Amakuru

Mu gihugu hose abakoresha umuhanda basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka (Amafoto)

Mu gihugu hose abakoresha umuhanda basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka (Amafoto)

Amakuru, UMUTEKANO
 Ibikorwa by’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda kuri uyu wa mbere tariki 19 Ugushyingo 2018, byakomeje mu gihugu hose aho abakoresha umuhanda barimo abagenzi, abashoferi ndetse n’abamotari basobanuriwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi. Uko igikorwa cyagenze mu mujyi wa Kigali Ibikorwa by’umunsi wa kabiri w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Kigali byabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali ahazwi nko ku giti cy’inyoni, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisiime Nzaramba ndetse n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi Kalisa M
Nyarugenge: Abasore babiri bafatanywe mudasobwa bari bibye

Nyarugenge: Abasore babiri bafatanywe mudasobwa bari bibye

Amakuru, UMUTEKANO
Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo  Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura bwa mudasobwa. Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19, bombi bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi yo mu bwoko bwa Desktop. Aba basore ubusanzwe b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, bakekwaho kwiba mudasobwa z’uwitwa Mahoro Vital wari warabacumbikiye mu nzu ye babana. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore wari waracumbikiye bariya banyeshuri ngo yabagiriye icyizere abaha imfunguzo z’icyumba cye baheraho biba mudasobwa yabikagamo. Yaboneho
Rusizi: Abamotari bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda

Rusizi: Abamotari bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya impanuka zo mu muhanda

Amakuru, UMUTEKANO
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko no kwirinda impanuka cyane cyane abatwara ibinyabiziga, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yagiranye ibiganiro n’abamotari bakorera mu murenge wa Kamembe, mu mujyi wa Rusizi. Abamotari bitabiriye ibi biganiro n’abibumbiye muri imwe mu makoperative akorera mu mujyi wa Rusizi yitwa COMORU (Cooperative Motard de Rusizi) igizwe n’abanyamuryango barenga 160. Aganira n’aba bamotari, Senior Supertendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi yasabye aba bamotari kwirinda impanuka zo mu muhanda kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi. Yagize ati:” Buri muntu wese akenera kubaho kandi akabaho neza, ntawakwishyira urupfu, niyompamvu mwebwe abamotari tubasaba kujya mu bungab
Sugira James yegukanye umwanya mwiza muri Cross Country yaraye ibaye muri Amerika

Sugira James yegukanye umwanya mwiza muri Cross Country yaraye ibaye muri Amerika

Amakuru, IMIKINO
Uyu mukinnyi nyuma yo kujya kwitoreza muri Kenya kuri Bourse Olympic ntibigende neza kubera imicungire y’ikigo bitorezagamo yaje kugira amahirwe yo kujya muri Ndejje Universty aho yakomereje imyitozo ye ndetse anakinira iyi kaminuza. Ubu Sugira James akaba asigaye yiga muri Amerika muri Eastern Kentucky Universty aho akomeje no gukorera imyitozo ye, nkubu tariki ya 9 Ugushyingo yakinnye irushanwa ryiswe NCAA Division I Southeast Region Championship 10 KM aho yaje kubona umwanya wa mbere akoresheje 29:26.9 abasha guhesha Kaminuza ye umwanya wa mbere Iyi NCAA (National Collegiate Athletic Association) aho bafite abakinnyi bagera kuri 1,281 rikaba ryaravutse muri 1934 rifite amakipe agera kuri 6 ariko kugeza kuri uyu munsi bakaba bamaze kugira amakipe 31 aturuka muri za Kamiza zitan
Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali

Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidali

Amakuru, UMUTEKANO
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo2018  abapolisi b’u Rwanda  barenga  431 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) bambitswe imidari y’ishimwe. Ni imidali bambitswe n’intumwa z’umuryango w’ababibumbye (UN) nk’ishimwe ry’ukuntu bagaragaza  umurava,ubunyamwuga  n’ubwitange  mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Abambitswe  imidali  bibumbiye mu  matsinda atatu  arimo abapolisi bashinzwe kurinda  abaturage no kugarura ituze ahabaye ibibazo by’umutekano muke(FPU),itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (PSU) ndetse n’irindi tsinda ry’abapolisi bihariye bashinzwe  ubujyanama n’amahugurwa, mu bambitswe  imidari harimo  kandi  abategarugori 41. Uyu muhango wabereye ahari abapolisi b’u Rwanda mu murwa mukur
Dore bumwe mu bwoko bw’imbuto n’imboga wagakwiye kwibandaho kugira ngo ugire ubuzima bwiza (Igice 3)

Dore bumwe mu bwoko bw’imbuto n’imboga wagakwiye kwibandaho kugira ngo ugire ubuzima bwiza (Igice 3)

Amakuru, UBUZIMA
Abantu benshi bakomeje guhura n’indwara zitandukanye bamwe zigenda zihitana ubuzima bwabo, nyamara hari bimwe mu bimera harimo imbuto n’imboga ikiremwa muntu cyagakwiye kwibandandaho bityo umubiri ukagira ubwirinzi buri ku rwego rwo hejuru. Ubuzima bwa muntu bukeneye bimwe mu byatuma umubiri ukora neza, bityo rero Rebero.co.rw yabakukusanyirije bumwe mu bwoko bw’imbuto n’imboga umuntu yagakwiye kwibandaho (igice cya 3) kugira ngo agire ubuzima buzira umuze. Avoka Avoka ifite umumaro ukomeye mu mubiri w'umuntu Ubu  ni ubwoko  bw’imbuto bukunze kuboneka ahantu henshi mu gihugu, uru rubuto abakunze kurukoresha bavuga ko rukungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Imwe mu mimaro ya avoka harimo nko kurinda umuduko w’amaraso kubera ko avoka ifasha umubiri kugena i
Dore inzozi n’ubusobanuro bwazo abantu bakunze kurota akenshi bikabahangayikisha

Dore inzozi n’ubusobanuro bwazo abantu bakunze kurota akenshi bikabahangayikisha

Amakuru
  Abantu bose bararota, impamvu harimo abavuga ko batajya barota ni uko baba babyibagiwe naho ubundi umuntu wese ufite ubwonko ararota, kuko niyo umuntu asinziriye ubwonko buba bukora ariko atari cyane nkiyo umuntu ari maso ni nayo mpamvu iyo umuntu aryamye ananiwe abyuka ari mushyahya,ubwonko rero bukoresha inzozi mu rwego rwo kuruhuka.  Zimwe mu nzozi n’ubusobanuro bwazo abantu benshi bakunda kurota bikabayobera. Ni kubw’iyo mpamvu tugiye kurebera hamwe zimwe mu nzozi n’ubusobanuro bwazo abantu benshi bakunda kurota bikabayobera. Kurota ukora impanuka. Iyo urose ukora impanuka( cyane cyane iy’imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri g
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasoje amahugurwa rwiyemeje kurushaho kurwanya ibyaha biri mu muryango nyarwanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasoje amahugurwa rwiyemeje kurushaho kurwanya ibyaha biri mu muryango nyarwanda

Amakuru, UMUTEKANO
Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018  nibwo ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha. Uru rubyiruko  rwiyemeje  kurushaho kurwanya ibyaha bikomeje kwibasira umuryango nyarwanda nk’ibiyobyabwenge, ibyaha byo gusambanya abangavu bakanaterwa inda,ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ikibazo ki gwingira ry’abana. Amahugurwa yatangwaga n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu,urubyiruko rukaba rwarongerewe ubumenyi ku kurwanya ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu,ihohotera rishingiye ku gitsina, kuboneza imirire cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 5 n’ibindi bitandukanye. Ubwo hasozwaga aya mahugurwa ku mugaragaro,umyobozi mukuru yari  Minisitiri w’uburingan
Kicukiro na Ngoma Polisi yafashe abantu bibaga moto z’abamotari bakazigurisha

Kicukiro na Ngoma Polisi yafashe abantu bibaga moto z’abamotari bakazigurisha

Amakuru, UMUTEKANO
Polisi y’u Rwanda  ikorera  mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasizuba no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yafashe abasore 3  bamburaga moto abamotari bakajya kuzigurisha,izindi bakabanza kuzikuramo ibyuma bakabigurisha ukwabyo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Insepector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko  ku mugoroba wo  ku itariki 10 Ugushyingo hari umumotari wo mu karere ka Kayonza watanze ikirego avuga ko  hari abantu bamwibiye moto ifite ibiyiranga RB 097 V. Ariko hakaba hari abamotari bo muri ako karere bavuze ko  hari umuntu babonye atwara iyo moto yerekeza mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama. Polisi zahise zihererekanya amakuru, nibwo kuri uwo mugoroba Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yatangiye igikorwa cyo gushaka uwo muntu. CIP
Dufatanije hamwe hazaboneka impano nyinshi mu mikino ngororamubiri

Dufatanije hamwe hazaboneka impano nyinshi mu mikino ngororamubiri

Amakuru, IMIKINO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo nibwo imikino yateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri bafatanije n’itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yabaye kuri iyi mikino hakaba hari habonetse imbangukiragutabara ndetse n’abaganga bafashaga aban bagize ikibazo muri iyo mikino. Kubera ubwo bufatanye bateguye imikino yo gushaka impano mu bana b’abakobwa muri metero 400,800 ni 1500 hakaba hitabiriye ibigo bigera ku icumi bitandukanye mu mashuli abanza hamwe n’ayisumbuye abahungu n'abakobwa ndetse n’imikino y’abana ariko bakina imikino itandukanye. Bakaba bafatanije no kwizihiza imyaka 25 ya Field of life ikigo gikora ibikorwa bitandukanye hano mu Rwanda cyane cyane bijyanye no kubaka amashuli ndetse no kurihira abana badafite ubushobozi kugira ngo nabo babashe kugira