
Mu bigo 1,099 mu mashuri 3,644 nibyo byakiriye abakora ibizamini bisoza amashuri abanza
Ni umunsi wa kabiri w’ibizamini bisoza amashuri abanza aho abana bavuze ko umunsi wa mbere utabagoye cyane cya mu mibare bashima uko babateguriye.
Uyu munsi abana bakaba bakoze SET hamwe n’ikinyarwanda ukaba ari umunsi ubanziriza uwa nyuma mu bizamini bya Leta, bikaba byaribtabiriwe n’abanyeshuri basaga ibihumbi 202 mu gihugu hose harimo abahungu 91,067 naho umubare w’abakobwa akaba ari 111,900.
Aba banyeshuri bakaba barakoreye ku bigo 1,099 bigize amashuri 3,644 bamwe mu banyeshuri baganiriye na Rebero.co.rw badutangarije ko bagomba gutsinda kuko imyiteguro yagenze neza.
Fabiola agira ati: “Twiteguye neza kandi ibyo batwigishije byose twabisubiyemo ku buryo ubu naje gukora ikizamini ntabwoba mfite,intego yanjye akaba ari ugutsinda amasomo yose ngiye gukora”.
Ineza Tet...