Author: admin

U Rwanda rukomeje kwerekana ko rufite inyota yo gukina imikino ya nyuma yo gushaka tike y’igikombe cy’isi

U Rwanda rukomeje kwerekana ko rufite inyota yo gukina imikino ya nyuma yo gushaka tike y’igikombe cy’isi

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
U Rwanda rwatsinze imikino 2 rwakinnye kuwa 24 Ugushyingo maze rushimangira tike irujyana mu cyiciro gikurikira,mu mikino nyafurika yogushaka tike y’igikombe cy’isi yo mw'itsinda rya mbere (ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers Groupe A). Mu mukino u Rwanda rwakinnye na Seychelles nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting,maze bahitamo gutangira ba Battinga ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi, Seychelles yo yatangiye itera udupira (Bowling),maze igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 122. Seychelles ikaba yarimaze gusohora abakinnyi 4 b'u Rwanda. Seychelles niyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n'u Rwanda kuko umukino warangiy
Imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere n’ibiyobyabwenge biracyari hasi cyane

Imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere n’ibiyobyabwenge biracyari hasi cyane

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convetion Center hashyizwe hanze  ubushakashatsi ku myumvire y’urubyiruko ku myororokere n’ibiyobyabwenge, bwakozwe n’umushinga Barame wa Enabel, ku bufatanye na RBC hamwe na SFH. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe mu turere 7 Enabel ikoreramo aritwo: Nyarugenge,Rulindo,Gakenke,Karongi,Nyamasheke,Rusizi na Gisagara.Mu bijyanye n’ibiyobyabwenge ibyo basanze urubyiruko rwibandaho ni ubusinzi hamwe n’urumogi. Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rufata ku bisindisha (Alcohol) 56,1% bayisomyeho rimwe mu buzima bwabo, naho 40,5% bayiyonye mu mezi 12 ashize, mu gihe 31,6% mu minsi 30 mbere yuko ubushakashatsi bukorwa. Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko urubyiruko rufata ku biyobyabwenge (Urumogi) muri utwo turere 7 narwo
Saint Filippo Smaldone Nyamirambo yatangiye yigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Saint Filippo Smaldone Nyamirambo yatangiye yigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA, UBUREZI
Kuri uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2022 Inama nkuru y’igihugu v’abantu bafite ubumuga mu Rwanda bari kumwe n’abafatanyabikorwa bayo basuye ikigo cya Saint Filippo Smaldone kugira ngo barebe uburyo batanga uburezi budaheza. Kuri uyu munsi hakaba hanatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga gihugu hose ahazasurwa ibikorwa bitandukanye, bizasozwa hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Rwanda wizihizwa tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka. Insanganyamatsiko yatanzwe n’umuryango w’abibumbye ikaba igira iti “Twishakemo ibisubizo bigamije impinduka mu iterambere ridaheza”.Uyu munsi mpuzamahanga ukaba uzizihirizwa mu Karere ka Gicumbi. Umuyobozi wa Saint Filippo Smaldone Soeur Marie Jeanne Uwayisaba yatangiye avuga ko mu kigo cyabo batanga uburezi budaheza bafite ab
Botswana yatsinze Mali bitayigoye Saint Helene nayo itsinda Lesotho

Botswana yatsinze Mali bitayigoye Saint Helene nayo itsinda Lesotho

Amakuru, MU MAHANGA
Uyu munsi hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu yo gushaka tike y’igikombe cy’isi mu itsinda rya mbere (Groupe A), ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers Botswana yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Mali, ni umikino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga. Muri uyu mukino Botswana niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting,maze bahitamo gutangira ba Bowling arinako bashaka uko babuza Mali gushyiraho amanota menshi, Mali yo yatangiye ikubita udupira (Batting),maze igice cya mbere cyirangira ishyizeho amanota 37 gusa kuko abakinnyi bose ba Mali basohowe n'ikipe ya Botswana (all out Wickets),bakaba bari bamaze gukina overs 11. Botswana ntiyigeze igorwa n'uyu mukino,kuko muri ov
U Rwanda nyuma yo gutsindwa na Kenya rwihereranye Malawi

U Rwanda nyuma yo gutsindwa na Kenya rwihereranye Malawi

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Imikino y’umunsi wa kane yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi mu'itsinda rya mbere (Groupe A), ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers isize u Rwanda rwongereye amahirwe yokwerekeza mu cyiciro gikurikira,nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Malawi,Imwe mu makipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa. Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo kubanza gukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo gutangira ru battinga. Igice cya mbere cyikaba cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 159 muri Overs 20,Malawi ikaba yarimaze gusohora abakinnyi bose b'u Rwanda (All out wickets) Malawi yasabwaga amanota 160 kugira ngo itsinde uyu mukino ntibyigeze biyorohe
Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin yeguye mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin yeguye mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin w’ishyaka riri ku butegetsi yeguye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku mpamvu ze bwite, nk’uko byatangajwe.  Ni nyuma y’icyumweru kimwe undi wari umudepite muri iyi nteko wari mu ishyaka rya PL yeguye agasaba imbabazi abanyarwanda kubera gutwara gutwara imodoka yanyoye inzoga.  Kwegura kwa Habiyaremye ntikuremezwa n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, usibye ko we yamaze kubitangaza, bityo inteko ikaba ikirimo kwiga kubwegure bwe.  Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin w’ishyaka riri ku butegetsi abajijwe n'abanyamakuru akaba yagize ati “Nibyo nanditse negura…byabaye ku mpamvu zanjye bwite.”  Kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda cyatangaje ko Habiyaremye yeguye bifitanye isano no kuba hari ibyo yabajijwe na polisi y’u R
Guhinga ukoresheje Push-Pull bitanga umusaruro ushimishije ku bahinzi-borozi

Guhinga ukoresheje Push-Pull bitanga umusaruro ushimishije ku bahinzi-borozi

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Umushinga UPSCALE ubarizwa muri FH watangije ubuhinzi bwo kurwanya nkongwa idasanzwe udakoresheje imiti ahubwo ugakoresha ubwatsi bugaburirwa amatungo aribwo umuvumburankwavu hamwe n’ivubwe. Ubu buhinzi bukaba bumaze kumenyerwa n’abahinzi batuye mu karere ka Gatsibo umurenge wa Nyagihanga, aho kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo hakozwe urugendo rwo kwamamaza ubu buhinzi mu tugali tugize uyu murenge, mu gihembwe gitaha cy’ihinga abahinzi bakoresha ubu buryo bikaba biteganijwe ko baziyongera. Senzoga Jean Baptiste ukuriye abahinzi mu murenge wa Nyagihanga akaba umwe mubatangije ubu buhinzi- bworozi bwa Push-Pull muri aka karere ka Gatsibo, arakomeza gushishikariza abandi bahinzi batuye muri aka karere gukoresha ubu buryo kuko butanga umusaruro ushimishije. Agira ati “
U Rwanda rwatsinzwe na Kenya mu mikino yogushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket

U Rwanda rwatsinzwe na Kenya mu mikino yogushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
U Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Kenya mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mwitsinda ryambere Groupe A mu mikino yogushaka ticket y’igikombe cy’isi muri cricket(ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), U Rwanda rukaba rwakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya , umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga, Muri uyu mukino Kenya niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira ibizwi nka Bowling,maze bahitamo gutangira babowlinga ari nako bashaka uko babuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi kuko rwo rwatangiye ru Battinga. Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 87 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye,abakinnyi 9 b'u Rwanda bakaba basohowe n'ikipe y'igihugu ya Kenya. Kenya yasabwaga am
umuryango wa Lemekhani Nyirenda urasaba ibisobanuro Uburusiya

umuryango wa Lemekhani Nyirenda urasaba ibisobanuro Uburusiya

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Urupfu rw'umunyeshuri w'umunyazambia wari warinjijwe mu gisirikare cy'Uburusiya ngo aburwanire muri Ukraine rwateye umuryango we ishavu rikomeye, nkuko mushiki we yabivuze. Ntabwo aruko yapfuye gusa, ahubwo hari n'ibibazo bitashubijwe ku rupfu rubi rw'uyu musore mu mahanga. Lemekhani Nyirenda wari muri gereza kubera igihano yakatiwe kijyanye n'ibiyobyabwenge mu Burusiya yararekuwe maze yoherezwa ku murongo wa mbere ku rugamba muri Ukraine. Muzang'alu Nyirenda agira ati "Turashaka kumenya uko yajyanywe mu gisirikare umuryango we utabimenyeshejwe? Yaba yarabihatiwe?" Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambiya, Stanley Kakubo, yatangaje ko Bwana Nyirenda, wigaga mu kigo cyigisha Physics cy'i Moscow, yari yarakatiwe gufungwa imyaka icyenda amaze guhamwa icyaha
William Ruto yatangiriye urugendo muri DRC na Korea

William Ruto yatangiriye urugendo muri DRC na Korea

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Mu ruzinduko yaraye atangiriye muri DRC, Ruto araganira na mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi umubano w'ibihugu byombi,kandi Ruto na Felix bari buze kuvuga ku mutekano mukeya uri mu burasirazuba bwa Congo, nkuko igihugu cya Kenya kiberamo ibiganiro byo kugarura amahoro muri DRC. Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo Ruto arakomereza urugendo rwe muri Koreya aho azamara iminsi itatu aganira n'ubuyobozi ibijyanye n'ubukungu n'igihugu cye. Perezida William Ruto yaraye ahagurutse mu gihugu cye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo, mu masaha ya ninjoro yerekeje muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw'umunsi umwe rw'akazi. Nk'igihugu kigize umuryango wa EAC (East African Community), Kenya ishyigikiye ibiganiro "Amasezerano ya Nairobi y'amahoro" aho...