Abasore n’inkumi 34 b’abaholandi bibumbiye mu muryango ‘World servants’ bamaze ibyumweru 2 bubakira abana bato bo mu mudugudu wa Cyivugiza,akagari ka Gatare,umurenge wa Nkungu,akarere ka Rusizi, urugo mbonezamikurire,baravuga ko bishimiye uburyo bakiriwe aha I Nkungu,umutekano n’uburyo bafatanije n’ababyeyi n’izindi nzego ubu bwubatsi, bagasaba abaturage kubyaza umusaruro iki gikorwa cyiza basigiwe.

Ibi byumba bamaze ibyumweru 2 bubaka babisize bigiye kuzura
Uru rubyiruko rw’abaholandi,nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) mu karere ka Rusizi,Musafiri François Xavier, ngo rwo n’ababyeyi barwo,basanzwe bakusanya inkunga yo gufasha mu bikorwa bizamura abatishoboye, bibanda cyane cyane ku mibereho myiza y’abana bato, inkunga bohereza mu Rwanda igaca mu muryango Help a child, ukayishyikiriza AEE Rwanda,igakoreshwa icyo yagenewe.
Avuga ko akarusho kabo,ari uko uru rubyiruko, kuri ubwo bufasha bw’amafaranga,runongeraho gufata igihe rukaza ahagiye kubakwa igikorwa runaka,rukamara ibyumweru 2 cyangwa birenga rufatanya n’abahawe iyo nkunga kubaka ibikorwa remezo igenewe,.

Ishuri barisize risigaje gato ngo ryuzure
Ubwo bufatanye,kungurana ibitekerezo,kubana no guhanahana amakuru ku mico n’imigenzo ya buri gihugu na byo bikubaka ubumwe bukomeye hagati yabo n’abo bafasha.
Musafiri François Xavier ati: “World servants ni itsinda ry’urubyiruko rukora ibikorwa bishingiye ku rukundo. Nk’ubu muri aka karere,mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo kuva muri 2018 bamaze kuhubaka ingo 4 mbonezamikurire y’abana bato,kandi buri mwaka uko batanze inkunga,baranaza bagafatanya mu muganda n’abaturage,n’amaboko yabo bakayashyiraho“.

Imibereho yabo y’icyo gihe yose barayitegurira,bakanagira umwanya wo gusura abaturage mu ngo bakareba uku babayeho, nimugoroba bakaganira n’abakozi bacu n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ku muco w’ibihugu byombi, bagasabana,bakabyina,bakishimana,ku buryo bataha hari ibyo tubigiyeho n’ibyo batwigiyeho.’’
Yarakomeje ati: “Turabashima cyane uwo mutima bafite w’urukundo no kwita ku mwana. Bakumva ko n’umwana batazi, batanabonye, akwiye kuzamuka afite uburere bwiza,yararerewe heza. Ntibisanzwe ko umuntu aguha inkunga y’amafaranga ari iyo kure, akazanagira umwanya wo kuza kugufasha kubaka bimwe yayaguhereye no kureba uko ibya mbere bifashwe,binagirira akamaro ababigenerwa,ariko bo buri mwaka barabikora,uretse muri 2020 n’umwaka ushize ni bwo bataje.’’
Uru rugo mbonezamikurire bamaze ibyumweru 2 bubaka, rugizwe n’ibyumba 3 by’amashuri,ahazakorera abarezi, utwumba 6 tw’ubwiherero, n’igikoni,byose byatangiye kubakwa ku wa 8 Kanama bahageze, itangira ry’amashuri rikazagera byuzuye neza,bikazarangira bitwaye amanyarwanda arenga 39.000.000.
Ryari rikenewe cyane nk’uko umubyeyi uhagarariye abandi yabigaragaje mu ijmbo yahavugiye mu kubasezeraho,aho abana babo bigiraga mu twumba tudashobotse, tutagira igikoresho na kimwe abana bifashisha, bamwe barabuze aho babashyira,bakarererwa mu biro by’inyubako y’akagari.

Uwavuze mu izina ry’ababyeyi yavuze ko ibi byumba bikemuye ikibazo cyo kubunza imitima kwabo bibaza aho basiga abana igihe bagiye mu mirimo
Ati: “Turishimiye cyane. Ni igikorwa tubonye twari dukeneye cyane kuko abana bacu,bamwe bigaga bakuze,bagatangirira mu mashuri abanza kuko nta rugo bonezamikurire rwujuje ibisabwa twagiraga, abandi bana bakaguma mu ngo tugahora duhangayikishijwe n’umutekano wabo“.
Abandi bakajya kure, ariko ubwo tubonye aho abana bacu bazajya barererwa,hano kuri GS Cyivugiza, turasubijwe. Turabishimira cyane imiyoborere yiza y’igihugu cyacu irangajwe imbere n’umukuru w’igihugu Paul Kagame,kuko tuzi ko ibi byose biva mu mubano mwiza aba yagiranye na bo.
Mu kubasezeraho, ushinzwe uburezi bw’inshuke muri Help a child Rwanda,Nizeyimana Télésphore, yabashimiye ubu bwitange,burenga gutanga amafaranga gusa,bakanaza gufatanya n’abaturage mu muganda w’amaboko wo kubaka ibikorwa nk’ibi biramba,bakamenya n’ubuzima bw’abo bitaho.

Nizeyimana Télésphore ushinzwe uburezi bw’inshuke muri Help a child Rwanda yasabye ababyeyi guha agaciro ibikorwa nk’ibi n’ababikora
Yibukije abaturage ko igikorwa ari icyabo,ari bo ba mbere bo kukibyaza umusaruro. Ati’’ Igiti kigororwa kikiri gito. Dufatanye,ubwo tubonye inyubako nziza nk’izi, tuzizanemo abana, bahahererwe uburezi n’uburere bibagenewe, dufate neza ibi bikorwa remezo twegerezwa,kugira ngo bigire aho bituvana n’aho bitugeza mu iterambere.’’
Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri AEE, Fred Mugisha,yagarutse ku bufatanye busanzwe buranga World servants,Help a child Rwanda na AEE mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage,anashimira abakozi ba AEE Rwanda b’i Rusizi uburyo bafatanije n’aba bashyitsi gutangirana iki gikorwa n’abaturage no kugisoza neza, n’ubuyobozi bwababaye hafi,yizeza kutazahwema kuba hafi abaturage mu matsinda yabo, ngo ibi bikorwa bibagirire koko akamaro byitezweho.
Uhagarariye World servants Joel postman yishimiye uburyo bakiriwe aho I Nkungu,umutekano usesuye babayemo, urugwiro bagiye basangana abaturage mu ngo, imyidagaduro n’abakozi ba AEE n’abayobozi banyuranye, umwuka mwiza basanze aho bakoreye,ariko cyane cyane igikorwa gikomeye basize gihindura ubuzima bw’umwana, gisanga ibindi bakoze,bishimiye uburyo bifashwe n’impinduka zigaragara bizana mu babigenewe.

Uhagarariye World servants Joël Postman yishimiye uburyo bakiriwe yizeza gukomeza ubufatanye
Ati: “Mwarakoze cyane kutuba hafi aho twagiye hose, ntacyo twakeneye ngo tukibure, nta n’isazi yatubujije umutekano. Ntitwubatse gusa ahubwo twanasobanukiwe umuco nyarwanda namwe murushaho gusobanukirwa uwacu. Tuzakomeza ubu bufatanye no mu bindi bikorwa,cyane cyane ko tunishimira uburyo bifatwa neza,n’akamaro bigirira uriya mwana dushaka ko azamuka ameze neza,akazaba koko ishema ry’igihugu n’isi by’ejo hazaza.’’
Uretse kubaka no kuganira n’abaturage, aba bashyitsi banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarushishi ruri muri uyu murenge, bababazwa n’uburyo inzirakarengane z’Abatutsi zishwe urw’agashinyaguro,banatera inkunga uru rwibutso, banizeza ko umwaka utaha bazubaka ubuhunikiro bw’imbuto mu murenge wa Nyakarenzo.
Uru rugo mbonezamikurire ruzakira abana 120 b’imyaka 3-6, rukazaba rurimo ibyangombwa byose umwana muto akenera nk’uko bigenerwa na UNICEF,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabashimiye cyane ubu bwitange,ko atari inyubako gusa bubatse,banubatse umwana w’umunyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko ibi byose ari imbuto z’imibanire myiza ya perezida Kagame n’ibindi bihugu
Ati’’ Kuba muri aha ni imbuto zavuye mu bumwe perezida wacu agirana n’ibihugu byose. Ni imbuto z’amasezerano yagiranye n’uBuholandi,ni yo mpamvu dushima cyane ibikorwa mwakoreye hano I Cyivugiza. Twishimiye cyane ubufatanye hagati ya World seravants,Help a child Rwanda,AEE Rwanda n’abaturage. Kuza kwacu ni ikimenyetso cy’agaciro duha iki gikorwa twishimiye cyane kigiye kuzana impinduka zifatika hano. Mwarakoze cyane turabashiiye byimazeyo.’’
Mu ngo 17 mbonezamikurire y’abana bato zujuje ibisabwa zimaze kubakwa muri aka karere,4 zose zubatswe n’aba bafatanyabikorwa, banagerekaho gufasha mu kurema amatsinda y’iterambre ry’abo bafasha, binatuma gusigasira ibyakozwe byoroha kuko aba baturage ari bo babyikurikiranira,nk’aba mbere bifitiye akamaro.
@Rebero.co.rw