiye kwakira abakandida ba PSD baje kwiyamamaza muri Muhanga banashimira intumwa zabahagarariye muri manda irangiye akaba kandi yarakomeje adutangariza ko ari umwanya wo kubafungurira ku mugaragaro gutangira kwamamaza abakandida ba PSD mu mirenge yose igize akarere ka Muhanga Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ Umurenge wa Nyamabuye Bwana Rurangwa Laurent  yakiriye ishyaka rya PSD abaha ikaze Mu murenge wa Nyamabuye akaba yababwiye ko ubusabe bwabo bwakiriwe ababwira ko bemerewe gukora ibikorwa byo kwamamaza abakandida babo. Dr Ngabitsinze JChrisostome yatangiye ashimira abaturage ba Muhanga avuga ko ibyo bashyize imbere ari Politike zizamura umuturage  ,ubuh
Soma ibintu byiza byo kujyenda n’amaguru igihe kingana n’iminota 30 buri munsi

Soma ibintu byiza byo kujyenda n’amaguru igihe kingana n’iminota 30 buri munsi

Amakuru, UBUZIMA
Ubusanzwe kwinyeganyeza ni ubuzima, ariko kugenda n’amaguru byo ni agahebuzo ku muntu ubikora abikunze, urugero gufata iminota 30 ku munsi ukagenda n’amaguru bituma bimwe mu bice by’umubiri bikora neza.                      Ibyiza byo kugenda n’amaguru iminota 30 buri munsi Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko kugenda n’amaguru amasaha abiri cyangwa atatu mu cyumweru bifasha umubiri gukora neza ndetse bikanawurinda zimwe mu ndwara zirimo n’umutima cyane ko bivugwa ko nyinshi mu mpfu zigenda zigaragara hirya no hino ku si ziganjemo iziterwa no kudakoresha umubiri imyitozo ihagije. Kugenda n’amaguru biri mu myitozo ngororangingo ndetse bifasha gutakaza ibiro, bigabanya ubukana bw’indwara zidakira na za kanseri. 1.Bifasha kwirinda indwara zifata um
Karongi: Umuyobozi w’ishuli yafatanywe umufuka w’urumogi

Karongi: Umuyobozi w’ishuli yafatanywe umufuka w’urumogi

Amakuru, UMUTEKANO
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2018 yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto. Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo. Yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho bita Ku rya Nyirakabano mpahurira n’iyo modoka, irahagarara, nuko havamo umushoferi n’abagabo batatu bahita bamfata.” Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira we avuga ko uyu Muyobozi w’ikigo
Komisiyo Nyafurika  y’Uburenganzira bwa muntu ikeneye Raporo ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda.

Komisiyo Nyafurika  y’Uburenganzira bwa muntu ikeneye Raporo ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda.

Amakuru
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 14 Kanama 2018, mu nama yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta  GLIHD (Grand Lakes initiatives for Human Right Development). Iyi nama yateguwe mu rwego rwo gushishikariza indi miryango itegamiye kuri leta mu Rwanda kwitabira gutanga raporo zirebana n’ibibera mu Rwanda muri komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu. Ni nyuma yuko byagaragaye ko iyo miryango itegamiye kuri leta mu Rwanda iyo idatanze izo raporo, Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa muntu ishakira amakuru ku miryango mpuzamahanga, ayo makuru kenshi akanyurana n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda kuko iyo miryango itegereye abanyarwanda umunsi ku wundi. Tom MULISA umuyobozi wa GLIHD avuga ko basanze imiryango mpuzamahanga ifite ama raporo atari ku gihe ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda. A
Mu nama ku kongera umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe urubyiruko, Impuguke zirenga 500 zitegerejwe i Kigali

Mu nama ku kongera umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe urubyiruko, Impuguke zirenga 500 zitegerejwe i Kigali

Amakuru, UBUKUNGU
Guhera ku wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 i Kigali hateganyijwe inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’inzara n’ubukene ku mugabane wa Afurika, hifashishijwe urubyiruko. Iyo nama ifite insaganyamtsiko igira iti ‘Urubyiruko mu buhinzi, igisubizo kirambye mu guca inzara n’ubukene muri Afurika’ yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe na Guverinoma y’u Rwanda. Izahuriza hamwe abantu basaga 500 biganjemo urubyiruko haganirwa ku buryo hakongerwa umubare w’urubyiruko rukora imirimo ijyanye n’ubuhinzi, kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga no guhanga udushya Urubyiruko rutarengeje imyaka 25 rugize 60% by’abaturage miliyari 1.2 batuye Afurika, nyamara nirwo rwibasiwe n’ubushomeri cyane