Amakuru

Huye:Mu  Murenge wa Karama kimwe no mu tundi duce tw’igihugu naho hari ikibazo cy’abana bagwingiye.

Huye:Mu Murenge wa Karama kimwe no mu tundi duce tw’igihugu naho hari ikibazo cy’abana bagwingiye.

Amakuru, UBUZIMA
Nibura mu bana 100 bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda,38 baba baragwingiye hashingiye kubushakashatsi bwakozwe mu 2015. Umwaka ushize,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ku Isi hari abana Miliyoni 151 bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze. Bigaragara iyo bamupimye bagasanga uburebure bwe ntibuhuye n’imyaka ye. Mu karere ka Huye mu Murenge wa Karama naho habarizwa bamwe mu bana bafite ikibazo cyo kugwingira kubera ikibazo k’imirire mibi ibarizwa muri uwo murenge. Umunyamakuru wa www. rebero.co.rw yaganiriye n’umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Kabalisa Arsene yatubwiye ko muri Karama nk’ahandi hose mu gihugu bahangayikishijwe n’aban
Umukino wo Koga ni umuti witegereza ko uzawandikirwa ahubwo wufate hakiri kare.

Umukino wo Koga ni umuti witegereza ko uzawandikirwa ahubwo wufate hakiri kare.

Amakuru, IMIKINO
Mu rugaga rw”umukino wo koga mu Rwanda(RSF) rwashoje imikino yo Koga ubwo habaga irushanwa rwanyuma muri Cercle sportif ya Kigali irushanwa ryiswe 5th Special Holidays Inter-club Swimming Championships”. Uwase Benita nawe yadutangarije ko iyo uri muzima ugomba gukora Siporo kuko burya Siporo ziratandukanye kandi buri wese agira iyo akunda byumwihariko rero njyewe nlkaba narahisemo gukora Siporo yo Koga nubwo abenshi bumva ko ivunanye ariko njye nyitangiye nta mezi abiri ashuze kandi umunsi kuwundi ndushaho kuyikunda. Yakomeje avuga ati “Koga ntabwo ari umukino w’abakire nkuko abenshi babifata ahubwo ni umukino buri wese ahitamo akurikije urukundo awukunda kuko byumwihariko nkanjye imfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi, koga cyane cyane ku bantu bafite ibiro byinshi biragabanuk
Mu ntara y’iburasirazuba Akarere ka Bugesera niko gafite abana benshi  bagwingiye bagera kuri 34%

Mu ntara y’iburasirazuba Akarere ka Bugesera niko gafite abana benshi  bagwingiye bagera kuri 34%

Amakuru, UBUZIMA
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yaguye y’umutekano y’Intara y’Iburasirazuba Dr Asiimwe Anitha Umuhuzabikorwa wa porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ,yagaragaje ko umwana wagwingiye igihe kirenze imyaka ibiri  akiri muto ntacyo yakwimarira cyangwa ngo akimarire umuryango we  ahubwo ko abera igihugu umutwaro. Raporo iheruka igaragaraza imibare yo muri 2015 y’abana bavuka baba bafite ikibazo cyo kugwingira bagera kuri 16%, hanyuma raporo iheruka yo ikaba  igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba, abana bari hagati y’amezi 6-23 baba bafite ikibazo cy’igwingira muri buri karere bari hejuru ya 20%. Niyo mpamvu turebye muri buri karere abagiye bagwingira bagaragara gutya  muri Rwamagana ni 23%, muri Kayonza ni 25%, muri Ngoma ni 30%, muri Kirehe ni 31%, muri Nyagata
Sydney: Umunara wa  Opal Ibihumbi byimuwe nyuma yo kugaragaza ko ugiye kugwa

Sydney: Umunara wa  Opal Ibihumbi byimuwe nyuma yo kugaragaza ko ugiye kugwa

Amakuru, MU MAHANGA
Abantu barenga 3,000 bashobora kwimurwa nyuma yahoo abaturiye umunara wamaze gufungwa muri Australia bumvise ko “wiyashije imitutu” Polisi ikaba yemeje ibyo byagaragaye ko uwo munara wa Opal uri muri Park Olympic Sydney bimaze kugaragara ko ku igorofa rya 10 ryiyo nzu hagaragaye kwiyasa. Abubatsi kabuhariwe bavuga ko kuva ku 1 km bagomba kwimurwa kugira ngo iramutse iguye itagira uwo ihitana bityo bikaba byabateye ubwoba, bakaba babonye ubutumwa bubabwira ko bagomba kwimuka kuko bishoboka ko uwo munara ushobora gusenyuka nkuko bitangazwa na Sydney Morning Herald Abahanga mu byubutabazi bagerageje kw’injira muri iyo gorofa rya 10 kugira ngo barebe icyateye uko guturika cyangwa kwiyasa kwimitutu bavuga ko iryo gorofa nta kibazo rifite ahubwo rikomeye umuhanga Greg White akaba ar
Abatoza babiri dufite nibo dukesha intsinzi muri cercle kuko barakora neza

Abatoza babiri dufite nibo dukesha intsinzi muri cercle kuko barakora neza

Amakuru, IMIKINO
Muri gahunda yo kuzamura umukino wo koga washyizwemo imbaraga n'urugaga rw''umukino wo koga mu Rwanda(RSF),rwateguye ingengabihe(calendar) Aho buri mezi abiri haba irushanwa rikabera mu duce twose tw’igihugu. Iryari ritahiwe rero ni iry'Abana bari mu biruhuko n'abandi bantu baza kuri Pisine ryitwa "5th Special Holidays Inter-club Swimming Championships".Iri ryabaye muri uyi week end ya 23/12/2018 kuri Cercle Sportif de Kigal. Hahuriye  amakipe atanu yatumiwe ariyo Town swimming club,Vision Jeunesee Nouvelle ya Rubavu,Mako sharks swim club yo kuri Green Hills, Thousands Kilos women canoe&Aquatics Sports. Icyatunguranye ni ubwitabire budasanzwe,kuko Izi kipe zari zateranije abakinnyi  bagera mu 128 Kandi nka 2/3 bikaba byari ibyabagize ikipe ya Thousand kilos, ikindi ni uko
Kwihuriza muri RRP+ byatumye twiteza imbere tuva mu bwigunge

Kwihuriza muri RRP+ byatumye twiteza imbere tuva mu bwigunge

Amakuru, UBUZIMA
Nyuma y’Imyaka 15 irashize abanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida ( RRP+ ) bishyize hamwe , ubu barashima ko babasha kwigurira ibyo bashaka kuko bibumbiye mu makoperative atandukanye kugira ngo babashe gukora. Urugaga nyarwanda rw’abafite virus itera Sida rwakanguriye abanyamuryango barwo ko kugira ngo biteze imbere ntawe usigaye ari uko bakwibumbira mu mashyirahamwe maze izo nkunga zibonetse zikabasha kubafashiriza hamwe. Bamwe mu banyamuryango twaganiriye batubwiye uko nyuma y’imyaka 15 bamerewe nyuma yo kubona imiti ndetse ubu bakaba bakora imirimo itandukanye yinjiriza imiryango yabo, kandi babasha no kwibumbira mu makoperative. Nyirambarushimana Beatrice waturutse mu karere ka Rulindo m’ urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida akaba ari
Kuri iki cyumweru muri Taekwondo baratanga imikandara y’umukara

Kuri iki cyumweru muri Taekwondo baratanga imikandara y’umukara

Amakuru, IMIKINO
Nyuma y’amahugurwa atandukanye yabaye muri Tae kwondo yo gushaka kuva ku rwego rumwe ujya kurundi mu mukino wa Tae kwondo kuri iki cyumweru nibwo hazakorwa ikizamini cyo kwemeza abatsinze. Uyu mukino umaze imyaka itari myinshi cyane mu Rwanda ariko umaze gukundwa ndetse ukaba umaze kurenga muri aka karere dutuyemo aho nta gihugu kitwegereye ki kidukanga tukaba twatinya guhatana mu marushanwa . Ubu ukomeje guteza imbere abakinnyi bawo bava ku rwego rumwe bajya kurundi, mu bazakora ikizami bakaba ari abanyarwanda, imyaka nayo ikaba itandukanye kuko harimo abato ndetse n’abakuze gusa kwiyandikisha bikaba bikomeje. Umuyobozi wa Tae kwondo mu Rwanda Bwana Bagabo Placide akaba abona ko abazahabwa Dan z’umukandara w’umukara uko ziri mu byiciro 3 bashobora kuzagera kuri 40, ariko
Amahugurwa yo kuzahura umukino wo koga mu biyaga (Open water)

Amahugurwa yo kuzahura umukino wo koga mu biyaga (Open water)

Amakuru, IMIKINO
Urugaga rw'Umukino wo koga mu Rwanda rwihaye mu mwaka wa 2019 ni ukuzamura no kuvumbura Impano nshya mu bakinnyi bakina umukino wo koga amazi magari (open water) baturiye ibiyaga n'imigezi byogeka. Aya mahugurwa amaze iminsi itanu  yatangwaga n'Impuguke y'umufaransa ikuriye uyu mukino muri FINA(International Swimming Federation) witwa Jean Paul Narce,akaba yarahuzaga abakinnyi w’umukino wo koga 48 bo mu makipe akorera Rubavu,Karongi,Gatsibo,Rwamagana,Kayonza no mu mugi wa Kigali. Uyu mutoza yavuze ko abayakurikiye bayagiriyemo amahirwe menshi kurusha ahandi hose yigishije, kuko yahereye kubyo yiboneye mu irushanwa rya Rubava akabona inzira nziza yo kubigisha ibikwiye. Yakomeje agira ati “Mufite amazi menshi mu gihugu cyanyu,ni muyabyaze umusaruro,kandi ubu narangije  kuvugana
Kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 byaranzwe n’akanyamuneza ku babana n’agakoko gatera Sida

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 byaranzwe n’akanyamuneza ku babana n’agakoko gatera Sida

Amakuru, UBUZIMA
Imyaka 15 irashize abanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida ( RRP+ ) bishyize hamwe kugira ngo babashe kwigirira ikizere cy’ejo hazaza, ntabwo byari byoroshye kwishyira ku karubanda ngo wigaragaze ko ufite Virusi itera Sida, ariko nkuko bisanzwe mu Kinyarwanda ujya gukira indwara arayirata. Twishyize hamwe nk’abafite Virusi itera Sida twibumbira mu makoperative atandukanye tubasha gukurikiza inama tugirwa n’abaganga ubu tukaba twifitiye ikizere cyo kubaho kubera gufata imiti ku gihe kandi neza, bityo uru rugaga rwacu naryo rutuba hafi kuburyo ibyo dukeneye byose tubibona. Umuyobozi w’ abanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida ( RRP+ ) Sylvie Muneza yakomeje agira ati “ Twebwe abanyamuryango ba RRP+ ntituzatezuka gushimira abo banyamury
Ubuhanga butunguranye mu koga amazi magari mu Kivu kw’abana bakiri bato mu mukino.

Ubuhanga butunguranye mu koga amazi magari mu Kivu kw’abana bakiri bato mu mukino.

Amakuru, IMIKINO
Taliki ya 15/12/2018,  habaye irushanwa rimwe muyari ku ngengabihe yatanzwe n'urugaga rw''umukino wo koga mu Rwanda(Rwanda Swimming Federation),yakomeje mu irushanwa ryiswe"1ere Traverseé de l'ÎLE IWAWA -RUBAVU SWIMMING CHAMPIONSHIP" ,aho abozi 61(Abakobwa 28 n'abahungu 33)baturutse mu makipe atandukanye Ayo makipe yitabiriye iryo rushanwa rya Rubavu  harimo Thousand Kilos Women Canoe & Aquatics Sports Club  ikorera la Palisse Nyandungu,,Rwamagana Canoe &Aquatics sport ikorera ku kiyaga cya Muhazi,Cercle Sportif de Kigali Swimming team na Vision Jeunesse nouvelle Swimming team , Aya marushanwa yatangiye atinze ho gato kubera imvura,kuko aho gutangira saa yine yatangiye saa sita arangira saa cyenda. Aho mu gusiganwa metero ibihumbi bibiri bagana IWAWA umuhungu witwa Cedric