Monday, September 25
Shadow

Iterambere ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga rishingiye ku rurimi rw’amarenga

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabeye kuri uyu munsi tariki ya 18 Nzeri 2023, aho Umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga (RNUD) batangije icyumweru gitegura umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

Ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2023

Iki cyumweru cyatangiye uyu munsi tariki ya 18 Nzeri kikazarangita tariki ya 22 hizihizwa umunsi mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isi aho abatumva bashobora gusinya ahantu hose”, iki cyumweru ni icyo kugira ngo abantu cyangwa sosiyete nyarwanda imenye ko abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bariho kandi bafite ibyo bashoboye.

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga (RNUD) Bwana Augustin Munyangeyo akaba yavuze ko kugeza ubu bataramenya umubare nyawo w’abafite bwo kutumva no kuvuga kuko imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisohora w;abantu ibihumbi bitatu, ubwayo abanyamuryango bayo barayirenze.

Agira ati: “Ku rwego rw’Isi abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bageze kuri miliyoni 70, bityo rero iriya miba basohoye ntabwo ihagije kuko abanyamuryango bacu barayirenze, ahubwo abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bashobora kuba barenze ibihumbi 70 mu Rwanda”.

Yakomeje avuga ko bifuza ko abanyarwanda bose bashobora kugira ubushobozi bwo kuvugana nabo, niba abantu bumva bashobora kuganira bivuze ko abatumva bo basigaye inyuma, nkuko amasezerano ya UNCRPD abivuga ni uko Leta zigomba gufata abafite ubumuga butandukanye.

Iki cyumweru kizagaragaramo ibikorwa by’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga hanyuma ku munsi wa nyuma hakazaba urugendo ruzahagurukira ku mujyi wa Kigali bakerekeza kuri Serena bakanyura kuri CHUK berekeza kuri Car Free Zone ahazabera ibirori by’umunsi mpuzamahanga.

Ariko kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe ni uko abantu bagomba kugira ubushake bwo gushaka kumenya ururimi rwamarenga kugira ngo nabo babashe kuvugana nabo.

Rwaka Parfait nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga akaba ari umushoberi w’Umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga (RNUD), ntabwo yumva impamvu badahabwa uburenganzira bwo gukorera impushya zo gutwara imodoka mu Rwanda.

Agira ati: “Kuba mfite uruhushya rwo gutwara imodoka nakuye mu gihugu cya Uganda ndetse ngahora njya guhinduza birangoye ariko, rwose turasaba inzego bireba ko bagomba kudufasha kuko natwe dufite ubushobozi kandi natwe dutanga umusanzu mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko bakeneye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bityo nkuko akorera uwo muryango nyarwanda uko yakora impanuka ni kimwe ni uko udafite ubumuga nawe yayikora, ikindi akaba amaze imyaka 20 atwara imodoka ni akazi ke ka buri munsi.

Uyu muyobozi wa RNUD yasoje avuga ko nta rundi rurimi ruzava mu ijuru ngo rubagereho kandi iterambere ryabo ari ururimi rw’amarenga akaba asaba ko ururimi rw’amarenga narwo rwashyirwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Mu gihe mu gihugu cya Afurika y’Epfo ururimi rw’amarenga rwabaye ururimi rwa 12 mu ndimi zikoreshwa muri icyo gihugu zemewe, Perezida Cyril Ramaphosa yemeje ku mugaragaro umushinga w’itegeko ry’ururimi rw’amarenga uhinduka itegeko. 

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *