Ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ku bufatanye n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Henan University of Technology binyuze muri “Henan Friendship Overseas Affairs service Co.Ltd”, taliki 06 Nzeri 2023 hatangiye amahugurwa atangwa n’inzobere yaturutse mu Bushinwa, Chen Haijun.

Aya mahugurwa “Seminar on Shaolin Martial Arts and Taiji Boxing of Chen Style” biteganyijwe ko azamara iminsi 50 akazasozwa taliki 25 Ukwakira 2023 arimo kubera mu nzu y’imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando.
Ku wa Gatanu taliki 15 Nzeri 2023, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ari kumwe na mugenzi we, Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora basuye aharimo kubera aya mahugurwa bakurikirana uko abitabiriye bashyira mu bikorwa ibyo barimo kwigishwa.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko yishimira urwego umukino wa Kung-Fu Wushu ugezeho mu Rwanda, asaba abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye gushyiramo umuhate bakazakuramo ubumenyi bwisumbuye kuko bagize amahirwe yo kubona umwarimu mwiza uri ku rwego mpuzamahanga.
Philip Mundia Githiora, Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda yashimye cyane abitabiriye aya mahugurwa abibutsa ko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, ashimira cyane Ambasade y’u Bushihnwa uruhare igira mu iterambere ry’uyu mukino.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yashimiye ba Ambasaderi bombi ariko by’umwihariko Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda uruhare yagize kugira ngo iki gikorwa gishoboke.
Yakomeje avuga ko kuba basuwe na ba Ambasaderi bombi byaberetse ko babashyigiye kandi ko ibyo byose bituma bagira imbaraga zo gukomeza gukora.
Uwiragiye agaragaza ko mu minsi ishize hari icyo abitabiriye bamaze kunguka kandi yizera ko amahugurwa azatuma urwego rw’abakina Kung Fu Wushu mu Rwanda rugera ku rwego rwiza.
Yasabye abayitabiriye bagera kuri 50 kwiga neza bashishikaye kugira ngo ubumenyi bazayakuramo bazabugeze kuri bagenzi babo hirya no hino mu gihugu, bityo iterambere ribashe kugera kuri bose.

Aya mahugurwa aba buri munsi uretse ku wa Mbere, atangira saa tatu (09h00) kugeza saa sita (12h00) ndetse no guhera saa cyenda (15h00) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00).
Umwarimu utanga aya mahugurwa, Chen Haijun ari ku rwego rwo hejuru aho afite inyenyeri 13.
@Rebero.co.rw