
Gasabo: Nyuma yo kwangirwa gusana, Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari mu bibazo
Abacuruza imbaho n’abazibariza mu gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo birimo; ubujura, gukorera ahatujuje ubuziranenge, kutagira ubwiherero buhagije n’ibindi baterwa n’uko nta burenganzira barabona bwo gusana aho bakorera.
Aba bibumbiye muri Koperative ya Adarwa bagera ku 175, bavuga ko babujijwe gusana aho bakorera kandi ubuyobozi ari bwo bwahabimuriye mu myaka 16 ishize bubabwira ko ari ahantu heza bashobora kwagurira ibikorwa byabo.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Igihe, bavuga ko inzu bakoreramo zishaje cyane, kuko kuva bakwimukira muri uyu Murenge wa Gisozi batari bazivugurura, bikaba bibateye impungenge z’uko isaha iyo ari yo yose zishobora kubagwa hejuru bitewe n’amazi aturuka mu ngo z’abaturage no mu miturirwa y