
Nkombo: Abafite virus itera SIDA barasaba ubufasha ngo babone uko bafata imiti
Abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe rirwanya Sida “ABASIRWA” basuye ikirwa cya Nkombo baganira n’abaturage batuye umurenge wa Nkombo bafite Virusi itera Sida babasobanurira ko inzara ariyo ibamereye nabi kuko inyunganire mirire ya Sosoma bahabwaga n’umushinga wa Gimbuka batakiyibona.
Kuri abo baturage bafite Virus itera SIDA kurya ibiryo bifite intungamubiri ni ngombwa, kuko nibyo byongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo Virus ntizahaze uyifite, bituma kandi imiti itagira ingaruka kuwayinyoye ari nacyo abatuye ku kirwa cya Nkombo bahurizaho ko iyo bayinyoye batariye ibarya munda.
Barengayabo Antoine umwe mu bafite Virus itera SIDA akaba n’Umuyobozi wabo avuga ko ashimira Leta y’uRwanda ibaha imiti ku buntu, kandi ko abenshi nta kiguzi bari kubona iyo Ubu