Bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubuzima mu itorero ADEPR cyatangiye ku wa 11 Nzeri kikazarangira ku wa 16,umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR, Rév.past Eugène Rutagarama,yifatanije n’ikigo nderabuzima cya Mashesha,kiri mu murenge wa Gitambi,akarere ka Rusizi, akarere n’ibitaro bya Mibilizi gutangiza serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, herekanwa ku mugaragaro imashini igezweho izafasha muri iki gikorwa yabonetse ku bufatanye bw’itorero n’iki kigo nderabuzima.

Muganga w’amenyo mu bitaro bya Mibilizi asobanurira abayobozi banyuranye imikorere y’iyi mashini
Ni imashini yatwaye amanyarwanda arenga 7.000.000, nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Ndagijimana Gervais. Yari ikenewe cyane kuko byari byaramaze kugaragara ko mu mirenge 5 yose y’ikibaya cya Bugarama,hari abagiraga ibibazo bikomeye cyane by’amenyo baburaga aho bivuriza hafi, bakabona izo serivisi bibaruhije cyane, cyane ko aho bazibonaga ari ku bitaro bya Mibilizi,kuhagera bitorohera buri wese ufite icyo kibazo.
Ati: ’’Ni igisubizo gikomeye cyane ku baturiye iki kibaya bose. Kuva hano kugera ku bitaro bya Mibilizi n’amaguru ni amasaha 6 kugenda no kugaruka ku muntu muzima. Urwaye we rero ukumva ko ari ikibazo gikomeye cyane.Moto kugenda no kugaruka ni amafaranga 6.000. Icyakora ubu hari imodoka itwara abagenzi yaje ibatwara ku mafaranga 2.000 kugenda no kugaruka ariko ntabonwa na bose,kandi n’ugiyeyo umunsi wose wabaga wapfuye ubusa,nta kindi yakwikorera.’’
Arakomeza ati: ’’Benshi bagiraga ibibazo by’amenyo,bazaga hano tukabohereza ku bitaro bya Mibilizi,bamwe bakajyayo abandi bakabyihorera,amenyo akazabora,akavungagurika,akaba yabateza ibindi bibazo birimo kanseri. Hari n’abajyaga kuyakuza kwa magendu,agakurwa nabi, nk’ahakikije iryinyo bakahangiza na byo bikaba byabaviramo kanseri kandi rwose ibyo kujya kwa magendu mu buvuzi bw’amenyo n’ibibazo byinshi biteza,ino byahabaga cyane.’’
Avuga ko guhera ubu izi serivisi zibegerejwe,bakazaba bashobora kogesha amenyo, kuyahomesha igihe yatobotse,kuyakura bibaye ngombwa, no kwigishwa byimbitse ibijyanye n’isuku yayo no kuyarinda uburwayi,kimwe n’izindi dwara zo mu kanwa zabazahazaga,bamwe bakazihorera zikazabakururira ibindi bibazo.
Avuga ariko ko nubwo ihageze n’ibikoresho byayo,MINISANTE itarabaha umuganga w’amenyo uza guhita atangira izi serivisi, akizera ariko ko bitarenze ukwezi azaba yahageze. Aha ,umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi,Dr Nishimwe Juvénal,yabijeje ko igihe uwa MINISANTE ataraboneka,ibitaro byajya byohereza uza guha abaturage izo serivisi, ko imashini itahaje kuba umurimbo,ije gukoreshwa.
Abaturage baganiriye na Bwiza.com,bashimishijwe cyane no kwegerezwa iyi serivisi, bashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame ukomeje gukora ibishoboka byose ngo buri muturarwanda aho ari hose agire ubuzima bwiza.
Ntakirutimana Pontiane w’imyaka 58, wo mu kagari ka Mashesha,avuga ko yagize ibibazo by’amenyo kuva ari muto. Kubera kubura aho ayavurizwa ababyeyi be ntibabyitaho, akomeza kugenda yangirika,avungagurika. Ku myaka irenga 40 yumva ngo mu Bugarama haje abayakura ajyayo bamukura ubwo buvungukira bwari busigaye, abura aho akomeza gukurikiranirwa kuko atabashaga kugera ku bitaro bya Miblizi.
Ati: ’’Abiri bayakuye yarabaye ubuvungukira, aho bayakuriye,n’andi 2 yari ayegereye amaze igihe andya cyane, sinsinzire nari narabuze aho nyajyana hafi kuko abo baganga bakuye ayo ntibagarutse, no kwa magendu narahatinye ngo ntazahasiga ubuzima. Numvise ngo haje icyuma kibidufashamo mpita nza niruka ngo bampereho ariko bambwiye ko uyu munsi kwari ukukitwereka gusa, bazatangira kutuvura vuba.

Ntakiritimana Pontiane avuga ko yishimiye cyane iki gikorwa kubera uburyo yazahazwaga n’amenyo akabura uburyo agera ku bitaro bya Mibilizi
Ndishimye cyane, nshimiye umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame utwegereje ubuvuzi bw’amanyo hano. Aradutabaye rwose,Imana imuhe umugisha mwinshi kuko benshi twagiraga ibi bibazo tukazahara cyane,ariko ubu tugiye gusubizwa.’’
Kwitonda Laban na we utuye muri aka kagari,ati: ’’Badukoreye igikorwa cy’ingirakamaro cyane kukotwari dufite ikibazo gikomeye cyane. Turatekereza ko mu karere koseiki ari cyo kigo nderabuzima gitangirijwe mo iyi serivisi. Turasaba ko uwo muganga adatinda,kugira ngo izi serivisi zitangire zitangwe, tukizera ko n’izindi zitugora zizabonerwa ibisubizo.’’
Umushumba mukuru wungirije wa ADEPR,Rév.past Eugène Rutagarama, yabasabye kwita ku buzima ,ababwira ko gutangiza icyumweru cy’ubuzima muri iri torero,bijyanye n’icyerekezo cyaryo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo,bakagira ubuzima bwiza mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.
Yavuze ko byose bigerwaho kubera ubutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame,amushimira kwita ku buzima bw’abanyarwanda bose,aho batuye bose, ashimira buri wese wagize uruhare ngo iyi mashini igezwe muri iki kigo nderabuzima kiri mu bigo nk’ibi 3 gusa iri torero rifite mu gihugu hose.
Ati: ’’Muri iki cyumweru cy’ubuzima mu iteorero ryacu, n’iki kigo nderabuzima twaracyibutse. Twakigeneye,ku bufatanye na cyo,iriya mashini y’amenyo itahabaga ngo n’iyi serivisi ihagezwe. Byose tubikesha umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame dushimira cyane.

Umushumba mukuru wa ADEPR, Rév.past Eugène Rutagarama( i bumoso) atemberezwa ikigo nderabuzima cya Mashesha yerekwamo ibigikenewe byose ngo kibashe gutanga koko serivisi zinoze uko byifuzwa
Turabasaba ko n’ibitaraboneka,ibyo mushoboye gukora mubyikorera,ibibakomereye akaba ari byo natwe dukorera ubuvugizi cyangwa dufatanya ngo na byo bigerweho.Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo n’ibindi bigikenewe hano biboneke.’’
Ikigo nderabuzima cya Mashesha cyatangiye mu 1952, n’itorero ADEPR ku bufatanye n’abamisiyoneri bo muri Suwede,ari akavuriro gato kakoreraga muri za nyakatsi,kafashaga abaturage kwita ku burwayi bworoheje. Mu 1976 cyabaye ikigo nderabuzima, gikorera mu nyubako nke,zigenda zagurwa . Mu 1992 kiva mu maboko y’abanyasuwede gitangira kuyoborwa n’abanyarwanda.
Kuva icyo gihe kugeza ubu iyi serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo ibaye iya mbere mu bigo nderabuzima by’aka karere ntiyaharangwaga.

Abaturage basabwe kugana iyi serivisi nshya izabafasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa.
Icyumweru cy’ubuzima muri ADEPR cyatangiriye mu kigo nderabuzima cya Rwerere,mu rurembo rwa Muhoza,akarere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru,ku wa 11 Nzeri,kikazasorzwa mu bitaro bya Nyamata mu rurembo rwa Ngoma,akarere ka Bugesera,mu ntara y’amajyepfo ku wa 16 Nzeri.
Kizakorwamo byinshi,birimo gukangurira abaturage kwisuzumisha kare indwara zitandura, gukangurira cyane cyane urubyiruko kurwanya no gukumira ibiyobyanwenge n’ibindi birimo n’ibi byakorewe aha I Mashesha.
Umujyanama wa komite nyobozi w’aka karere,Muganga Alain Emmanuel, mu izina rya Meya wako,Dr Kibiriga Anicet utabashije kuboneka, yijeje abaturage n’aba bayobozi,ko bagiye gukurikiranira hafi iby’uyu muganga utaraboneka akahagera vuba,igihe agitegerejwe imashini ntibe aho gusa,ibitaro bya Mibilizi bikazaba bifasha muri izi serivisi.
@Rebero.co.rw