
Guhindura isura y’umutekinisiye niyo ntego yabarangije muri Lycee de Ruhango Ikirezi
Iri shuli riri mu Karere ka Ruhango rya Lycee de Ruhango Ikirezi rifite amashami 4 ariyo # Gukora mu mahoteli # Ubukerarugendo #Icungamutungo #Ubwubatsi( Secondary Schools A2) hamwe na Emeru Intwari ritanga ubumenyi bw’umwaka umwe (Short Caurse) bigisha # Gukora imisatsi #Gukanika imodoka #Kudoda #Kwiga guteka ibi bigo byombi bikaba bikubiye muri APEJERWA
Kuri iki cyumweru tariki ya 3 werurwe ku nshuro ya 18 iri shuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi & EMERU Intwari batanze impamyabushobozi ( Certificat A2) ku banyeshuli barangije umwaka wa gatandatu w’amashuli yisumbuye bakaba baratsinze ku kigero cya 97,3% kuko hatsinzwe abana 4 mu mashami 4.
Iradukunda aline urangije umwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubukerarugendo kimwe mubyo atazibagirwa cyamugoye mu myaka itatu ahize n’imiba...