Author: Marie Louise Mukanyandwi

Abakozi bari mu ngeri zitandukanye bari guhugurwa ku kamaro n’imikorere by’isoko Nyafurika

Abakozi bari mu ngeri zitandukanye bari guhugurwa ku kamaro n’imikorere by’isoko Nyafurika

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA, UBUKUNGU
Mu gihe u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bigomba kugeragerezwamo isoko rusange nyafurika, bamwe mu bakozi mu nzego zitandukanye bahuguwe ku mikorere yaryo mu Rwanda bavuga ko kuri ubu bamaze gusobanukirwa mu buryo bwimbitse imikorere y’iri soko. Ubuyobozi bw’Urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda CESTRAR buvuga ko ari ngombwa ko abakozi mu ngeri zitandukanye bo mu gihugu bagomba kugira ubumenyi buhagije kuri iri soko Nyafurika. Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, Bwana Biraboneye Africain, uvuga ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha isoko nyafurika mu gihugu nk’u Rwanda cyagiriwe icyizere  ku bufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM bateguye amahugurwa mu bakozi batandukanye hagamijwe kubereka amahirwe aririrmo. Yagize ati “
Health Heart Africa ku bufatanye na AstraZeneca baravuga ko bagiye  guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso na diyabeti mu Rwanda

Health Heart Africa ku bufatanye na AstraZeneca baravuga ko bagiye guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso na diyabeti mu Rwanda

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona imiti byose bigamije gusigasira ubuzima bw'abaturage mu kurinda no gukumira indwara zitandura muri afurika, uyu mushinga ukazanafasha abaturarwanda muri rusange. Bigaragara ko indwara y'umuvuduko w'amaraso ishobora kwiyongera mu mwaka wa 2025 ku buryo abantu bakuru bayirwaye bashobora kugera kuri miliyoni 150 muri Afulika yo munsi y'ubutayu bwa sahara, naho abagera ku 10% mu bantu barwaye umuvuduko w'amaraso mu ibihugu byo muri afulika nibo babona ubuvuzi bwiza bwiyo ndwara, nibyo byatumye umushinga heart afurika ku ubufatanye na AstraZeneca bafata iyambere mu gufasha abarwayi kubona ubuvuzi. Uyu mushinga watangijwe ku umugaragaro mu Akarere ka Nyarugenge aho watangijwe hapimwa abantu umuvuduko w'amaraso ndetse na diyabeti abo bapimwe bavuga...
RICA yatanze umurongo  mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

RICA yatanze umurongo mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bwasobanuriye abanyamakuru ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gushyirwa ahagaragara aho ayo mabwiriza atanga umurongo ngenderwaho hagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoresho no gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 cyahuje ubuyobozi bwa RICA, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) aho babasobanuriraga ingingo z’ingenzi zikubiye muri aya mabwiriza kugira ngo arusheho kugera ku bantu benshi bashoboka. Muri iki kiganiro, Umuyob
RCS ku bufatanye na Interpeace yamuritse imfashanyigisho izifashishwa mu gutegura abagororwa gusubizwa mu buzima busanzwe

RCS ku bufatanye na Interpeace yamuritse imfashanyigisho izifashishwa mu gutegura abagororwa gusubizwa mu buzima busanzwe

Amakuru, UBUREZI, UMUTEKANO
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(Rwanda Correctional Service -RCS) ku bufatanye n’umuryango uharanira kubaka amahora arambye ku isi, Intepeace rwamuritse ku mugaragaro imfashanyigisho izifashishwa mu gutegura abagororwa bagejeje igihe cyo gufungurwa gusubizwa mu buzima busanzwe. Iyi mfashanyigisho yateguwe kugira ngo ifashe mu gukemura imbogamizi zikiboneka mu gutegura no gusubiza mu buzima busanzwe imfungwa n’abagororwa, cyane cyane abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imfungwa cyangwa umugororwa urangije amasomo akubiye muri iyi mfashanyigisho azaba abite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bumufasha gukora umwuga wamubeshaho igihe asubiye mu buzima busanzwe, azaba afite kandi ubumenyi mu kubasha kumenya no kuyobora
Abaturage bo mu Umudugudu wa Gihogere bubatse umuhanda watwaye miliyoni 98

Abaturage bo mu Umudugudu wa Gihogere bubatse umuhanda watwaye miliyoni 98

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, yifatanyije n'abaturage bo m' Umurenge wa Remera aho yabashimiye uruhare bagize mu kubaka umuhanda ureshya na kirometero imwe na metero 800 (1KM 800M) Ibi byagarutswe ho kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022, mu Murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo aho abaturage bishimiraga ibyo bagezeho mu iterambere ryabo bataha umuhanda biyubakiye ku bushake bwabo. Umuyobozi w’Umudugudu wa Gihogere, Ngendabanga Gabriel avuga ko iyi mihanda abaturage biyubakiye izajya irinda kurengerana hagati yabo. Yagize ati “Iyi mihanda ituma umuntu amenya imbago z'umuhanda ukamenya aho ugiye gutera igiti cyawe, ukamenya uko unagikorer
Ibitaro bya Gatonde byahawe indi mbangukiragutabara ibifasha muri serivisi bitanga

Ibitaro bya Gatonde byahawe indi mbangukiragutabara ibifasha muri serivisi bitanga

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka bitanga serivisi z’ubuvuzi, mu Karere ka Gakenke none ku wa 04 Nyakanga 2022, ibitaro by’akarere bya Gatonde byamurikiwe indi mbangukiragutabara izabifasha gukomeza gutanga serivisi zinoze. Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatswe mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi tariki 14 Mata 2021 bikaba bitanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro by’Akarere ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo,Muzo, Rusasa na Cyabingo. Bifatanije n’ibigo nderabuzima bitandatu (6) ari byo Nyundo, Rusoro,Rutake, Busengo, Janja na Gatonde. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’ibi bitaro cyitabirwa n’abayobozi batandukanye bagarutse ku kamaro ibi bitaro bifitiye abatuye mu gace biherereyem