Author: Egide

Nkuranyabahizi Noel arigushimirwa n’ababyeyi kubera ukuntu yafashije abana mu bihe by’ibiruhuko binyuze muri The Champions Karate Academy yashinze.

Nkuranyabahizi Noel arigushimirwa n’ababyeyi kubera ukuntu yafashije abana mu bihe by’ibiruhuko binyuze muri The Champions Karate Academy yashinze.

IMIKINO
The Champions Karate Academy yasoje amahugurwa yaramaze igihe  kigera ku mezi abiri aho abana bagera kuri 98 bose bakaba barahawe imikandara kubitwaye neza kurusha abandi bahabwa imidari yishimwe. The Champions Karate Academy, ishuri risanzwe rikorera i Remera kuri FERWAFA,ryasoje  amahugurwa ryatangaga ku bana tariki 05/01/2019, aya amahugurwa ya Karate amaze kumenyerwa nka The Best Holidays Karate for Children, ayo mahugurwa akaba yaramaze amezi agera kuri abiri akaba yaratangiye tariki 15/11/2018 kugeza tariki 05/01/2019 akaba yaberaga kuri Sports View Hotel - Remera, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa The Champions Karate Academy n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA). Aya mahugurwa ya The Best Holidays Karate for Children yahuje abana bagera kuri 98 bafit
Ibyishimo na kanyamuneza kubuyobozi bw’ishyirahamwe rya Taekwondo nyuma yo gusoza shampiyona ibaye kunshyuro ya 7.

Ibyishimo na kanyamuneza kubuyobozi bw’ishyirahamwe rya Taekwondo nyuma yo gusoza shampiyona ibaye kunshyuro ya 7.

IMIKINO
Kuruyu wa gatandatu nibwo hakinwe imikino ya shampiyona mu mukino wa Taekwondo aho bari bamaze iminsi igera kuri ibiri aho kuba itatu nkuko byari biteganyijwe ariko bakaza gukuraho umunsi umwe kugihe cyari giteganyijwe. Mu makipe agera kuri 18 yitabiriye  yaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu doreko hafi buri karere kari kitabiriye bakaba barakiriye na karere ka Kirehe na karere ka Rusizi,shampiyona ijya gutangira hari hiyandikisjije amakipe 13 kumunsi wanyuma hiyongeraho amakipe agera kuri 5 yose hamwe aba 18 yaragizwe na bakinnyi bagera kwi 198 bose hamwe.Bagire Alain Irenée umutoza w’ikipe y’igihugu mu mukino wa Taekwondo akaba n’umwe mubayobozi batekinike agira ati”Iyi shampiyona ibaye ku nshyuro ya 7 yadushimishije cyane kuko dutangira twakinaga umunsi umwe gusa nawo utuzuye dore
Kung Fu Wushu:Abanyarwanda 11 bavuye kwongererwa ubumeyi mu bushinwa ku mukino wa Kung Fu Wushu

Kung Fu Wushu:Abanyarwanda 11 bavuye kwongererwa ubumeyi mu bushinwa ku mukino wa Kung Fu Wushu

Amakuru, IMIKINO
Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu  Rwanda “RKWF” nyuma yo gusoza umwaka hakinwa shampiyona bakomeje kubona abakinnyi bafite ubumenyi butandukanye bariguhabwa na bafatanya ba bashinwa. Nyuma y'indamukanyo ya Kungu-Fu Wushu nibwo babashije kuramukanya nabaje kubakira  Abakinnyi  bakina umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda   tariki 01 Mutarama 2019 ni bwo bagarutse mu Rwanda mu gihe bari bamaze ukwezi bari mu gihugu cy'Ubushinwa  mu mahugurwa bakoreye  muri  ChongQing Normal University mu mujyi wa ChengDu aho bagiye  boherejwe  n’Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda n’ikigo cy’Ubushinwa kitwa  “Confucius Institute at University of Rwanda” gikora ibijyanye n’uburenzi ndetse kikaba ari nacyo gishinzwe umukino wa Kung Fu Wushu muri Ambassade y'Ubushinwa mu Rwanda. Iki kigo cya “Co
Shampiyona ya Taekwondo ya 2019 izitabirwa n’amakipe agera kuri 13 azaturuka hirya nohino mu gihugu.

Shampiyona ya Taekwondo ya 2019 izitabirwa n’amakipe agera kuri 13 azaturuka hirya nohino mu gihugu.

IMIKINO
Muri Taekwondo barifuza iterambere risumbye irya 2018 doreko bifuza kuza mu bihugu byambere muri Taekwondo ku mugabane w’afurika. Hari Tariki 23 Ukuboza 2018 nibwo mw’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo hakozwe ibizamini bitandukanye kuri bamwe mubifuzaga kuzamuka mu ntera hakaba harakozwe  ikizamini cyo kwandika no Kwiyerekana (Pomsae), Kwirwanaho (Self-Defence), no Kurwana (Combat).Ibi bizamini byose bikaba byaritabiriwe na basaga 25. Nyuma yo kuzamura bamwe mu ntera bagahabwa imikandara y’umukara ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF)  rikaba ryarateguye amarushanwa asanzwe ari ngaruka mwana,iyi shampiyona muri taekwondo ikaba biteganyijweko izakinwa mugihe kingana n’iminsi igera kuri itatu. Nkuko bitangazwa n’ ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) nuko iy
Rwandan Chin Woo Wushu Kung-fu Club nk’ishuri rikomeje kugaragaza ko Kung-Fu ari umukino waguteza imbere mugihe wa wukina neza.

Rwandan Chin Woo Wushu Kung-fu Club nk’ishuri rikomeje kugaragaza ko Kung-Fu ari umukino waguteza imbere mugihe wa wukina neza.

IMIKINO
Kimwe nk’indi mikino njyarugamba Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo  hasojwe umwaka w’imikino mu mukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda hakinwa shampiyona y’igihugu “National Kung Fu Championship Competition 2018”.  Iyi mikino isoza umwaka w’imikino muri Kung Fu Wushu wa 2018 ikaba yaritabiriwe n’amakipe 21 ahitabiriye abakinnyi bose hamwe 267 barimo  abagore 57 n’abagabo 210 nkuko ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu babitangaza bifuzako umubare wabitabira wakwiyongera. Nki bisanzwe irushanwa  Kung Fu Wushu ryakinwe mu byiciro bitandukanye  bibiri birimo kwiyereka “Taolu” ndetse no kurwana “Sanda”. Muri byo byiciyo uko ari bibiri ikipe ya Chin Woo ikaba ari nishuri ryigisha umukino wa Kung Fu Wushu rikaba ribarizwa mu mujyi wa Kigali kugisozi ahitwa kumukindo niyo yabashije  kwitwara  neza
Huye:Mu  Murenge wa Karama kimwe no mu tundi duce tw’igihugu naho hari ikibazo cy’abana bagwingiye.

Huye:Mu Murenge wa Karama kimwe no mu tundi duce tw’igihugu naho hari ikibazo cy’abana bagwingiye.

Amakuru, UBUZIMA
Nibura mu bana 100 bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda,38 baba baragwingiye hashingiye kubushakashatsi bwakozwe mu 2015. Umwaka ushize,Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko ku Isi hari abana Miliyoni 151 bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Kugwingira ni ingaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze. Bigaragara iyo bamupimye bagasanga uburebure bwe ntibuhuye n’imyaka ye. Mu karere ka Huye mu Murenge wa Karama naho habarizwa bamwe mu bana bafite ikibazo cyo kugwingira kubera ikibazo k’imirire mibi ibarizwa muri uwo murenge. Umunyamakuru wa www. rebero.co.rw yaganiriye n’umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Kabalisa Arsene yatubwiye ko muri Karama nk’ahandi hose mu gihugu bahangayikishijwe n’aban
The Champions Karate Academy  v’Abana basaga 98 nibo  bitabiriye  imyitozo n’amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 7, abafite hagati y’imyaka 8 na 13 n’abafite imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu.

The Champions Karate Academy v’Abana basaga 98 nibo bitabiriye imyitozo n’amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 7, abafite hagati y’imyaka 8 na 13 n’abafite imyaka 16 kuri uyu wa gatandatu.

IMIKINO
Abana b’abanyeshuri bagera muri  98 bamaze igihe batozwa umukino wa Karate bazamuwe mu ntera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018 nyuma yo gutsinda ibizamini bahawe bijyanye n’uyu mukino doreko abana bari mu biruhuko barigutozwa umukino wa Karate hamwe n'indanga gaciro na kirazira n'umuco byarangaga abanyarwanda bo hambere. Nkuranyabahizi Noel ufite ishuri ryita ku bana bafite impano mu mukino wa Karate ryitwa “The Champions Karate Academy”  aganira n'abanyamakuru yagize ati"nibyiza kubona abana bangana gutrya bitabira umukino wa Karate kuko biduha ikizere cyuko tuzagira abakinnyi bakomeye muri Karate mugihe kizaza ubu dusoje ikiciro cyambere ariko mbere yuko abana basubira kw'ishuri tuzongera dukore ibindi bizamini bibazamura muntera nu bundi. Gasore Serge usanzwe
Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryatanze imikandara izamura abakinnyi muntera kubasaga 25 bari bitabiye aya mahugurwa.

Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryatanze imikandara izamura abakinnyi muntera kubasaga 25 bari bitabiye aya mahugurwa.

IMIKINO
Taekwondo mu Rwanda iri kuzamuka ku buryo bushimishije dore ko kuri iki cyumweru haraye hatanzwe imikanda izamura bamwe mu bakinnyi bakina uyu mukino banakora ikizamini cyo kwandika. Kuri iki Cyumweru Tariki 23 Ukuboza 2018, habaye kuzamurwa mu ntera kubakinnyi ba Taekwondo (passage) kubari bafite imikandara y'umutuku bakoreraga  umukandara w'umukara Dan 1, n'abasanzwe bafite imikandara y'umukara bakoreraga Dan ya 2,3. Abatsinze bazatangazwa Kuwa Gatanu 28 Ukuboza 2018. Mu bizamini byatanzwe harimo Ikizamini cyo kwandika, Kwiyerekana (Pomsae), Kwirwanaho (Self-Defence), no Kurwana (Combat) kugira ngo harebwe niba koko uhawe umukandara afite ubushobozi bwo kuba yahabwa umukandara wisumbuyeho. Bwana Placide Bagabo Perezida w'ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda (RTF) aganira
KAMANDA Tharcisse nyuma yo gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda nabagenzi be batangiye ibikorwa by’umwaka wa 2019.

KAMANDA Tharcisse nyuma yo gutorerwa kuyobora ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda nabagenzi be batangiye ibikorwa by’umwaka wa 2019.

IMIKINO
Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda nyuma yo gushyiraho ubuyobozi busha bwatangiye gutegura ibikorwa by'umwaka wa 2018-2019. Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby hano mu Rwanda nyuma yogushyira komite nshya izayobora iri shyirahamwe mu gihe k’imyaka ine bakaba batangiye gutegura gahunda zabo zirimo n’imikino itandukanye ya shampiyona y’imbere mu gihugu ndetse namwe mu marushanwa atandukanye bazagenda bitabira hanze y’igihugu. Amwe mu marushanwa bateganya kwitabira ni nk’ irushanwa rya  Silver Cup muri iri rushanwa nuko u Rwanda rwamaze kumenya itsinda ruzaba rubarizwa mw’itsinda rya kabiri( Goup B) rizaba rigizwe n'u Rwanda,Cote d'Ivoire,Mauritius na Senegal. Iri rushanwa rizabera muri Cote d'Ivoire kuko nibo  African Rugby yemeje kuzacyira itsinda B rizaba ribarizwamo ikipe y
Imitegurire idahwitse mw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda byatumye irushanwa ryari ryateguwe kuri iki cyumweru rya Duathlon ritarangira.

Imitegurire idahwitse mw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda byatumye irushanwa ryari ryateguwe kuri iki cyumweru rya Duathlon ritarangira.

IMIKINO
Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 nibwo habaye isiganwa rya Duathlon risoza umwaka wa 2018 muri triathlon. Ryabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Kigali Convetion Center. Abasiganwa bahagurukiraga kuri Convetion Center bagakatira kuri Petit Stade i Remera. Bitewe nuburyo bw'imitegurire idahwitse ibarizwa muri iri shyirahamwe rya Triathlon hano mu Rwanda isiganwa ryari ryateguwe risoza umwaka wa 2018 ntiryabashije kurangira bitewe nuko iri siganwa ryari ryakomatanyijwe na carfreeday yabaye kuri iki cyumweru gishize amasaha yo gusoza ya carfreeday ageze police yahise irekura ibinyabiziga bituma irushanwa ritarangira. Abategura siporo rusange ngaruka kwezi bo bavuga ko iri rushanwa Duathlon ryabereye Convetion Center ryerekera kuri stade amahoro iremera ntaryo bari bazi kuko na...