Author: Hirwa Schadrack

Kayonza: ADPR yamennye ibiyobyabwenge by’agaciro ka Miliyoni zirenga umunani-(Amafoto)

Kayonza: ADPR yamennye ibiyobyabwenge by’agaciro ka Miliyoni zirenga umunani-(Amafoto)

Amakuru, UMUTEKANO
Mu karere ka Kayonza ku bufatanye bwa ADEPR n’inzego za Leta hamennywe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni umunani byiganjemo urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano, n’ibindi biyobyabwenge binyobwa, ibyo biteramo inshinge n’ibyo bisiga. Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda hamenywe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 8 Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2018, mu itorero ry’ADEPR akarere ka Kayonza habereye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge bafatanije n’inzego z’umutekano, hamenwa ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni zirenga umunani. Nku’ko itorero rya ADEPR risanzwe rikora umurimo wo gukora ibiterane birwanya ibiyobyabwenge mu banyarwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abakiristo baturutse imihanda yose mu Rurembo rw’Iburasirazuba bahuriye mu karere ka Kayonza  mu
Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo

Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo

Amakuru, IMYIDAGADURO
Burya kwemererwa urukundo ntibihagije ngo ugende witurize ahubwo ujye wibuka ko mu rukundo haba hakenewe amagambo meza aryoheye amatwi buri gihe ugomba kubwira umukunzi wawe kugira ngo muhore mususurutse. Dore amagambo meza y’urukundo wabwira umukunzi agahora yifuza kugumana nawe   Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana. Iyo utari kumwe
Umupadiri wafotowe yasohokanye n’umukobwa ku mazi yahawe inkwenene

Umupadiri wafotowe yasohokanye n’umukobwa ku mazi yahawe inkwenene

Amakuru, MU MAHANGA
Umupadiri wo muri Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu wo muri diyosezi yitwa Mzuzu,ari mu mazi abira kubyo yakoreye kuri Beach Sex yosohokanye n’umunyamakurukazi w’ikizungerezi,bahuje urugwiro cyane. Uyu ni Munyamakuru kazi ukora kuri Radiyo y’abaturage ya Tigabana Grace Mwiwa Uyu mupadiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho amafoto ye n’uyu mukobwa acicikanye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu ndetse yageze hirya no hino mu binyamakuru nka Malawi voice cyandikirwa muri iki gihugu. Uyu mukobwa witwa Grace Mwiwa wari kumwe na padiri Ndlovu,asanzwe ari umunyamakuru kuri radio y'abaturage ya kiliziya yitwa Tigabane  ndetse mu minsi ishize yazamuwe mu ntera ashyirwa mu buyobozi bwayo. Ubwo kiliziya yari yateguye ibirori,uyu mupadiri yihererany
Niba ubika telephone hamwe muri aha hantu 5 uzahura n’akaga gakomeye

Niba ubika telephone hamwe muri aha hantu 5 uzahura n’akaga gakomeye

Amakuru, UBUZIMA
Kimwe mu bintu ikoranabuhanga ryatuzaniye gikoreshwa na benshi ni telephone. Urukundo tuyikunda rufite impamvu kuko yoroshya ubuzima, ikaduhuza n’inshuti ziri hafi na kure yacu, ikadufasha mu kwiteza imbere, ndetse no gukora ubushakashatsi. Telefone ni ingenzi mu buzima n’imibereho y’umuntu w’iki gihe ariko arasabwa kwitwararika mu mikoreshereze yayo Gusa ntabwo kuri iyi nshuro ntabwo tugiye kugaruka ku byiza n’ibibi bya telefone ahubwo tugiye kurebera hamwe ahantu tuyishyira ikangiza ubuzima bwacu kuburyo bukomeye Mu mifuka y’imyenda Abantu cyane cyane abagabo babika telefone mu mifuka y’imbere bishobora kwangiza intanga zabo bikaba kimwe mu mpamvu zo kutabyara ku bagabo bitewe n’uko ibyo bita electromagnetic radiation biba muri telefone byangiza intanga. Abazibika m
Inkoni yera ni ijisho ry’abafite ubumuga bwo kutabona

Inkoni yera ni ijisho ry’abafite ubumuga bwo kutabona

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Umunsi mpuzamahanga mu Rwanda wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka ariko mu Rwanda ku nshuro ya 10 wizihijwe ku itariki ya 24 mu karere ka Gisaga aho watangijwe n’urugendo rwavuye ku Murenge wa Ndora rwerekeza ahabereye ibirori muri Gymuse ya Gisagara ahahuriye abantu batandukanye insanganyamatsiko yagiraga iti “ Kubaha inkoni yera gushyigikira abatabona”. Ingabire Severin Umujyanama muri komite nyobozi y’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB) yasobanuye amavu n’amavuko yiy’inkoni yera, ndetse anagaruka ku mabara ayigize aho yasobanuye ko cyane cyane ku batwara ibinyabiziga bari bakwiriye guha umwanya abayifite kuko baba bafite ubumuga bwo kutabona. Yakomeje agira ati “ Iyi nkoni ifite ikirindi cy’umukara burya bituma udashobora gukubitwa n’inkuba, naho ibara ritukura riri
Akamaro gakomeye k’ipapayi, imbuto, amababi n’amakakama byaryo

Akamaro gakomeye k’ipapayi, imbuto, amababi n’amakakama byaryo

Amakuru, UBUZIMA
Indwara za hato na hato ni kimwe mu byugarije abantu kuri iyi si zimwe ugasanga zibasira abantu zigatinda no gukira nyamara hari bimwe mu bimera Imana yaremye abantu bagakwiye kwifashisha harimo n’ipapayi mu kurinda no kuvura indwara zitandukanye Ipapayi ifitiye umubiri akamaro gakomeye mu kuvura no kwirinda indwara Iyo ukomerekeje urubuto rw’ipapayi cyangwa igiti cy’ipapayi ubona amakakama y’umweru, ariya makakama akunze kwifashishwa n’abantu mu kwivura imyate yo mu biganza cyangwa mu gukuraho imyanda igoranye kuva ku ntoki. Amakakama y’igiti cyangwa ay’ipapayi mbisi kandi ni umuti ubasha kurwanya inzoka zo mu nda. Za mbuto z’umukara ziba imbere mu ipapayi ihiye ni umuti uvura igifu, iyo zanitswe umuntu akazikuramo ifu zijya zifasha abarwayi b’igifu bikabarinda kuribwa bya
Rugagi arishyuza abikopesheje udutabo twiswe utw’ubuhanuzi kugira ngo ajye mu mavuta neza

Rugagi arishyuza abikopesheje udutabo twiswe utw’ubuhanuzi kugira ngo ajye mu mavuta neza

Amakuru, IYOBOKAMANA
Bishop Innocent Rugagi uyobora Redeemed Gospel Church yasabye abikopesheje udutabo twiswe ‘utw’ubuhanuzi’ bakaba bataramwishyura kumuhereza amafaranga ye kugira ngo adakena bikamuteza ikibazo cyo kutajya mu mavuta neza kuko  ngo iyo adafite amafaranga ntabasha kujya mu mavuta neza. Bishop Rugagi arashaka ko abikopesheje udutabo twuzuye ubuhanuzi bwe bamwishyura vuba vuba Ibi Bishop Rugagi Innocent yabitangarije mu materaniro yo kuri iki yumweru tariki 21 Ukwakira 2018. Utu dutabo Bishop Rugagi arimo kwishyuza abayoboke be, yatugurishirije mu rusengero ku itariki 23 Nzeri 2018. Icyo gihe yababwiye ko utwo dutabo turimo ubuhanuzi buzahindura amateka yabo mu mezi atatu gusa. Icyo gihe hari abishyuye kashi n’abikopesheje, gusa bose Rugagi yabijeje ko ku itariki 31 Ukuboza 2018,
Dore ibintu biza ku isonga mu gukurura abasore cyane ku buryo barwanira umukobwa ubifite

Dore ibintu biza ku isonga mu gukurura abasore cyane ku buryo barwanira umukobwa ubifite

Amakuru, IMYIDAGADURO
Burya umuhungu iyo agiye gukunda umukobwa agira ibyo agenderaho bye byihariye ariko twabahitiyemo kubarebera ibintu abahungu benshi bahuriraho iyo bagiye guhitamo umukobwa bakundana. Ibintu biza ku isonga mu gukurura abasore cyane ku buryo barwanira umukobwa ubifite 1.Imiterere y’umugore cyangwa umukobwa Aha ni ukuvuga isura ye yo mu maso, uburyo umubiri we uteye ndetse n`ingano ye. Iyi miterere ishobora gutuma umugabo yifuza umukobwa. Imiterere y’umubiri iyo ije yiyongerera ku mutima mwiza w’uwo mukobwa cyangwa se umugore, biba byiza kurushaho. 2.Guseka Inseko nziza ni kimwe mu ntwaro abakobwa bifashisha kugirango bakurure abagabo babashe kubiyegereza. Umukobwa rero ufite inseko nziza biroroha gukurura umugabo. 3.Indoro Indoro yonyine isobanura ibintu byinshi; iyo
Menya akamaro ka soya na zimwe mu ndwara irinda mu mubiri

Menya akamaro ka soya na zimwe mu ndwara irinda mu mubiri

Amakuru, UBUZIMA, Uncategorized
Soya ibarirwa mu binyamisogwe ikaba ikiribwa gifite intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi, nubwo abantu uba usanga badakunda guha agaciro iki kinyamisogwe, nyamara gikungahaye kuri zimwe mu ntungamubiri. Ku bantu badakunda cg badashobora kurya inyama, soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.  Dore mu byo ikungahaye ho Intungamubiri arizo:poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete) Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnes
Dore akaga kagutegereje niba ukunda gukoresha utwo wumviraho umuziki mu matwi cyane

Dore akaga kagutegereje niba ukunda gukoresha utwo wumviraho umuziki mu matwi cyane

Amakuru, UBUZIMA
Iterambere rituzanira ibyiza byinshi nyamara bigaherekezwa n’ibibi byinshi. Ku ruhande rumwe, iterambere ryoroshya ubuzima bwacu, ku rundi ruhande rizana inkurikizi nyinshi zirimo n’indwara zitandukanye zishobora no kutuzanira urupfu. Dore akaga kagutegereje niba ukunda gukoresha écouteurs cyane Uyu munsi mugiye kubona zimwe mu ngaruka Rebero.co.rw yabakusanyirije zituruka mu gukoresha bimwe mu byo iterambere ryatuzaniye bizwi ku izina rya écouteurs cyangwa se Earphones bidufasha kumva indirimbo, radiyo umunsi ku munsi: 1.Kubura ubushobozi bwo kumva Ibi bikoresho twifashisha mu gihe twumva indirimbo n’ibindi kuri mudasobwa na za telephone bishyira amatwi yacu ku rwego rwo kumva amajwi ari hejuru gusa kandi ibi ngo bishobora kwangiza amatwi ku buryo bukomeye. Abahanga bav