Monday, September 25
Shadow

Kim Jong Un yaba yagiye na gari ya moshi ajya mu burusiya

Gari ya moshi ishobora gutwara Kim Jong Un yavuye muri Koreya ya ruguru yerekeza mu Burusiya: Itangazamakuru ryo muri Koreya y’Epfo

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin

Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo byatangaje ko ku ya 11 Nzeri, gari ya moshi yo muri Koreya ya Ruguru ikekwa kuba yari itwaye umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yerekeje mu Burusiya mu nama iteganijwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Ku cyumweru n’imugoroba, ibinyamakuru bibiri bikomeye byo muri Koreya y’Epfo, aribyo ikinyamakuru Chosun Ilbo n’ikinyamakuru Yonhap, byatangaje ko gari ya moshi yavuye mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru Pyongyang ku mugoroba wo ku cyumweru yerekeje mu Burusiya. Raporo yongeyeho ko inama ya Kim Jong Un na Vladimir Putin ishoboka guhera ku wa kabiri.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *