Ni irushanwa ryatangiye tariki ya 19 Kanama risozwa kuya 31 Kanama 2023,Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 3 aribyo: Tanzania,Uganda ndetse nu Rwanda. Mu mukino wa nyuma wahuje ikipe ya Tanzania n’iyu Rwanda, Tanzania yatsinze u Rwanda kucyinyuranyo cy’amanota 49

Muri uyu mukino Tanzaniya niyo yatangiye ishyiraho amanota (Batting),maze bashyiraho amanota 179 muri overs 20,u Rwanda rwari rwatangiye rutera udupira arinako rubuza Tanzaniya gushyiraho amanota menshi,rukaba rwasohoye abakinnyi 6 ba Tanzania (6 Wikets)
U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa amanota 180 ngo rutsinde uyu mukino,
Gusa ntibyigeze biborohera kuko muri ovars 15 n’udupira 4 abasore ba Tanzania bari bamaze gusohora abakinnyi bose bu Rwanda (Allout wickets). U Rwanda rukaba rwarirumaze gushyiraho amanota 130
Uganda yegukanye iri rushanwa ikaba yakinnye imikino 12 itsindamo imikino 11,maze itsindwamo umukino 1 yatsinzwemo na Tanzania,ikaba yasoje ifite amanota 22.
Tanzania yasoreje ku mwanya wa 2,mu mikino 12 bakinnye batsinzemo 6 banatsindwamo 6,bakaba basoje bafite amanota 12.
U Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino rukaba rwasoreje ku mwanya wa 3, mu mikino 12 rwakinnye rwatsinze umukino umwe rwatsinze Tanzania,maze rutsindwa imikino 11,rukaba rwasoje rufite amanota 2 gusa.
KAKURU CYRUS wa uganda niwe wabaye best fielder

ALPESH RAMJANI wa Uganda aba best bowler
AMAL RAJEEVAN wa Tanzania aba best batter cyangwa uwakoze amanota menshi
Umukinnyi mwiza w’irushanwa(Player of the tournament) yabaye KENNETH WAISWA wa Uganda

Ikipe y’irushanwa ikaba igizwe na:
SIMON SSESAZI wa Uganda
ROGER MUKASA wa Uganda
ABHIK PATWA wa Tanzania
AMAAR RAJEEVAN wa Tanzani
IVAN SELEMANI wa Tanzania
APLESH RAMJANI wa Uganda
KENNETH WAISWA wa Uganda
BRIAN MASABA wa Uganga
EMILE RUKIRIZA wu Rwanda
ZAPPY BIMENYIMANA Rwanda
MUHAMED YUNUSI Tanzania
DIDIER NDIKUBWIMANA Rwanda
@Rebero.co.rw