Monday, September 25
Shadow

Itorero rya ADPR ryatanze ikaze ku butinganyi

Mu materaniro yabereye mu rusengero rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki 14 ku gicamunsi muri ayo materaniro yarimo Umushumba mukuru Ndayizeye Issaie, hagaragayemo ibendera ry’abatinganyi ryazunguzwagamo barimo guhimbaza.

Ababikurikiranira hafi bakaba batunguwe no kubona iri bendera muri aya materaniro aho uyu mugore ushyigikiye abaryamana bahuje ibitsina yari yahimbawe mu rusengero, ndetse abandi barimo bumiwe uburyo ntacyakozwe ngo abuzwe gukomeza kuzunguza iryo bendera. Uyu muzungukazi akaba yari yateye intambwe aho yarizungurizaga ku ruhimbi bikanizwa uburyo yahageze kandi hariya haba hari ababwirizabutumwa bwiza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rubanda.rw ni uko ngo hari hamaze iminsi hari abashyitsi baturutse muri Amerika bahuguraga Abashumba ndetse n’ibyiciro bitandukanye muri Nyarugenge kandi ko abo bose babarizwa mu itsinda ry’abatinganyi muri Amerika.

Uyu mugore w’umuzungu uriho uzunguza iryo darapo ari imbere y’uruhimbi, Umushumba mukuru Ndayizeye Issaie yegera uwo mugore akamwongorera, urebye neza bigaragara ko ya mubuzaga kongera kuzunguza iryo darapo mu rusengero.

bamwe mu bashumba bahise babwira Umunyamakuru w’ikinyamakuru Rubanda.rw ko kuva ingoma zose zabaho Pasiteri Ndayizeye Isaie ariwe uzohoje ubuhanuzi buvugwa muri Matayo 24:15

Ubwo buhanizi bugira buti:”Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere, Matayo 24:15)“.

Umwe yagize ati” Twatunguwe no kubona biriya bibera mu rusengero bigaheshwa umugusha n’Umushumba Mukuru wari uyoboye ayo materaniro, mu byukuri twakubiswe n’inkuba muri make Pasiteri Ndayizeye Isaie ahise asohoza ubuhanuzi buvugwa muri bibiriya.”

Hari amakuru avuga ko bariya banyamerika bazanye amafaranga menshi yo guha itorero rya ADEPR ari nayo mpamvu bahawe uburenganzira bwose ku buryo bageze no kuruhimbi bakahazunguriza idarapo ry’abatinganyi. 

Bamwe mu basengera muri ADEPR bamaze iminsi basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yakwegura kuko ngo arimo gusenya itorero ndetse akaba anashinjwa gucamo ibice abakristo bishingiye ku nzangano.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *