
Rusizi/ Mashesha: Abaturage bari bamaze igihe basaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo basubijwe
Bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubuzima mu itorero ADEPR cyatangiye ku wa 11 Nzeri kikazarangira ku wa 16,umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR, Rév.past Eugène Rutagarama,yifatanije n’ikigo nderabuzima cya Mashesha,kiri mu murenge wa Gitambi,akarere ka Rusizi, akarere n’ibitaro bya Mibilizi gutangiza serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, herekanwa ku mugaragaro imashini igezweho izafasha muri iki gikorwa yabonetse ku bufatanye bw’itorero n’iki kigo nderabuzima.
Muganga w'amenyo mu bitaro bya Mibilizi asobanurira abayobozi banyuranye imikorere y'iyi mashini
Ni imashini yatwaye amanyarwanda arenga 7.000.000, nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Ndagijimana Gervais. Yari ikenewe cyane kuko byari byaramaze kugaragara ko mu mirenge 5 yose y’ikibaya cya...