Saturday, September 23
Shadow

POLITIQUE

Gen Kale Kayihura ntabwo ari mu maboko ya Police

Gen Kale Kayihura ntabwo ari mu maboko ya Police

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Uwahoze ayobora Police ya Uganda Gen Kale Kayihura kuri ubu yibereye mu kiruhuko mu rwuri rwe Kasagama, Lyantonde ku muhanda wa Masaka-Mbarara. Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, Gen Kayihura ntazi impamvu naho byaturutse  byavugwaga ko yafashwe n’ibitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga . “ Generale wibereye mu kiruhuko iwe , akaba n'umwe mu bavandimwe be yabyumvise ku mbuga  kubera ko amenyereye kubyuka yikorera siporo.” byavuzwe n’umwe mu muryango we wa hafi ukora muri UPDF General Amwe mu makuru yavugwaga ko Kayihura yaba yafashwe akajyanwa muri Mess Kololo kubazwa, abandi bakavuga ko Gen Kayihura yahungiye mu Rwanda, nkuko bitangazwa nabo mu muryango we babihakana ko ari ibinyoma. Gen Kayihura nkuko mu cyumweru gishize yabitangarije ChimpReports ko nta mpamvu yo...
Ministiri w’intebe wa Norvege yasezeranye gutanga miliyoni 100 za Kroner zo kuvana amashashi mu Nyanja.

Ministiri w’intebe wa Norvege yasezeranye gutanga miliyoni 100 za Kroner zo kuvana amashashi mu Nyanja.

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Igihugu cya Norvege gifatanije na banki y’isi bagiye gushaka inkunga yo kurwanya amashashi kugira ngo atangiza inyanja, iyi nkuga ikaba yatangajwe na minisitiri w’intebe Erna Solberg mu mujyi wa Quebec aho yari mu nama ya G7. Yakomeje avuga ko nk’igihugu cye ati “ Twiteguye gutanga inkunga ihwanye na Miriyoni 100 za Kroner amafaranga akoreshwa mu gihugu cye ahwanye na 10 miriyoni z’amayero € buri mwaka”. Akaba yabitangarije itangazamakuru ryo mu gihugu cye. Solberg yavuze ko yizeye ko n’ibindi bihugu bizafasha Norvege mu rwego rw’amafaranga ngo bahashye icyo kibazo cy’amashashi yugarije inyanja, abaturage batangiye kubona ko ari ikibazo bakaba baratangiye kuyarwanya, kuko amashashi ashobora kuzaba icyorezo, ntabwo ari kuri Norvege gusa babona icyo cyorezo kuko n’ibinyabuzima biri...
Biliyoni 90 z’amadorali y’amerika kugira ngo kiyuba nyuma y’imyaka 15 mu ntambara

Biliyoni 90 z’amadorali y’amerika kugira ngo kiyuba nyuma y’imyaka 15 mu ntambara

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Igihugu cya Iraq  gikeneye nyuma yo kwangizwa n’intambara imyaka 15 gikeneye angina na Biliyoni 90 z’amadorali kugira ngo cyongere cyiyubake, dore ko imijyi yose yangijwe niyi ntambara. Imijyi nka Mosul na Ramadi yasenywe n’intambara ya Isiramike siteti n’abarwanyaga ubutegetsi muri Iraq Guverinoma ya Iraq ikaba itangaza ko ishaka kwongera kwiyubaka ariko ikibazo gikomeye ifite kikaba ari nta bushobozi bwo kwiyubaka, ibi byose bikaba byaraturutse ku ntambara yatejwe na Saddam Huseinmuri 2003, ariko Iraq ikaba ifite amasezerano ahwanye na Biriyoni 30 yemerewe muri Gashyantare n’abagiraneza ikaba itegereje ko n’abandi hari icyo bakora.
Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Amakuru, POLITIQUE
Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, asimbuye Sewase Jean Claude nawe uheruka kwegura ku buyobozi bw’akarere atamaze n’icyumweru atowe kuri uwo mwanya. Tariki ya 25 Gicurasi 2018 nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal n’abamwungirije bose begujwe, nyuma y’iminsi itatu Njyanama iraterana itora Sewase Jean Claude ngo ayobore by’agateganyo. Gusa nawe ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2018 yandikiye Njyanama ibaruwa yegura kuri uwo mwanya kubera imanza afite mu nkiko. Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yabwiye IGIHE ko Kamili bamufitiye icyizere harebwe ku mpamvu zirimo icyizere abajyanama bagenzi be bamufitiye, aho mu bajyanama ...