Itsinda Kamembe FIISALILLAHI Groupe (KFG) Shakijuru rya kiyisilamu mu mujyi wa Rusizi ryageneye abana 160 b’imfubyi n’abo mu miryango itishoboye mu karere twa Rusizi ,na 40 nk’abo ba Nyamasheke,ibikoresho by’ishuri,kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri,aba Rusizi bakaba babishyikirijwe.

Bamwe mu babyeyi bagize iri tsinda bafasha mu guha ibikoresho by’ishuri aba bana.
Bigizwe n’amakayi,amakaramu n’ibindi abanyeshuri bakenera mu ishuri , bifite agaciro k’arenga 1.342.000,abana babihawe,ababyeyi babo n’ababarera bakavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane bakurikije uburyo bari batangiye kubunza imitima bibaza uko biri bubagendekere, bagashimira aba bagiraneza, bemeza ko babakuye habi cyane.
Umutesiwase Sonia ugiye mu wa 5 w’ayisumbuye,avuga ko arerwa na nyirakuru nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi. Ngo ntibimworohera kubona ibikoresho by’ishuri ,n’iyo agize amahirwe akabibona, ibindi byose akenera nk’umwana w’umukobwa bibera nyirakuru ingorabahizi,ariko iyo agize amahirwe nk’aya, yishima cyane.
Ati: “Biranshimishije cyane kuko nyogokuru agiye gukomeza kugerageza gushaikisha ibindi nkeneye ngo nzige neza. Ubwo icy’ibi bikoresho gikemutse, n’ibindi mfite icyizere ko bizakemuka nkiga neza. ndashimira cyane aba bagiraneza bakusanije ubushobozi Imana yabahaye bakadutekerezaho nk’abana batagira kivurira, natwe nidukura tukagira ubushobozi kwita ku bazaba bafite ibibazo nk’ibyo dufite ubu tuzabigira ibyacu.’’

Umutoniwase Sonia (Hagati) ari kumwe na nyirakuru bahabwa ibikoresho by’ishuri
Mushimiyimana Thaus waje kubifatira umwana wa mukuru we,w’imfubyi kuri se, na we aragaragaza ibyishimo atewe n’ubu bufasha. Ati: “Ari jye ari na nyina ntibitworohera kumubonera ibyo akenera byose ku ishuri nubwo twagiye tugerageza kuko ubu agiye kujya mu wa 3 w’ayisumbuye.
Abana na mama utubyara,ubwo ni nyirakuru, itangira ryagera tugashakisha uburyo we n’abandi bana dufite babona ibikoresho ariko ubu bwo,kubera n’uburyo bihenze cyane,n’ibindi bikenerwa ku ishuri,byari byatuyobeye,none Imana ikoresheje abana bayo batubonera ibi,Turashimye cyane.’’
Aisha Ali wahawe ibikoresho by’abana be 2, avuga ko umugabo we yapfuye amusigiye abana 4, nta sambu cyangwa ikindi yakuraho ibi bikoresho ngo abashe no kubatunga mu bindi byose bakenera nubwo yagiye ashakisha,akagira amahirwe abari imbere y’aba bakiga bakayarangiza.

Aisha Ali yishimiye ko ikibazo cyari kimuhangayikishije cyane cy’ibikoresho by’ishuri by’abana be gikemutse.
Ati: “Icyo twizeza aba baduhereye abana ibikoresho by’ishuri, ni ukubifata neza, n’abana tugakomeza kubakurikirana bakiga neza, ntibajye mu bibarangaza kuko n’aba ni cyo babifuriza, bakazazana amanota meza, n’ubafashije akumva ko ataruhiye ubusa.’’
Mbarushimana Qudra Saidi,umuyobozi w’iri tsinda,avuga ko bamaze kubona ibibazo by’abana b’imfubyi n’abaturuka mu miryango itishoboye,kimwe n’abasaza n’abakecuru batishoboye kubera izabukuru no kubura ababitaho bahura na byo, bishyize hamwe ari 40 bo mu musigiti wa Kamembe,barimo n’abaho baba ahandi mu gihugu no hanze yacyo, bakusanya ubushobozi batangira gutekereza kwita kuri abo bose bafite ibibazo, uko bagenda babikora n’abandi bakaza kubashyigikira,ubu bageze kuri 75.
Ati: “Twatangiye iki gitekerezo muri 2015, duha abatishoboye b’abayisilamu umuceri ku munsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan, no ku munsi w’igitambo tukabaga inka n’ihene tukabibagenera.’’
Arakomeza ati: “Uko iminsi yagiye ishira,hari n’abandi babyumvaga bakadushyigikira. Ubushobozi bwisumbuyeho rero, twatekereje ku bana babura ubushobozi bwo kwiga kubera impamvu zinyuranye,bikanaviramo bamwe guta amashuri.
Tubiganiraho,dusanga dukwiye kubashakira ibikoresho by’ibanze. Ni muri urwo rwego uyu munsi tubitanze aha, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri turabitanga I Nyamasheke ku musigiti wa Karengera ,umurenge wa Kirimbi ku bandi nk’abo 40.’’
Avuga ko bashaka kwagura ibikorwa,abana batsinze neza bakazajya babashakira buri cyose kijyanye n’ishuri akenera, bakazanafasha abafite ibibazo by’amafaranga yo kurira ku ishuri bakayabona, n’abandi muri aba biga mu mashuri abacumbikira bakabishyurira, uko bazabona ubushobozi bakazanafasha ababyeyi b’aba bana cyangwa ababarera batishoboye bakabafasha kwifasha, bakaba badafasha abayisilamu gusa,ko n’abatari bo ubu bufasha bibageraho.

Mbarushimana Qudrat Saidi,umuyobozi wa Kamembe FIISALILLAHI Groupe avuga ko uko ubushibozi buzagenda buboneka bazita ku barenze aba, bakanabagenera ibirenze ibi
Ashima abifashishijwe bose mu gutoranya aba bana, ko babahaye koko abafite ibibazo, gusa ngo bagize ikibazo cyo kwikira abarenze ubushobozi bwabo,kuko bakiriye benshi cyane batari kubonera ubushobozi bose, ngo kuko bwari ubwa mbere, hakaba hari ibyo bagenda babona bazageza kuri bagenzi babo bafatanije,ngo na byo bishakirwe ibisubizo binoze.
Asaba ababihawe kubibyaza umusaruro wifuzwa,ntibabifate nabi cyangwa ngo babigurishe bongere kubera Leta umuzigo, akanizeza ko abana bazajya bagaragaza ko batsinze neza muri aba n’abandi bazaza, bazajya bahabwa ibihembo byihariye, kandi ko imyigire yabo izajya ikurikiranirwa hafi, akanasaba ababyeyi kurushaho kwita ku myigire y’abana babo,kuko hari n’abana batsindwa bigizwemo uruhare n’ ababyeyi babo baba babaye ba Tereriyo.
@Rebero.co.rw