
Urubyiruko rwacu rugomba kumenya ibyabaye muri Jenocide yabaye mu 1994- Birungi
Kuri uyu wa gatandatu nibwo abakinnyi bakina umukino wa Tennis yo kumeza ( Table Tennis ) basuye urwibutso ku Gisozi bamenya byinshi ku byabaye muri 1994 aho basobanuriwe Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 nyuma bashyira indabo ku mibiri iharuhukiye.
Iki gikorwa cyari cyabangirijwe n’imikino yabereye kuri Petit Stade ku mahoro aho kuva ku isaha ya saa tatu hatangiye abasore n’inkumi za kinaga uyu mukino waje no gukomeza aho baviriye ku Rwibutso nyuma ya saa sita aho byaje kurangizwa no guhemba abatsinze.
Masengesho Patrick wegukanye igikombe ndetse n’iri rushanwa akaba yatangarije Rebero.co.rw ko anejejwe nuko yasobanukiwe nibyabaye mu 1994 kuko yabyumvaga atarasura Urwibutso yagize ati “ Uyu mukino nawutangiye ndi muto cyane ariko uko nkura ndushaho kuwukunda kuko nawutangi...