Author: Christopher Karenzi

Kirehe: Love To Help  mu gikorwa cyo guteza imbere urubyiruko

Kirehe: Love To Help mu gikorwa cyo guteza imbere urubyiruko

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umuryango Kunda Gufasha (Love To Help) ufite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali,wasuye urubyiruko rw’abakobwa n’abasore bakora imyuga itandukanye mu murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba kugira ngo bareba uko ishyirwa mu bikorwa. Nta byera ngo de mu Murenge wa Gahara hari umubare munini w’urubyiruko rw’abakobwa batwaye inda babyarira iwabo kandi nta bushobozi bafite.Ibi bikaba bya byateje umwuka mubi mu miryango. Abagera kuri 70 bari mu mahugurwa yo  gutunganya imisatsi, kudoda, gukora inkweto n’ibindi.Umushumba Manasse Mparibatenda wo mu Itorero rya Hevest International Pantecoste Church, yabaye umuvugizi w’uru rubyiruko. Amaze kubona ko iki kibazo kibaye kirekire nta bushobozi  ababyeyi babo bafite kandi ari n’abakene ndetse
Umushinga 1 OZ Center ukeneye andi mikoro mu gutezimbere urubyiruko

Umushinga 1 OZ Center ukeneye andi mikoro mu gutezimbere urubyiruko

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Ruhumuriza Patrick ni umuyobozi wa 1 OZ Training Center afasha urubyiruko kwihangira imirimo binyuze mu gukora ikawa inyobwa no kuyitunganya, iyi Company ikaba ikorera ku Gisimenti mu Karere ka Gasabo umurenge wa Remera ku muhanda w'amabuye. Ku birebana n’Amavu n’amavuko y’igikorwa cya One OZ Traning Center uyibereye umuyobozi wayo yagize ati ‘’Byari business yanjye, hamwe no kwigisha urubyiruko ibi byatumye ngera ku rwego rushimishije  mu kwigisha gukora ikawa’’. Mu gikorwa cya Start Up giheruka kubera muri Intare Arena mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,  Ruhumuriza yari  umwe  mu bantu 12 bakoze neza mu bihugu 54 bigize umuryango wa CHOGM iheruka kubera mu Rwanda mu kwezi kwa 6/2022, harimo abanyarwanda n’abanyamahanga bafite imishinga ibyara