Monday, September 25
Shadow

Rusizi/Gikundamvura: Bavuga ko badateze kwibagirwa aho FPR yabakuye n’aho ibagejeje

Abaturage b’umurenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi bavuga ko badateze na rimwe kwibagirwa icuraburindi umuryango FPR Inkotanyi urangajwe imbere na perezida Kagame wabakuyemo, aho,kubera kuba inyuma mu iterambere ku ngoma zabanje batanabonaga ababagenderera,uyu munsi baragendererwa n’ingeri zose,bakabona ari intambwe ikomeye batejwe badashobora na rimwe kwibagirwa.

Abana bahawe amata

Aka gace kahoze mu yari komini Bugarama mbere, hakaza kuba komini Busozo mbere y’amavugurura ya 2006,abagatuye bemeza ko kari mu duce twari twarasigaye inyuma mu iterambere, mu ngeri zose z’ubuzima,ku buryo ngo ntawatekerezaga ko kazahinduka ngo gasirimuke nk’uko biri ubu.

Umusaza Habyarimana Joséph uzwi ku izina rya Hakiyamungu,w’imyaka 73 y’amavuko, mu kiganiro kirambuye na Rebero.co.rw, yavuze ko  mu gihe cy’ubukoloni, ku ngoma ya Kayibanda n’iya Habyarimana , batigeze iterambere n’amahoro ya nyayo, aho bari mu gice yavuga ko abo baperezida bombi batafataga nko mu Rwanda,babita ngo’Namwe banyacyangugu’ nta kigaragara bafite,akemeza adashindikanya ko ibihaboneka ubu bije ku bwa FPR Inkotanyi.

Habyarimana Joséph( Hakiyamungu) avuga ko nubwo Leta mbi zamuvukije amahirwe yo kwiga,ariko ku bwa FPR Inkotanyi abana be bize,bari no mu mirimo inyuranye bakorera igihugu.

Ati: ’’Twaraburabujwe, tubura amashuri  tuzi ubwenge,umuturage wa hano ab’ahandi bakamwita umurozi w’umusozo,kuko kubera uburyo hari mu bishyamba risa,abaturage bapfa cyane kubera indwara nyinshi batabaga bivuje,n’isazi ya tsetse, ab’ahandi bakavuga ko bicwa n’amarozi, ari byo benshi bumvaga bivugwa ngo abasozo ni abarozi kabuhariwe, nyamara ari ukubura ubuvuzi.’’

Iyo avuga ku buvuzi wumva avugana agahinda kenshi bitewe n’ abagore benshi avuga ko bapfaga bajya kubyara,kuko kubera kutagira ivuriro na rimwe, umurwayi urembye cyangwa umugore uri ku nda, bamuhekaga mu ngobyi, nta mihanda, mu mvura, nijoro  bwo bikaba umwaku, bagenda bagwirirana rimwe na rimwe uhetswe mu ngobyi bakanamukubita hasi,akazagezwa ku kigo nderabuzima cya Muganza ari uwo gupfa.

Ati: ’’Kugerayo byari amasaha hafi 3,mu rwondo rubi cyane ku gihe cy’imvura,mwamugezayo,basanga batamushoboye,akoherezwa mu bitaro bya Mibilizi,kumujyana mu ngombyi bigafata amasaha 7. Niba mwamujyanye nijoro bukabakeraho mukimutwaye, yaba ari umubyeyi uri ku nda akabapfiraho mureba ntacyo mwamumarira.’’

Abagore ba Gikundamvura bari mu ba mbere bashimira FPR Inkotanyi na perezida Kagame.

Avuga ko,kubera inzira zose zari ibihuru gusa, nta muhanda, n’utwo tuyira ari icyondomu mvura, cyangwa ivumbi risa mu mpeshyi, abaturage bakenyeraga bakanitera amakoma y’insina batinya ikime gituruka muri ibyo bihuru cyangwa ivumbi mu zuba,kugira ngo bagere mu Bugarama bitaga umujyi, imyenda bambaye itahindanye,kuko I Kamembe ho nta n’uwaharotaga,amakoma  bakayakuramo,bakayabika ahantu bakaza kongera kuyambara batashye.

Ibyo byose byagerekagaho kurara mu tuzu tubi tw’utururi,twa nyakatsi,batekagamo,bakatubyiganiramo n’amatungo,abana barara mu bisogororo, bisasiye ibyatsi biyoroshe ibirago, uturutse ahandi yambaye inkweto bakamushungera, akemeza ko rwose ako gace kuvuga ngo umuntu yambaye inkweto  cyari igitangaza gikomeye cyane.

Mu buhinzi ngo barezaga koko ariko bikabapfira ubusa kuko ntaho babijyanaga. Nta mihanda yari ihari ngo n’igare ryayinyuramo ryikoreye umusaruro, nta ma soko bagiraga kwari ukwambuka imisozi bafata indi bajya ku isoko,  nta mirire myiza kuko n’uwezaga kubona n’utumesa ashyiramo byari ingorabahizi, nta bworozi bufatika, nta mazi, nta mashanyarazi, ari imburabuturo.

Ati: ’’Iyo mibereho mibi yose yiyongeragaho ivangura twakorerwaga, nta mwana wa hano ujya kwiga, n’ugiye gushakisha ishuri muri Zayire cyangwa I Burundi ntagaruke iwabo ngo batazamuroga, tubaho mu buzima bubi cyane, umugabo udakubise umugore wengo amunoze akitwa  ikigwari, abagore utamenya ko ari abantu, udashatse 5 abandi bagabo bakamusuzugura kandi nta n’icyo aha abo bagore bose, n’abana azababyaraho.’’

Yarakomeje ati: ’’Iby’ino icyo gihe uwabivuga amarira yakwisuka kuko nta n’umuyobozi wageraga ino,ushaka umuyobozi wamusangaga mu Bugarama. Bari kuza ino se gukora iki cyangwa banyuze he? Nta butabera,umuntu yarenganaga ku mugaragaro, aho umugabo yamburwaga akaba yanakwamburwa n’umugore we yishakiye,umurusha gukomera akamumutwara,agaceceka bikarangirira aho.

Nta munyamakuru wageraga aha ngo tumubwire ibibazo byacu, nta radiyo, nta televiziyo, nta tumanaho,kwandika urwandiko ntunamenye ko rwageze iyo rujya, ni byinshi kubisubiramo hari n’igihe bintera ihungabana kubera uburyo navukijwe kwiga mfite ubwenge budasanzwe.

Avuga ko ubu ibintu bimeze neza,aho ntawe ukirembera mu rugo ngo arinde ahagwa, abajyanama b’ubuzima  baba bahari, amavuriro barayegerejwe n’uwo bohereje ku bitaro bya Mibilizi arabona uburyo ahagera batamugendanye ijoro ngo bubakereho.

Begerejwe ibigo by’imari kubika amafaranga ahadashobotse, n’uyibwe ntamenye aho yari yayashyize byabaye amateka, amazi n’amashanyarazi byabagezeho ku kigero gishimishije, isuku ni yose abagore ntibakijya kwirirwa bamenana inda mu mitwe.

Ati: ’’Mbese ntiwava I Kigali ngo wiganyirize gutaha I Gikundamvura kuko na twe tusobonutse. Turabikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi . Twakuwe habi tutazibagirwa pe! Nkanjye abana banjye umwe ari muri kaminuza,undi ari mu by’amahoteli,undi yabaye umupolisi vuba aha, mbese ni uburyohe, turatekanye, turi mu majyambere rwose nubwo hari ibyo tugisaba ngo turusheho kumererwa neza.’’

Mu byo basaba harimo imihanda kuko  yose uko ari 3 bafite,irimo uwa Bugarama-Kibangira-Gikundamvura-Butare-Bweyeye, uwa Gikundamvura-CIMERWA,n’uwa Gikundamvura-Nyakabuye,  imeze nabi, kuba nta modoka itwara abagenzi  n’iz’ubwikorezi bw’ibikoresho cyane cyane iby’ubwubatsi bagira, amazi n’amashanyarazi bitarakwira, inka za girinka zidahagije,ubutaka hari aho busharira,imirimo mike ku rubyiruko,  nta mishinga bagira itanga akazi na VUP idahagije, n’ibindi bifuza ko bakemurirwa.

 Ubwo,kuri uyu wa 9 Kanama, bizihizaga ibyo bagejejweho n’umuryango FPR Inkotanyi,urangajwe imbere na perezida Kagame,Ibyo byose bagitegereje ngo barusheho gutera imbere,Chairman wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge  Masumbuko Canisius, yabijeje ko bashonje bahishiwe kuko, nk’imihanda yose yakorewe ubuvugizi, uwa Bugarama-Kibangira-Gikundamvura-Butar-Bweyeye inyigo ngo yarangiye biteguye kaburimbo, n’indi  ubuvugizi bugeze aheza.

Chairman wa FPR Inkotanyi muri uyu murenge Masumbuko Canisius arabizeza ko ibikibabangamiye bikorerwa ubuvugizi n’icyizere cyo kubikemura gihari.

Ati: ’’Bihangane aho tuvuye ni ho habi, uwaduhaye ibi n’ibisigaye ntazabibura kandi turamwizeye,icyo tugomba gukora  gusa ni ukutamutererana  mu guteza u Rwanda rwacu imbere.Ibindi rwose bizere ko bizwi n’inzego bireba,ubuvugizi burakorwa. Ni ikibazo cy’igihe gusa,bizabageraho.’’

Muri ibi byishimo baboneyeho kwakira abanyamuryango bashya 88, bamurikirwa ibyagezweho mu buhinzi,ubworozi ,ubuvumvu,ubuvuzi  na serivisi,bahemba indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere, baha abana amata,banoroza  inka umwe mu baturage. Gitifu w’uyu murenge, Baziki Yussuf, yabasabye gusegasira ibyo byose bishimira bagezeho, bagaharanira kubyongera no kubyongerera agaciro, bakabumbatira cyane cyane umutekano n’ubumwe bwabo,ko kugira ibyo bizabahesha kugera kure heza harenzeho

Hakiriwe abanyamuryango bashya 88

Hamenyimana Oscar uyobora koperative y’abahinzi b’umuceri b’uyu murenge ( COPRORIKI) agaragaza ibyagezweho mu buhinzi,cyane cyane ubw’umuceri.

Ikigo nderabuzima cya Gikundamvura kiri mu byishimirwa byakuye uyu murenge habi.

Gitifu Baziki Yussuf abasaba gusigasira no kongera no kongerera agaciro ibyo bishimira bagezeho

@Rebero.co.rw

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *