Amakuru

Isaias Afewerki agiye gusura Ethiopia

Isaias Afewerki agiye gusura Ethiopia

Amakuru, MU MAHANGA
Perezida wa Eritrea Isaias Afewerki azasura Ethiopia kuri uyu wa gatandatu, igihugu cy’abaturanyi ndetse n’abavandimwe nkuko bitangazwa na Minisitiri w’itangazamakuru kuri twitter ye.Yemane Meskel  yavuze ko Perezida  azaba ayoboye  delegasiyo igiye gushyiraho “ Gukomeza amahoro n’ubutwererane”. Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed mu mateka asuye Eritrea mu cyumweru gishize kandi akaba yarakiriwe neza cyane, aho abayobozi basinye amasezerano arangiza intambara hagati y’ibihugu byombi barwaniraga agace kitwa Badme ahantu haguye abarenga ibihumbi 80 by'abaturage b'ibihugu byombi. Ethiopia na Eritrea hari agace ka Badme byarwaniraga hagati ya 1996 na 2000, nyuma yo kugera ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu Mr Abiy yemeye ko agiye kurangiza ikibazo d
Isoni ntizatuma urimbura ubuzima bwawe – igice cya kabiri.

Isoni ntizatuma urimbura ubuzima bwawe – igice cya kabiri.

Amakuru, UBUZIMA
Nkuko twabasezeranije ko ikiganira twagiranye n’umwe mu bakozi batanga udukingirizo kuri Kiyosike ikorera mu marembo ya Stade amahoro  tuzagikomeza kandi bakaba bafitiye akamaro kanini cyane abahafatira agacupa yewe n’abandi bahatemberera kugira ngo babashe kwirinda kuko ntawe uterwa yiteguye aho ufatiwe ukibuka ko aho hari icyagukingira uyu munsi turagaruka dukomereza aho twari tugeze. Rebero:  Ese umunsi umwe mushobora gutanga utungana gute udukingirizo?  Gakwavu:  Ubundi mu gakarito kamwe habamo udukingirizo 144, cyane cyane nko muri week end cyangwa se mu gihe cy’imipira yabereye hano kuri stade cyangwa habaye ibirori dushobora gukoresha udukarito nka dutatu cyangwa se burenga. Rebero: Ni bande biganje mu bakiriya mugira hano ? Gakwavu : hahahah abiganje mu bakiriya tugira
Isoni ntizatuma urimbura ubuzima bwawe – Gakwavu

Isoni ntizatuma urimbura ubuzima bwawe – Gakwavu

Amakuru, UBUZIMA
Nyuma yo kubona icyorezo cya Sida cyugarije abantu kandi barushaho kwiyongera leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuyihashya ibinyujije mu kigo cy’igihugu RBC ubwo twasuraga akazu gatangirwamo udukingirizo twaganiriye n’abakozi badukoramo batubwira uko bakira abakiriya babo nuko bitabira kuko hari icyo bimaze kumarira ababagana. Ubwo twasuraga umukozi ukorera mu ga kiyosike kari Mu marembo ya stade amahoro aho bita mu migina ( abandi bakahita mu migisha bitewe nibyo bahabonera ) umwe muri abo bakozi dore ko bagakoramo barenze umwe kuko gakora amasaha 24 bivuze ko basimburana, nabaye nkimusuhuza anyakiriza ugukingirizo 4 mubwira ko ataribyo bingenza nawe ambwira ko ugiye kwa muganga, muganga amwakira amubaza uko yafashwe. Uyu musore twaganiriye namwise Gakwavu kwanga ko izina rye rimenyek
Ibintu 4  byiza mu buzima byo kurya Inyanya

Ibintu 4  byiza mu buzima byo kurya Inyanya

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Inyanya ni nziza mu buzima bwacu cyane cyane kuko zifite Vitamine zitandukanye  cyane Vitanine C hamwe ni myunyu ngugu, ni byiza ku mirire yacu bimwe by’ingenzi urunyanya rubonekamo 28% mubyo dukenera bya buri munsi. Imyunyu ngugu ikaba ikize mu kurwanya umuvuduko w’amaraso no kurinda no gutunganya imikorere y’umutima, Ariko nibura ubaye ufashe rumwe ku ifunguro ryawe rya buri munsi bigira icyo bikwongerera mu buzima bwawe  bigabanya kurwara umutima, ariko bigabanya nanone kuba wakwanduzwa nibyo wariye mu ifunguro rya buri munsi, iyi akaba ari imbuto utabura gufata ku biryo. Bimwe mu bintu byagufashe kwirinda mu buzima mu kurya urunyanya; Ni byiza mu igogora Kurya urunyanya buri munsi uburyo bwigogora ndetse no kwirinda bikorerwa icyarimwe, gukomera mu nda no kugira diy
Perezida wa Ghana yirukanye uyobora amatora hamwe n’abadepite babiri

Perezida wa Ghana yirukanye uyobora amatora hamwe n’abadepite babiri

Amakuru, MU MAHANGA
Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo yamaze kwirukana uwayoboraga Komisiyo y’amatora muri Ghana Mrs Charlotte Osei hamwe n’abadepite babiri aribo Mr Amadu Sulley na Mrs Georgina Apoku Amankwah kubera kwitwara nabi, bikaba byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Dr Mustapha Abdul-Hamid mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Minisiter akaba yavuze ko President Akufo -  Addo yafashe icyemezo cyo kubirukana nyuma yahoo Komite iyobowe n’umuyobozi wa Justice, Sophia Akuffo nkuko yabitangaje mu itegeko nshinga ingingo 146 (4) nyuma yo gukurikirana ibyo baregwa abo batatu n’abaturage ba Ghana, basaba ko bava mu biro byabo. Impamvu yatumye umuyobozi w’amatora  Charlotte Osei Bamwe mu bakozi bashima President Nana Addo Dunkwa Akufo-Addo basabye ko hakorwa igenzura kuri ruswa hamwe no kw
Abafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora Malawi

Abafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora Malawi

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Batandatu mu bafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora umwaka utaha mu matora rusange. “ Turashaka kwerekana ko turi benshi kuruta uruhu rwacu” nkuko bitangazwa n’uhagarariye abafite ubumuga bw’uruhu muri Malawi Overstone Kondowe. Bwana Kondowe ubahagarariye asezeranya ko batandatu bazavamo abakandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu hamwe n’abashingamateka mu matora ibyo bigatuma abafite ubumuga bw’uruhu bagira impinduka mu gihugu cyabo. Muri Malawi ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere abafite ubumuga bw’uruhu ntibifitiye icyizere kubera ibice by’umubiri wabo bitanga amahirwe bikanavura , muri 2016 impuguke z’umuryango wabibumbye zavuze ko mu gihugu cya Malawi habarirwa abagera ku bihumbi 10,000 bafite ubumuga bw’uruhu ariko bashobora gushiraho kubera kwicwa bashaka ibice
Icyumweru Olempike kirakomeje mu karere ka Huye

Icyumweru Olempike kirakomeje mu karere ka Huye

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Uyu munsi tariki 21 Kamena 2018 mu Karere ka Huye hakomeje ibikorwa byahariwe icyumweru Olempike (Olympic Week) byabanjirinjwe n’amahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda kuri Olympism n’indangagaciro Olempike (Olympic Values), aya mahugurwa akaba yitabiriwe n’umukozi ufite mu nshingano guteza imbere Siporo ku rwego rw’Akarere ka Huye n’abakozi bashinzwe siporo “Animateurs Sportifs” baturutse mu bigo cumi na bitanu (15) by’amashuli abanza n’Ayisumbye akorera muri Huye. Abahuguwe bagize umwanya wo gusubira mu bigo byabo bigisha abanyeshuli icyo Olympism n’indangagaciro Olempike aricyo. Nyuma yo gusobanurirwa Olympism n’indangagaciro Olempike, abana bakoze ibiganiro (Dialogue) hagati yabo ndetse banashushanya uko bumvise Olympism n’Indangagaciro Olempike. Umujyanama muri Ko
Inama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa ba NCPD ku rwegorw’igihugu

Inama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa ba NCPD ku rwegorw’igihugu

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Iyi nama ikaba yaratangiye muri 2011 ikomeza gukora ubuvugizi kandi  hari ibyagezweho iyi nama ikaba iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukabaramba Alvera iyi nama ikaba yatangiye umuyoboziwa NCPD Bwana Romalisi Niyomugabo yakira abashyitsi bitabiriye iyi nama batandukanye. Yakomeje avuga ibiza kuganirwaho uyu munsi cyane cyane ku kijyanye no gushyira mu byiciro abafite ubumuga igikorwa cyashyigikiwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bafatanije na Minisiteri y’ubuvuzi aho abaganga bakoranye ubushishozi kugira ngo iki gikorwa kigende neza ,nkaba na komeza nshima Leta y’U Rwanda yemeye ko uyu mwaka abafite ubumuga bazajya bivuriza kuri Mitiweli . Inkuru irambuye irabageraho mu kanya
Abakora uburaya mu karere ka Kirehe baterwa agahinda no kutamenya aho bakomoka.

Abakora uburaya mu karere ka Kirehe baterwa agahinda no kutamenya aho bakomoka.

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Umuryango nyarwanda  w’Abanyamakuru barwanya Sida ukomeje ubukangurambaga mu gihugu hose ku bagore bakora uburaya .Iki gikorwa n’uyu muryango w’aba banyamakuru kimaze kwerekana ko bamwe mu bavugwaho gukora uburaya bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe kuva batangira kubakorera ubuvugizi. Abakora uburaya mu karere ka Kirehe baratabaza inzego zibishinzwe kubacungira umutekano kuko babona ubuzima bwabo bujya  mu kaga  uko bwije n’uko bukeye. Abagore bitwa ko bakora uburaya bakanabyemera bakanibaruza baganirije itangazamakuru ko umutekano wabo ari mukeya kandi  biterwa n’inzego z’ibanze. Ubwo aba bagore baganiraga n’itangazamakuru hamwe n’umukozi w’akarere ka Kirehe Mugabo Frank bahamije ko inzego  zishinzwe umutekano zibabuza amahoro  n’amahwemo kandi bo bemeza ko nta makosa bakora. Aba ba
Club Sportif ya La Palisse yaremeye abaturage bongera kunywa amata

Club Sportif ya La Palisse yaremeye abaturage bongera kunywa amata

Amakuru, RWANDA
Haracyariho abantu bafite umutima wo gufasha  nka Club Sportif  ya La Palisse yakoze igikorwa cy’ubu muntu aho baremeye abaturage mu karere ka Bugesera igikorwa cyagaragaye abayobozi batandukanye barimo abayobora akarere ka Bugesera hamwe na Guverineri w’intara y’iburasirazuba. Nkurunziza bakunze kwita Majimaji ndetse wavuze amazina y’inka zagabiwe abo baturage yagize ati “ Ubundi umuntu yahabwaga inka yayihakiwe ariko iyi leta yacu yatoje umuco wo kuremera abandi kandi bikozwe n’abagenzi babo.” Bityo rero Club ya La Palisse ibumbiye hamwe Siporo zihakorerwa niyo yagize uwo mutima mwiza wo kworoza bamwe mu baturage batanzwe n’umurenge wa Ntarama. Abo baturage baremewe harimo Mukanyandwi Florida wagabanye imbyeyi ikamwa akaba yarayishyikirijwe na Guverineri wari witabiriye