
Umujyi wa Kigali watangiye kugoboka abaturage bakeneye ibiribwa
Umujyi wa Kigali watangiye gutanga ibiribwa ku miryango imwe n'imwe mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo.
Biteganyijwe ko ingo 69 zizahabwa ibi biribwa ariko ubuyobozi bukemeza ko n’abandi bagira ibibazo byo kubona ibibatunga bazunganirwa.
Ku ikubitiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bagejejweho umuceri n'ibishyimbo, hagendewe ku mubare w’abagize umuryango, aho nk' umuryango ugizwe n' abantu barenga batandatu bahawe ibiro 14 by' ibishyimbo n'ibiro 25 by'umuceri.
Aba baturage bakaba bishimiye ubu bufasha kuko ubuzima bwari bwatangiye kubagora kubera kudakora nk’uko bisanzwe.
Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’ibi byo kurya, nk’aba twasanze mu murenge wa kimisagara bifuza ko b