
Abantu barenga 250 bapfiriye mu mutingito mu ntara ya Paktika muri Afghanistan
Muri Afghanistan, Umutingito w’isi ukaze wishe abantu babarirwa muri 250 ndetse abandi 150 barakomereka.
Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse mu ntara ya Paktika iherereye mu burasirazuba bw’igihugu.
Umutegetsi waho yabwiye BBC ko umubare w’abapfuye barenga 250 kandi ushobora kuza kwiyongera, mugihe hari n’ abandi bantu 150 bakomeretse.
Uyu mutingito w’isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.
Wumvikanye kandi ahantu h’intera irenga kilometero 500 muri Afghanistan, Pakistan no mu Buhinde, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Uburayi gikurikirana iby’imitingito cya European Mediterranean Seismological Centre, cy