Mu gihe hakomeje kuvugwa amakimbirane mu miryango yiyongera, hanashakishwa icyayagabanya kubera ingaruka zayo,haba mu miryango ubwayo,n’umuryango nyarwanda muri rusange, ubuyobozi bw’itorero EMLR paruwasi ya Kibogora mu karere ka Nyamasheke,n’abakristo baryo, basanga ikendera ry’ibiganiro hagati y’abashakanye ari yo ntandaro nyamukuru y’ibyo bibazo byose,byiyongereye amakibirane yagabanuka.

Abitabiriye Umwiherero buriwese yicaranye n’uwo bashakanye
Imiryango imaze igihe kinini ibanye mu mahoro yiyemeje ubufasha mu kugira inama igishingwa zayifasha kugira ingo zitajegajega
Amakimbirane mu miryango ngo ntasiga n’iy’abasenga, ubuyobozi bwa paruwasi ya Kibogora muri EMLR mu karere ka Nyamasheke bukavuga ko, nyuma yo kubona no mu basenga Imana iki kibazo cyarinjiyemo, bwateguye inyigisho z’ukwezi kose kwa Nyakanga, zatangirwaga mu rusengero ,mu materaniro yo ku cyumweru, mu gusoza ku wa 30 Nyakanga.
Mu kugisoza, bahuriza hamwe imiryango 120 igizwe n’abagore n’abagabo babo, baraganira, barinigura,bagira n’umwanya wo kujya mu matsinda, abagabo ukwabo ,abagore ukwabo,buri wese yandika icyo abona kimubangamiye ku wo bashakanye,aho byagaragaye ko nubwo hari abavuga ko,mu myaka myinshi bamaranye batarabangamirana,ariko benshi bagaragaje ko ibibazo bihari,ikibura ari umwanya wo kubivuga n’aho kubivugira.

Umushumba wungirije wa EMLR paruwasi ya Kibogora avuga ko inyigisho zikangurira abubatse ingo imibanire myiza byagaragaye ko ari ingirakamaro cyane mu madini n’amatorero.
Mu kiganiro kirambuye Rebero.co.rw yagiranye na bamwe mu bakristo b’iri torero,baba abagize uruhare muri ibyo biganiro,ababyitabiriye,barimo abamaze imyaka irenga 35 babana, hamwe n’umushumba w’iyi paruwasi wungirije,Rév.past. Masengesho Mathieu, bavuze ko, nyuma y’izi nyigisho, n’abagize imiryango bagashyira hamwe ubushobozi,itorero rikabongerera, ku wa 30 Nyakanga bagateranira hamwe, bagasabana, bakiyibutsa ibihe bya mbere bakibana.
Ibyo babwiranaga bakongera kubibwirana,uturabo bahanaga bakongera kuduhana, umugabo n’umugore bakongera kuganira ku rukundo rwabo bafite umwanya uhagije, buri wese akanandika yisanzuye icyo abona mugenzi we amubangamiraho nubwo batashyiragaho amazina yabo,bakabisomera mu ruhame, ngo bakuyemo isomo rikomeye ryatumye bifuza ko umwitozo nk’uwo waba buri gihembwe nubwo itorero ryo ryashakaga kuwugira ngarukamwaka.
Dr Nsabimana Damien,umwe mu batanze ibitekerezo n’inama muri uwo mwiherero w’abashakanye wasozaga izo nyigisho zo mu rusengero,z’ukwezi kose, akanaba inararibonye mu rushako kuko amaranye n’umugore we imyaka 41 mu mahoro nk’uko abyitangiramo ubuhamya, avuga ko muri uwo mwiherero yemeza ko wabaye ingirakamaro cyane mu bashakanye, hakusanijwe imbogamizi zirenga 50 zizitira umunezero mu miryango.
Ati: ’’Izo mbogamizi zashyizwe mu byiciro 5,birimo iby’imibanire,imyitwarire,imyemerere, imiterere na kamere ya buri muntu,n’imibereho mu ngo mu bijyanye n’umutungo.

Dr Nsabimana Damien umaranye n’umugore we imyaka 41 mu mahoro, wifashishijwe mu guha inama imiryango 120 yari mu mwiherero,ashyira ku isonga ikendera ry’urukundo mu bashakanye mu bisenya ingo nyinshi.
Twasanze aho ruzingiye mu by’ukuri ari mu biganiro mu miryango byakendereye,hakaba n’ikendera ry’urukundo ukurikije umuriro ruba rufite bagishakana,dusaba ko habaho impinduka,ibiganiro bikaba byinshi mu miryango, n’umuriro w’urukundo ugakomeza kugurumana mu bashakanye,bagakomeza kuvoma mu muco n’indangagaciro ziranga abanyarwanda z’imibanire myiza.’’
Mukantagara Madeleine,umwe mu bayobozi b’abagore muri iyi paruwasi, umaze imyaka 40 arushinze,akavuga ko guca bugufi,gusenga,kubabarirana,kubahana no kwihanganirana biri mu ibanga ryatumye mu myaka 40 yose n’ubu bacyiyumva nk’abashyingiwe ejo, byarabafashije cyane kurera no gukuza nza abana Imana yabahaye.
Asanga impamvu ingo zishingwa ubu zibamo gatanya nyinshi kurusha izimaranye igihe kirekire, biterwa n’uko hari abazishinga batagamije kubaka, bifitiye izindi nyungu bacunze, zashira cyangwa bazibura,ingo zikarunduka.
Avuga ko nk’inararibonye mu ngo z’amahoro zirambye, biteguye gutanga umusanzu wabo ngo baramire ingo zishingwa ubu usanga zimeze nk’izubakiye ku manegeka.
Ati: ’’Muri ibi biganiro,twasanze hari utuntu duto duto tugenda tuba mu ngo tukabangamira ibyishimo by’abagore mu miryango.

Mukantagara Madeleine umaranye n’umugabo imyaka 40 mu mahoro avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gutegurira abagiye kubana ibanga ryo kurushinga rugakomera..
Hari nk’abagabo batagisha inama abagore mu myanzuro y’urugo bakaza bayibatura hejuru kandi iremereye bagombaga kubanza kuyiganiraho no kuyumvikanaho. Nk’urugero nk’iyo umugore abonye umugabo agiye kugurisha isambu,inzu, cyangwa inka nta ruhare abigizemo, ibibazo biratangira.’’
Yarakomeje ati: ’’Ntibyari bikwiye. Rwose nk’abazishinga ubu turabasaba kwirinda ayo makosa. Natwe tuzimazemo igihe,twagiriwe ubuntu zikaramba, ibanga ry’urugo nturisange ku karubanda,imyaka ikaba ibaye myinshi, twiteguye gutanga umusanzu wacu igihe cyose twawukenerwaho“.
Tugisha imibanire inoze mu ngo,kuko bibabaje kubona abantu bashakana bavuga ko bakundanye,mu gihe gito bagatangira kwiha rubanda basaba gatanya, ibibatanije byakwihanganirwa,abo bibarutse bakahababarira.
Nubwo ariko ibibazo bihari,ngo ntabyacitse nk’uko bivugwa n’ Uwineza Pie,wayoboye iki gikorwa cyose cy’ukwezi k’umuryango muri iyi paruwasi. Ati: ’’Nubwo bimeze bityo, tukaba twarasanze no mu itorero ibibazo mu miryango birimo,ariko nta byacitse ihari kuko ibigaragara bisenya ingo bishobora kwirindwa.
Birasaba gusa imbaraga mu buyobozi bwite bwa Leta n’amadini n’amatorero, inyigisho zigahera hasi mu rubyiruko, bakigishwa imibanire iboneye, abashakanye bakagira igihe cyo kuganira ku miterere y’urugo rwabo n’uburyo rwajya imbere, bagira ikibazo bakiyambaza Imana n’ inararibonye bizeye.

Uwineza Pie wayoboye iki gikorwa cyose,asanga nta byacitse iri mu ngo nubwo hari ahagaragara ibibazo, ko icyaburaga ari ubu buryo bwo kuyifasha kwisanzura mu biganiro ku bibangamira imibanire myiza yayo.
Uko bahihibikanira gushaka ubuzima bakanagira igihe cyo kuburya babusangiye. Mfite icyizere ko ibyo tubona ubu mu miryango myinshi byashira,nubwo bisaba ubwitange bukomeye.’’
Imiryango yitabiriye uyu mwiherero n’izi nyigisho,yishimiye uko byateguwe,intego yari igamijwe n’umusaruro byatanze. Nzukuriza Gloriose umaranye n’umugabo imyaka 17, avuga ko ibyabaye byose uwo munsi byatumye yumva yasaba imiryango kujya igira umunsi wo gusohoka, ikagira aho ijya hanze y’urugo kuhaganirira no kwitekerezaho.
Ati: ’’Imyitwarire myiza y’abagize umuryango ni yo yubaka urugo. Natwe ni yo idufashije kumarana iyi myaka 17 yose nta bombori bombori, tukabishimira Imana cyane. Turashimira itorero ryateguye iyi gahunda,tugasaba ko yaba ngaruka gihembwe aho kuba ngarukamwaka kuko ari mwinshi.’’
Yunzemo ati: ’’Muri uyu mwiherero abagore twishinje kudaca bugufi nubwo bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye. Ndasaba abgore ngo tugire guca bugufi,tugandukire abatware bacuna bo babone uko badukunda neza,ntidutinye kubabwira ibitubangaiye.

Nzukuriza Gloriose na we yishimira ko mu myaka 17 amaranye n’umugabo ntakirabahungabanya, akabikesha guca bugufi no gusenga ari byo akangurira abagore bagenzi be
Ingeso zo gucana inyuma, abazifite bazireke kuko zisenya, n’ibindi byose bibangamira umunezero w’iryango byirindwe,amatorero yibande cyane ku miryango mu myigishirize yayo, twubake ingo z’amahoro,ingo zacu zibe koko ijuru rito nk’uko tubwigishwa.’’
Abihurizaho na Kabanda Appolinaire,na we wakurikiye izi nyigisho n’uyu mwiherero, uvuga ko nubwo amaranye n’umugore we imyaka 39, kongera guhana akarabo no gusangira gato uwo munsi byongeye kumubera bishyashya.
Asaba abashakanye guhora basoma amagambo amagabombo intumwa Pawulo yandikiye Abefeso mu bice 5,agaragaza ibyo abagore n’abagabo bakwiye kugirirana, kubyubahiriza nza byafasha kubaka ingo z’amahoro.
Anavuga ko muri uyu mwiherero abagore batunze abagabo agatoki ku kutamenya kubasaba imbabazi iyo babakoshereje,asaba abagabo kutajya bihagararaho ,bakamenya guca bugufi bagasaba abagore babo imbabazi, bakanamenya gushimira kuko no kudashimira ngo bibabaza abagore cyane.

Nsabimana Marcel,umunyamabanga wa Conference ya Kibogora asanga inyigisho nk’izi zikomeje zikagera n’ahandi hari ingo nyinshi zari zigiye guhirima zaramirwa.
Nyuma y’ibi byose, ngo hagiye gukurikiraho isesengura ry’ibyagaragaye byose nk’uko byemezwa na Twahirwa Jean Claude,perezida wa komisiyo y’ubuzima n’imibereho myiza muri Conference ya Kibogora na Nsabimana Marcel,umunyamabanga wayo, rizifashishwa mu nyigisho ziri imbere, bagasanga igikorwa nk’iki gikwiye n’ahandi,ngo ingo z’abakristo zigire umwihariko mu mibanire myiza.
Paruwasi ya Kibogora igizwe n’abakristo barenga 8000, biganjemo cyane urubyiruko, umushumba wayo wungirije,Rév.past Masengesho Mathieu akavuga ko intego bari bafite bategura iyi gahunda zagezweho, nyuma y’inyigisho zigenewe umuryango zahariwe ukwezi kwa 7,ukwa 8 kwahariwe urubyiruko,ukwa 9,abagore,ukwa cumi abagabo, byose bigamije kugira ingo abazigize buzuye umwuka wera,babana mu mahoro, zishingiye ku butumwa bwiza bwa Yesu kristo.

Imiryango imaze igihe kinini ibanye mu mahoro yiyemeje ubufasha mu kugira inama igishingwa zayifasha kugira ingo zitajegajega

Abagabo biyemeje kongera amasengesho kuko hari abahugira mu gushaka imibereho bakibagirwa gusengera ingo zabo
@Rebero.co.rw
Inama ishimwe kdi idufashe kugira Ingo n’ imiryango myiza kuko niho itorero riri. Biramutse bigenze neza mu miryango yacu , nta kabuza itorero naryo ryaba rihagaze neza, tukarindira Yesu aje gutwara umugeni we!
Bibilia itugaragariza ko Urugo rwiza Ari ijuru ritoya. Amen
Turashima Imana yafashije Iki gikorwa cyiza cyo guhugura imiryango y’ abashakanye. Bikimeze gutya kdi bizagira impinduka nziza ku itorero ndetse n’igihugu muri rusange. Kuko itorero ritangirira iwacu mu ngo mu miryango. Iyo bimeze neza Aho, itorero naryo rimera neza. Urugo rwiza rugereranwa nk’Ijuru ritoya. Amen