Mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye abanyeshuri bafite ubumuga bahawe umwanya uhagije wo gukora ikizamini cya Leta.

Abakoreye mu kigo cya Saint Filippo Smaldone (GSFIS)
Abanyeshuri bari mu cyiciro rusange (Ordinary Level) bafite ubumuga butandukanye abahungu bakoze ikizamini ni 195 mu gihe abakobwa bakoze icyo kizamini bafite ubumuga ari 183, hakaba harakoze bose hamwe 378.
Abanyeshuri bafite ubumuga basoje amashuri yisumbuye (Advenced Level) bafite ubumga butandukanye abahungu bakoze ikizamini gisoza ayisumbuye ni 80, naho abakobwa nabo bakoze icyo kizamini ni 60, ubwo abashoje amashori yisumbuye ni 140.
Abanyeshuri bari mu mashuri nderabarezi bafite ubumuga bakoze ikizamini gisoza abahungu ni 48, mu gihe abakobwa bo n’ubundi bakomeje kuba bakeya ni 33 ubwo abitabiriye icyo kizamini bafite ubumuga ni 81.
Abitabiriye ikizamini bari mu myuga n’ubumenyi ngiro bafite ubumuga abahungu ni 14 mu gihe abakobwa ho babaye benshi kuko abafite ubumuga bakoze icyo kizamini ni 29 ubwo ni 43 bakoze ikizamini cy’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abakoreye mu kigo cya Saint Filippo Smaldone (GSFIS) abanyeshuri bakoze mu cyiciro rusange (Ordinary Level) hakoreye abanyeshuri 19 muri aba harimo abana batanu bumva abanda bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.
Abandi bahakoreye ni abanyeshuri b’imyuga n’ubumenyi ngiro biga kudoda hakoreye abanyeshuri 8 kandi twasanze barimo gukora neza kuko ibyo bari bakeneye byose barabihawe ku buryo biteguye gutsinda.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Dr Bernard Bahati, avuga ko nta mwana ufite ubumuga utabona uburyo bwo gukora ikizamini gisoza amashuri keretse atabashije kuzuza impapuro zibanza zibemerera gukora icyo kizamini.

Agira ati: “Ubu ibintu byateguwe neza ku buryo buri wese afite uburenganzira bwo gukora ikizamini yewe n’abafite ubumuga bwo kutabona bakoresha uburyo bwabo baba bizemo bityo nabo bategurirwa ibizamini muri urwo rurimi rwabo”.
Ushinzwe center y’ibizamini kuri iki kigo yatubwiye ko kugira ngo bavugane hari ubavugisha mu rurimi rw’amarenga kuko ntabwo ruzwi nabenshi.

Agira ati: “Aba banyeshuri ubona bariteguye neza kuko abahakoreye ni abize muri iki kigo cya GSFIS gusa kuko nta bandi bahuje ubumuga bigaga ahandi niyo mpamvu nabo babahaye umwanya ndetse na center yo gukoreraho ikizamini cya Leta, kandi n’abandi babanjirije bantsinze neza”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Uburezi Charles KARAKYE yatangaje ko abafite ubumuga bagomba guhabwa uburenganzira bwabo ndetse naho bakorera ibizamini hatabangamiye ubumuga bafite.

Agira ati: “Ntabwo umwana ufite ubumuga bw’ingingo yakorera ikizamini hano kuri iki kigo cya GS Kigali ngo bamushyire mu ishuri riri hejuru ahubwo yahabwa iriringaniye naho yaturutse ku buryo bitamugora kuhagera kandi abafite ubumuga bw’uruhu nabo bagomba guhabwa umwanya uhagije wo gukora ikizamini”.
Gusa usibye kumenya umubare w’abafite ubumuga ariko ntabwo twamenya ubumuga bafite ariko biba byasobanutse iyo buzuza impapuro zibemerera gukora ikizamini cya Leta.
@Rebero.co.rw