
Nyamasheke: Bishimira uburyo ubwisanzure mu myemerere bwimakazwa mu mashuri
Abanyeshuri ba GS Umucyo Karengera mu karere ka Nyamasheke n'ababyeyi baharerera,bavuga ko bishimira uburyo ubwisanzure mu myemerere bwimakazwa,aho nta we uvutswa uburenganzira bwebitewe n’aho asengera,ababyeyi bakuru bakavuga ko iyi ari intambwe ikomeye igihugu cyateye, kuko mu myaka ya kera ngo atari ko byari bimeze.
Nyuma yo kubatizwa,abana bishimiye ko ubwisanzure bwabo mu myemerere bwubahirizwa n'ishuri bigamo.
Babitangarije umunyamakuru wa Rebero.co.rw, ubwo yabasuraga ku munsi w’umubatizo w’abana 89,bari babatirijwe mu matorero anyuranye,bakakirwa n’ishuri ubusanzwe ry’itorero ADEPR,bagacyuriza uwo mubatizo hamwe n’ababyeyi babo baturutse impande zose batumiwe, bakanishimira ko ubusanzwe aho umuntu asengera hataba ikibazo ku masomo ye ku ishuri.
Niyoneza Israel wabatijwe a