Saturday, September 23
Shadow

Abanyamuryango ba Rugby bihaye igihe ntarengwa cyo kuba bafite ibyangombwa byuzuye

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, hateranye inteko rusange idasanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, bimwe mubyo baganiriyeho ni abanyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange, gusimbura umubitsi ndetse no kwakira umunyamuryango mushya.

Abanyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange bagiriwe inama ndetse banamenyeshwa ko abatubahiriza iyo myanzuro bagomba kuzavanwa mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby,ariko nabo bemerannywa  ko nibura mu mezi atatu bazaba babyubahirije.

Umuyobozi wa 1000 hills Rugby Bwana Serge Shema nyuma yo kubwirwa ko bo hari byinshi batujuje, yabasubije ko ibikenewe byose babizi kandi nta bufasha bakeneye maze yisabira ko bazaba babyujuje bitarenze iminsi 30.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda Bwana Kamanda Tharicisse akaba yaravuze ko iyo ibyemezo bifashwe n’inteko rusange ubwo nta kindi turenzaho, gusa abazaba batubahirije ibyemejwe muri iyi nteko rusange idasanzwe bazahagarikwa mu ishyirahamwe.

Agira ati: “Hari ibyatumaga tudategura amatora harimo kutubahiriza imyanzuro y’inteko rusange, ndetse no gusimbuza umubitsi wasezeye Ihirwe Delphine, ariko mwabonye ko bihawe umurongo buriya kandi mwabonye ko amatora yashyizwe mu kwezi k’Ugushyingo mu matariki abanza”.

Yakomeje avuga ko bashyizeho abo tuzabaza kugira ngo turebe uzadufasha kugira ngo komisiyo ishinzwe umutungo izabo uko ikora hari ubirimo kuko undi yasezeye, Muhire John Livingstone ubarizwa mu ikipe ya Muhanga Thunders akaba ari umwe mu bakandida batekerejweho nk’umusimbura wa Ihirwe Delphine.

Abanyamuryango bakiriye umunyamuryango mushya w’Ishuri ry’isumbuye rya TSS Gitisi ryo mu ruhanga, akaba yarahise asaba kuzakina icyiciro cya kabiri ryari rihagarariwe na Nshimiyimana Enock.

Agira ati: “Ubu dufite amakipe y’abahungu n’abakobwa nibo tuzakinisha muri iyo shampiyona, ikindi ni uko mu bahungu twegukanye umwanya wa mbere ubu tukaba tuzakina imikino ya FEASSSA mu kwezi gutaha I Huye”.

Yakomeje avuga ko yijeje abanyamuryango ko batazicuza kuba bamwakiriye kuko intego ni ukuzamura umukino wa Rugby mu bana bakiri batoya, kandi ku kijyanye n’ibyangombwa bisabwa twebwe turabyujuje.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *