Author: Geoffrey Muhinda

Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu zigeze mu rukiko

Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu zigeze mu rukiko

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Impaka ku gusimbura umwami w'aba-Zulu, Goodwill Zwelithini, watanze muri Afrika y'Epfo, ubu zajyanywe mu rukiko, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Umwamikazi Mantfombi Dlamini yapfuye mu cyumweru gishize akurikiye umugabo we Umwami Zwelithini watanze mu kwezi gushize Umugore we wa mbere, Umwamikazi Sibongile Dlamini, ari gusaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry'ugushaka k'umwami ku musimbura - kuko avuga ko uko gushaka kwe gushobora kuba ari ukwahimbwe. Amakuru y'uko ibi bigeze mu rukiko aje nyuma y'iminsi Umwamikazi Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari wasimbuye by'agateganyo nawe apfuye. Yari yimitswe tariki 24 z'ukwezi kwa gatatu nyuma y'uko umugabo we Zwelithini aguye mu bitaro azize ibibazo bivuye ku ndwara y'igisukari [diyabete], ku myaka 72. Umuhungu mukuru wa Dlami...
Paul Rusesabagina yashimutiwe Dubai ahita yoherezwa Kigali

Paul Rusesabagina yashimutiwe Dubai ahita yoherezwa Kigali

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali Bwana Paul Rusesabagina yagejwejwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Kanama 2020 ahita yerekwa itangazamakuru n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Uyu mugabo utavuga rumwe na Leta akaba yaramaze igihe kinini ashakishwa ndetse hakaba hari hashyizweho inzandiko zimufata hirya no hino ku isi, Leta y’u Rwanda ifatanije n’amahanga ikaba yamushimutiye Dubai nubwo itabyemera kuko yafashwe binyuranye n;amategeko mpuzamahanga. Paul yamenyekanye cyane nyuma ya Jenoside ubwo yakoraga filime yiswe Hotel Rwanda yasohotse muri 2004 ndetse muri 2005 Bwana Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush w’Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa { Presidential Media of Freedom}  cyatumye amenyekana
Huye: Abasigajwe inyuma n’amateka barashinja Leta ku baheza muri gahunda zayo

Huye: Abasigajwe inyuma n’amateka barashinja Leta ku baheza muri gahunda zayo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Tumba mu kagali ka Rango B mu Karere ka Huye, bavuga ko bifuza ko barushaho kwegerwa cyane cyane n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo barusheho gusobanukirwa no kugerwaho na gahunda yo kuboneza urubyaro. Abaganiriye n’itangazamakuru, bagaragaje ko by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19 ntabukangurambaga bwabagezeho bubibutsa kugira uburyo bakoresha mu kuboneza urubyaro. Ni mu gihe mu miryango batuyemo usanga ari benshi ku buryo hari n’umuryango umwe w’abantu 32 babana mu nzu imwe nk’uko umwe muri bo yabitangaje. Bavuga ko mbere yuko haduka icyorezo cya Covid-19 abajyanama b’ubuzima babageragaho igihe habaga habaye inama rusange cyangwa mu bindi bihe habayeho ubukangurambaga bwa gahunda runaka igendanye n’ubuzima bakanashishikarizwa ga