Monday, September 25
Shadow

Koga: Abatoza 25 bitabiriye amahugurwa y’uburyo bwo kurinda umukinnyi impanuka

Ku bufatanye n’ishyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi “World Aquatics”, Komite Olempike y’u Budage na Komite Olempike y’u Rwanda, ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ryateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abatoza no kubahugura ku bijyanye n’uburyo barinda abakinnyi impanuka zo mu mazi “Drowning & Prevention”.

Aya mahugurwa azamara iminsi 12, yitabiriwe n’abatoza 25 bahagarariye amakipe 10 agize RSF akaba arimo gutangwa na Sven Spannkrebs, wavuye muri Komite Olempike y’u Budage.

Uwiduhaye Jean d’Amour, umutoza w’ikipe ya Rwesero yagaragaje ko mahugurwa azamufasha mu buryo bwo kurinda abakinnyi atoza kuba bagira ikibazo mu mazi ndetse no kubaha ubutabazi bwihuse mu gihe hari abagize ikibazo.

Yakomeje avuga ko bizamufasha kandi mu kwigisha no kuzamura impano z’abakiri bato kugira ngo bazakine umukino wo Koga mu buryo bw’umwuga.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela, yagaragaje ko aya amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abatoza kuko umukino wo Koga utatera imbere mu gihe abawurimo by’umwihariko abatoza badahabwa amahugurwa yo kubakarishya.

Ati : “Muri aya mahugurwa abatoza bari guhabwa ubumenyi ku buryo bashobora kurohora umukinnyi mu mazi haba mu gihe cy’imyitozo ndetse n’amarushanwa nyirizina. Aya masomo kandi azabafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi batoza hagamijwe gutanga umusaruro mwiza”.

Yakomeje avuga ko iyi mpuguke, Sven Spannkrebs uretse guhugura aba batoza azanasura amakipe babarizwamo mu rwego rwo kureba akazi bakora mu bijyanye no gutoza abakinnyi babagana mu byiciro bitandukanye.

Abitabiriye amahugurwa baturutse mu makipe atandukanye arimo Les Dauphins SC, Rubavu SC, Aquawave SC, CSK SC, Mako Sharks SC, Gisenyi Beach Boys SC, Rwamagana Canoe & Aquatic Sports SC, CS Karongi SC, Rwesero SC na Vision JN SC.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *