Monday, September 25
Shadow

Kung Fu Wushu : Mu Rwanda hatangiye amahugurwa atangwa n’inzobere yo mu Bushinwa muri uyu mukino

Ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ku bufaranye n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Henan University of Technology binyuze muri “Henan Friendship Overseas Affairs serevice Co.Ltd” harimo kuba amahugurwa atangwa n’inzobere yaturutse mu Bushinwa, Chen Haijun.

Inzobere yaturutse mu Bushinwa, Chen Haijun

Aya mahugurwa “Seminar on Shaolin Martial Arts and Taiji Boxing of Chen Style” biteganyijwe ko azamara iminsi 50, yatangiye ku mugaragaro taliki 06 Nzeri akazasozwa taliki 25 Ukwakira 2023. Yitabiriwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagera kuri 45 baturutse mu makipe atandukanye mu gihugu.

Amahugurwa azabera munzu y’imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando buri munsi guhera saa tatu (09h00) kugeza saa sita (12h00) ndetse no guhera saa cyenda (15h00) kugeza saa kumi n’ebyiri (18h00).

Chen Haijun urimo gutanga aya mahugurwa yatangaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda muri gahunda yo guhura n’abakinnyi ba Kung Fu Wushu ku buryo bushya bw’imikinira.

Yakomeje avuga ko yabonye abakinnyi ba Kung Fu Wushu mu Rwanda bafite byinshi by’ibanze kuri uyu mukino bityo ko ibyo azabigisha afite icyizere ko bazabimenya nta nkomyi.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko aya amahugurwa bari bamaze igihe bayategura kuva muri Gashyantare 2023. Yashimiye Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ndetse na Henan University of Technology kuko ari bo batanze ibizakerwa byose ngo aya mahugurwa abe.

Agaruka ku musaruro biteze muri aya mahugurwa, Uwiragiye yatangaje ko abakinnyi ba Kung Fu Wushu baziga byinshi bijyanye n’uburyo bushya bw’imikinire “ Taiji Boxing of Chen Style”. Akaba ari gahunda izakomeza kuko abahuguwe bazakomeza kwigisha abandi ndetse ko hari n’abashobora kuzajya mu Bushinwa bakongera kwiyungura ubundi bumenyi nyuma bagaruke babusangize abandi.

Uwiragiye yavuze ko iyi nzobere irimo gutanga amahugurwa, Chen Haijun ari umwarimu wo ku rwego rwo hejuru aho afite inyenyeri 13.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *