Monday, September 25
Shadow

Inzovu Mall biteganijwe ko izatahwa mu kuboza 2025

Mu Rwanda ibikorwa remezo bikomeje kubakwa bihindura umujyi wa Kigali, ahahoze urukiko rw’ikirenga ndetse na Minisiteri y’ubutabera hafi ya Convention Center hagiye kuzamuka inzu nini izaba ifite isoko rinini.

Iri soko rinini ry’u Rwanda biteganijwe ko rizafungurwa mu kuboza 2025, Inzovu mall ifite m 68 batangiye gusiza ndetse no kuyuba mu kwezi gushize, izubakwa ahantu hangana na m2 40.000, iyi nzu izaba ifitemo hotel y’inyenyeri 4.

Hazaba harimo ibiro bitandukanye kubabikeneye, umwanya ucururizwamo ibiribwa, ahazabera ibyumba by’inama dore ko ubu u Rwanda rurimo kwakira inama zitandukanye, hamwe n’inzu z’imyidagaduro.

Inzovu Mall izaba inzu irengera ibidukikije kuko izaba igaragaza ibidukikije neza nkuko bigaragara ku mashusho yayo, gahunda igihugu cyihaye yo kurengera ibidukikije no gutanga umwuka mwiza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *