
South Africa, China na Russia bigiye gukorana imyitozo ya gisirikare
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yageze i Pretoria ku murwa mukuru wa Afurika y’Epfo none kuwa mbere aho agiye kugirana ibiganiro n’abategetsi baho.
Minisitiri Lavrov I Pretoria kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Naledi Pandor
Ni mu gihe kandi minisiteri y’ingabo ya Afurika y’Epfo yatangaje imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi ihuriweho n’ingabo zaho, iz’Uburusiya, n’iz’Ubushinwa.
Nibwo bwa mbere Lavrov asuye Afurika y’Epfo kuva igihugu cye cyatera Ukraine mu mezi 11 ashize, igikorwa Afurika y’Epfo yanze kwamagana ivuga ko ntaho ibogamiye.
Lavrov araganira na mugenzi we Naledi Pandor ku ngingo zitandukanye zireba ubufatanye bw’ibihugu byombi. Hagati aho imbere y’aho barimo kuganirira hateganyijwe imyigaragambyo yo kwamagana Uburusiya.