Saturday, September 23
Shadow

Umwana wo mu mashuri abanza yahawe amahirwe yo kwita ingagi izina

Kuri uyu munsi ubwo hitwaga izina abana b’ingagi 23 byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, Nibagwire wiga mu mwaka wa gatanda mu mashuri abanza mu kigo cy’amashuri abanza cya Regina Pacis

Uyu mwana akaba yashimye kuba nawe yahawe umwanya wo kuza kwita izina abana b’ingagi, ndetse akaba akangurira abakiri bato nkawe gukunda kubungabunga ibidukikije.

Agira ati: “Uyu mwanya nahawe ni uburyo bwo kwerekana ko natwe abakiri bato dufite uruhare rwo gukunda no kubungabunga ibidukikije kandi tukabigiramo uruhare”.

Nibagwire akaba yise izina umwana w’Ingagi uri mu muryango Segasira, Umubyeyi we akaba yitwa Ubuhamya bityo umwana w’Ingagi ahabwa izina rya “Nibagwire”.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ibihangange birimo Idris Elba na Sabrina Elba bakomoka muri Amerika hamwe n’abakinnyi batundakanye.

Ubukerarugendo bwarazamutseho kandi kwita izina byabaye mpuzamahanga ku buryo 10% bijya mu mishinga ifasha abaturage baturiye pariki y’ibirunga mu mirenge 12 igize intara y’amajyaruguru ndetse niy’Ubrengerazuba.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *