
Abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero bagorwa n’umuhanda mubi
Mu gihe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu karere ka Karongi ari rumwe muri 4 zitegurwa kwandikwa mu murage w’Isi, abarusura bagaragaza inzitizi y’umuhanda udatunganyije ku buryo kugera kuri uru rwibutso bitorohera abakoresha ibinyabiziga bityo bagasaba ko uyu muhanda wakorwa. Babihuriraho n’ubuyobozi bw’uru rwibutso, buvuga ko iyi nzitizi inagabanya umubare w’abahasura baba bategerejwe, nyamara ngo ni kenshi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Karongi iki kibazo.
Bitewe n’amateka y’ihariye y’Abasesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imyubakire n’imiterere y’Urwibutso rwa Jenoside y’akorewe Abatutsi mu 1994 aha mu Bisesero, mu karere ka Karongi, bituma yaba abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu n’abanyamahanga bagira amatsiko yo kuhasura bagasob